Nyamagabe: Abaturage bariruhutsa kuko batazongera kuvogera mu mugezi wa Rwondo

Abaturage bakoresha umuhanda Gasarenda-Gisovu cyane cyane abatuye imirenge ya Mushubi na Nkomane yo mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko bashimishijwe no kuba iteme ryo ku mugezi wa Rwondo riri kubakwa ndetse rikaba ryenda kuzura, mu gihe bari bamaze igihe kitari gito bavogera.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko ubundi gukora ingendo hagati y’umurenge wa Nkomane na Mushubi byari biteye impungenge kubera kuvogera muri uyu mugezi wa Rwondo, abifite bakabambutsa babahetse, ariko ubu ngo mu gihe iteme rizaba ryuzuye bazaba basubijwe ndetse n’ibicuruzwa bishobore kwambutswa.

Imirimo yo kubaka iteme rya Rwondo igeze kure.
Imirimo yo kubaka iteme rya Rwondo igeze kure.

Unkundiye Eugène wo mu murenge wa Mushubi ati “Twari dufite impungenge zo gukora urugendo mu murenge wa Nkomane. Kubera ko cyari ikibazo hano habaga abantu batwambutsa tukabaha amafaranga, bikatugora cyane. Abaturage twese biratunejeje kuko bizatugabanyiriza imvune twajyaga tugira, abagenzi bazakomeza urugendo, ibicuruzwa nabyo bitambuke”.

Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyamagabe, Nkubito Gildas akurikirana uko imirimo igenda.
Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyamagabe, Nkubito Gildas akurikirana uko imirimo igenda.

Uretse kuba bamwe baravogeraga muri Rwondo abandi bagatanga amafaranga bagahekwa ku mugongo, iyo imvura yabaga yaguye amazi yabaye menshi ngo byabaga ngombwa ko barindira akagabanuka rimwe na rimwe bakanacumbika, nk’uko Mukamana Pelagie abivuga.

Mbere y'uko iri teme ritangira kubakwa imodoka nazo zabaga ubwato zigeze kuri Rwondo.
Mbere y’uko iri teme ritangira kubakwa imodoka nazo zabaga ubwato zigeze kuri Rwondo.

“Narahageraga hakantera impungenge. Iyo (uruzi) rwabaga rwuzuye twaracumbikaga tukarindira ko (amazi) avamo tukabona kwambuka. Iiiih!!! Naracumbitse gatatu nsanga rwuzuye. None rero nabonye uko bubatse numva ndishimye,” Mukamana.

Kuba uyu mugezi wa Rwondo nta teme wagiraga, ngo byari imbogamizi ku burezi bw’abana bava mu murenge wa Mushubi bajya kwiga mu murenge wa Nkomane kuko mu gihe cy’imvura abana bajyaga basiba ishuri mu gihe yazindutse igwa, ndetse ngo niyo abarezi babonaga ko igiye kugwa bihutiraga gucyura abana ngo isange bamaze kwambuka.

Nyuma yo gusunika Moto ye, uyu mumotari nawe baramuhetse kandi agomba kwishyura.
Nyuma yo gusunika Moto ye, uyu mumotari nawe baramuhetse kandi agomba kwishyura.

Iri teme rya Rwondo riri kubakwa n’ikigo gishinzwe guteza imbere gutwara abantu n’ibintu (RTDA), urebye imirimo aho igeze hakaba hari ikizere ko mu mezi make ari imbere riraba rikoreshwa.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka