Rwabicuma: Hadutse ubugizi bwa nabi budasanzwe
Mu tugali twa Mubuga, Mushirarungu na Runga two mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza haravugwa ubugizi bwa nabi bumaze gufata indi ntera aho mu masaha y’ijoro abantu batambuka bagatemeshwa imihoro kandi ababikoze ntibamenyekane.
Mu minsi ikurikirana abantu bagera kuri batatu bamaze gutemwa muri ubwo buryo kandi mu bihe bitandukanye nk’uko bitengazwa na Jean Pierre Shambari, umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Rwabicuma.
Agira ati: “ Hari abantu batatu bamaze iminsi batemwe kandi bose byababayeho mu masaha y’ijoro ubwo barimo bataha mu ngo zabo” .
Uyu mukozi w’umurenge wa Rwabicuma wasigariyeho usanzwe ari umuyobozi w’umurenge wa Rwabicuma avuga ko ubuyobozi bwasanze butakomeza kurebera iki kibazo.
Yavuze ko tariki 04/09/2013 saa minani z’amanywa hateganyijwe inama izahuza abaturage b’utugali twiganjemo ubu bugizi bwa nabi n’abayobozi banyuranye barimo inzego z’umutekano.
Nk’uko yakomeje abitangaza iyi nama izabera mu gasantere ka Runga kari hagati na hagati kugira ngo abaturage bazashobore kuyitabira biboroheye.
Avuga ko muri iyi nama ariho hazafatirwamo ingamba zo gukumira ibyo byaha by’ubugizi bwa nabi bumaze iminsi bugaragara mu murenge wa Rwabicuma.
Hagati aho yasabye abaturage gukomeza kwicungira umutekano bakora amarondo kandi bakarushaho gutanga amakuru ku nzego z’umutekano mu gihe cyose hagaragaye ikintu gishobora kuwuhungabanya.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|