Abanyarwanda ngo bagorwa no kwiga mu bihugu biteye imbere kubera umuco wo kudasoma
Umunyarwandakazi uba mu gihugu cya Canada, Elisabeth Mujawamariya atangaza ko kenshi iyo abenshi mu Banyarwanda bakuriye mu gihugu bagiye kwiga mu bihugu byo hanze byateye imbere, bagorwa n’amasomo yaho kuko batagize umuco wo gusoma.
Ibi uyu munyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwa Canada ndetse wanashakanye n’umunyakanada abitangaje mu gihe bagarutse mu Rwanda gutera inkunga bimwe mu bikorwa by’abaturage by’umwihariko mu burezi.
Mujawamariya wavukiye mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Bugesera avuga ko kimwe n’abandi Banyarwanda yakuriye mu gihugu, ahiga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye aho yahakuye impamyabumenyi zari zizwi nka D5.

Mu gihe cyose yabaye mu Rwanda ngo ntabwo yigeze atozwe umuco wo gusoma kuva akiri umwana muto; ibi ngo bikaba byaramugizeho ingaruka mbi kuko mu mwaka w’1998 yaje kubona amahirwe yo kujya mu gihugu cya Canada kwiga yo ariko agorwa n’amasomo yaho kuko buri kimwe cyose abarimu babasabaga gusoma ibitabo byishi.
Mu kurangiza amashuri yisumbuye muri Canada, kaminuza ndetse n’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (masters), yasanze bitandukanye no mu Rwanda.
Ati: “muri Canada umwarimu araza akaguha umurundo w’ibitabo ukabisoma ukabyumva, we akaza akubaza icyo wumvisemo, ibi rero bikangora kubi kuko nta muco wo gusoma nari nifitemo”.

Mujawamariya akomeza avuga ko na n’ubu akigorwa no gusoma kuko atigeze abitozwa kuva akiri umwana, ati: “n’ubu iyo ntangiye gusoma igitabo, kenshi sinkirangiza, nkigeza hagati nkumva kirandambiye”.
Kuba Mujawamariya yarasanze Abanyarwanda bagorwa no gusoma,
byatumye agaruka mu Rwanda gufasha urubyiruko kugira umuco wo gusoma bakiri bato. Yashinze amasomero atandukanye mu gihugu nko mu karere ka Muhanga, mu Bugesera n’ahandi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|