Rusizi: Yivuganye umwana amuziza kumwiba ibiryo

Bakundukize Zacharie w’imyaka 57wo mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi afunzwe azira kwivugana umwana w’imyaka 15 witwa Niyonsena Regis nyuma yuko amufatiye mu nzu ari kumwiba inkono y’ibiryo.

Bakundukize avuga ko ngo yakubise uyu mwana ari mu buryo bwo kumuhana. Bagenzi be bafunganye Hanyurwa Florien na Sindayiheba Fiacle bavuga ko ngo baje biruka baje gutabara ubwo bumvaga induru bahageze basanga uyu musaza ari gukubita nyakwigendera igiti kinini cy’umwase.

Ubwo bahageraga umwana ngo yabaye nkugarura akabaraga ariruka ariko biramunanira agwa mu mwobo, abaturage baje kumukura aho yari ari bafatanyije n’ababyeyi be bamujyana kwa muganga nyuma y’igihe gito ahita yitaba Imana.

Bakundukize yivuganye umwana amukubise umwase,
Bakundukize yivuganye umwana amukubise umwase,

Aba bagabo bafunganywe na Bakundukize bavuga ko uyu mwana yari yakubiswe bikomeye aho ngo umubiri wose wari wangiritse. Bavuga ko babajije Bakundukize impamvu ari kwihanira ntiyagira icyo abasubiza; aha bakomeza gutangaza ko ngo nubwo bafunzwe nkabafatanya cyaha ngo ntibigeze bamukoraho.

Bakundukize Zacharie avuga ko ngo yakoresheje imbaraga nyinshi kugirango agere kuri uyu mwana kuko ngo yari yikingiranye iwe aho ngo yarinze guca urugi kugirango amugereho , gusa ngo bari bamaze iminsi bamwiba ari benshi nubwo nyakwigendera Niyonsenga ari we wabiguyemo.

Ikicyaha cyo gukubita no gukomeretsa bivamo urupfu gihanishwa igifungo kiri hagati yimyaka 10 kugera kuri 15 nkuko biri mu gitabo cy’amategeko ingingo ya 152.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muri uru rubanza hazahamagarwemo na Leta y’u Rwanda ibazwe uruhare rwayo rwo kwicisha abaturage inzara.

yuyu yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

ubwiyunge nawebumutabare ntawutarushonje muribose okye

jean marie yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

Uyu musaza bazamukanire urumukwiye ni umugome

Solange yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka