rwanda elections 2013
kigalitoday

Gisagara: Abatuye Save batanze ubuhamya banashima ibyo bagejejweho na FPR

Yanditswe ku itariki ya: 4-09-2013 - Saa: 13:39'
Ibitekerezo ( )

Kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Nzeri 2013 mu Murenge wa Save habaye igikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite ba FPR Inkotanyi, aho hagaragaye imbaga y’abaturage benshi batangaga ubuhamya bw’ibyo uyu muryango wabagejejeho.

Mu buhamya bwatanzwe n’abaturage bwagiye buva mu byiciro byose, urubyiruko rukaba rushima cyane ko rwahawe uburenganzira n’ubushobozi bwo kwiga, abahungu n’abakobwa bose bakabona ubwo burenganzira, ndetse n’abari bafite ubushobozi buke bakabonerwa imiryango ibafasha bakiga.

Mukeshimana Clémentine ni imfubyi itagira umubyeyi n’umwe ariko arashima ko yabashije kwiga kandi nta mubyeyi yari afite umwitaho.
Ati “Iyo hatabaho FPR na FARG ntiyari kubaho ngo natwe imfubyi za Jenoside zitakigira imiryango tubashe kwiga no kubona utwitaho. Ndashima cyane FPR kandi ntacyambuza kuyitora”

Imbaga y'abayoboke ba FPR muri Gisagara yari yitabiriye kwamamaza abakandida babo
Imbaga y’abayoboke ba FPR muri Gisagara yari yitabiriye kwamamaza abakandida babo

Abagore ngo ntibakwibagirwa ibyiza bagejejweho kuko bishimira ko bashoboye kwiteza imbere bashyigikiwe hubahirizwa ihame ry’uburenganzira ku mitungo no kuzungura mu miryango yabo. Mu nzego n’ibyiciro byose by’abaturage bagaragaje uko bagiye batezwa imbere n’ubuyobozi bufitwe n’umuryango FPR Inkotanyi.

Umutegarugori witwa Uzanyinzoga Espérance wo mu murenge wa Save mu kagari ka Gatoki ubwo yatangaga ubuhamya bw’ibyo yagezeho kubera FPR yagize ati: “FPR yatuzaniye ubumwe n’ubwiyunge, dufite umutekano, umuryango waradutinyuye turi mu nzego zose zifata ibyemezo, nahawe inka ubu nywa amata n’abana banjye ndetse nkasagurira n’isoko nkabona agafaranga.”

Abakandida Spéciose Mukandutiye na Dr Alphonse Nshimiyimana bishimiwe n'abaturage b'i Save
Abakandida Spéciose Mukandutiye na Dr Alphonse Nshimiyimana bishimiwe n’abaturage b’i Save

Madame Spéciose Mukandutiye na Dr Nshimiyimana Alphonse bari kwiyamamariza kujya mu nteko Inshingamategeko y’u Rwanda, bongeye kwibutsa abitabiriye uyu muhango ibyiza umuryango FPR Inkontanyi wagejeje ku Banyarwanda muri rusange birimo ibikorwa by’iterambere bitandukanye, haba mu burezi, mu buzima, mu bukungu n’ahandi hose hagiye hagaragara impinduka nziza zigamije iterambere ry’abaturage.

Aba bakandida bongeyeho ko gutora FPR Inkontanyi ari ugutora ibikorwa byivugira aho umugenerwabikorwa w’ingenzi ari Umunyarwanda mu byiciro byose.

Uyu muhango witabiriwe n’abasaga ibihumbi icyenda muri uyu murenge wa Save nk’uko bitangazwa n’abashinzwe ibikorwa by’amatora no kwiyamamaza muri aka karere.

Clarisse Umuhire



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.