Abagore bari mu ngabo z’igihugu bari baragiye mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur, bagize uruhare mu guhindura uburyo abagore b’Abanya-Darfur bibonaga mu muryango w’iwabo, aho babigishaga kwihesha agaciro no gukora bakiteza imbere.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB), Dr Felicien Usengumukiza atangaza ko nta terambere rishobora kugerwaho hatabayeho imiyoborere myiza.
Korali “Umusamariya Mwiza” yo mu Itorero ry’Abangirikani muri Paruwasi ya Remera- Giporoso i Kigali na Korali SILOWAMU yo muri iryo torero muri Diyosezi ya Butare bagiranye umubano udasanzwe utuma biyemeza guhuza izina rimwe bitwa “SILOAMARIYA”.
Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) iri kwiga uburyo uburezi n’ubuzima by’abana bagitangira amashuri bitabangamirwa n’imibereho mibi, akenshi ituruka ku bushobozi bucye bw’ababyeri, nk’uko byaganiriweho mu nama yahuje impuguke mu burezi, kuri uyu wa Kabiri tariki 26/03/2013.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) kirishimira umusaruro uva mu kwezi kw’imiyoborere kuko ibibazo by’abaturage bigabanuka bitewe no kubiha umurongo n’icyerekezo cy’uburyo bikemukamo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abagize Guvernema barahiriye imirimo mishya kuri uyu wa kabiri tariki 26/02/2013, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, umwihariko mu mikorere yabo, kuko ngo amateka y’u Rwanda n’aho rugana bidahuye n’iby’ahandi.
Banki ya Kigali (BK) yatangije ku mugaragaro uburyo buzajya bufasha abakiriya bayo kohereza no kwakira amafaranga hirya no hino ku isi bwitwa MoneyGram buhendutse ugereranyije n’ubundi bubiri bwari busanzwe.
Umwe mu bakozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo bari guhugurwa ku bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi yibwe mudasobwa ye mu ijoro rishyira tariki 26/02/2013 iburirwa irengero muri Hotel Dayenu iherereye mu karere ka Nyanza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, asaba Intore ziri ku Rugerero muri uwo murenge gukomeza gukora Urugerero badacika intege nubwo bamenye amanota yabo y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Pepiniere FC, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yasezereye La Jeunesse muri 1/16 cy’irangiza, ntabwo yagaragaye mu makipe azakina 1/8 cy’irangiza, nk’uko byemejwe n’itegeko rigenga iri rushanwa.
Abanyeshuri biga ku ishuri ryisumbuye rya Gitisi mu murenge wa Bweramana, bagaragaye imbere y’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango mu gihe cya sa tanu tariki 26/02/2013, babaza impamvu batiga ntibanarye.
Akarere ka Gatsibo kafashe icyemezo cyo kugurisha inka 56 ziturutse mu miryango 36 kugira ngo abaturage babone ikibatunga ndetse banabone ubushobozi bwo gusubiza abana mu mashuri.
Muri iki gihe amakipe ya Volleyball mu Rwanda arimo kugura abakinnyi mbere y’uko shampiyona itangira, ikipe y’ishuri rikuru rya INATEK ni imwe mu ziyubatse cyane, ndetse umutoza wayo Dominique Sesonga afite intego yo kuzegukana igikombe cya shampiyona.
Nkiriyehe Eric ukora akazi ko gutwara imodoka, Ntabanganyimana Juma umukarasi ukorera muri gare ya Kayonza na Hakizimana Samuel ugenda ku makamyo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe bazira kwiba inzoga zo mu bwoko bwa likeri mu kabari.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yakoranye umuganda n’abaturage mu kagali ka Musenyi mu murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi maze basana amazu ameze nabi y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Itorero “Impumuro Nziza” ryo mu karere ka Ngoma ryatsindiye umwanya wa mbere mu matorero ndangamuco ku rwego rw’intara y’uburasirazuba mu marushanwa yateguwe muri gahunda y’iserukiramuco nyafurika (FESPAD).
Abamotari bibumbiye muri sendika STRAMORWA batangiye gahunda yo kuremera bagenzi babo hirya no hino mu turere batishoboye kugirango nabo bashobore kwizamura mu iterambere.
Abatuye n’abakorera mu gace ka Nyabugogo, batangaza ko ubu bahangayikishijwe n’ingaruka ry’ivumbi ridasanzwe ryakurikiye imvura idasanzwe yaguye mu mujyi wa Kigali tariki 23/02/2013.
Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Bugesera baratangaza ko batazi gukoresha agakingirizo k’abagenewe yewe ngo hari n’abatarakabona namba.
Abitandukanyije na FDLR barakangurira bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Congo gutahuka kuko uwo mutwe nta cyo uzageraho, cyane ko nta n’impamvu ifatika ituma barwana.
Umukambwe w’imyaka 101 yatunguye abantu kuri iki cyumweru tariki 24/02/2013 ubwo yitabiraga irushanwa rya marathon ryabeye i Hong Kong.
Umugabo wo mu gihugu cya Serbie witwa Bratislav Stojanovic amaze imyaka 15 yaraciye indaro mu mva iri mu irimbi kubera kubura icumbi rindi yabamo.
Abanyamakuru 30 bo mu Rwanda bakora mu bitangazamakuru bitandukanye bari mu mahugurwa mu karere ka Karongi, yateguwe na Pax Press mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bwo gukora inkuru zubaka.
Ibigo by’urubyiruko rwihangiye imirimo, ahanini ishingiye ku ikoranabuhanga, bivuga ko mu cyumweru cyahariwe abari n’abategarugori, bizumvisha abatagira akazi uburyo bashobora kwihangira imirimo, abandi bikabahuza n’abakoresha, mu rwego rwo gufasha benshi kuva mu bushomeri.
Kuri uyu wa mbere tariki 25/02/2013, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Guverinoma, nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.
Umwana w’umunyarwanda w’imyaka 13 witwa Kabarebe mwene Byamugisha Cyprien wo mu mudugudu wa Kagugu akagari ka Gishari mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi yazanywe n’inzego z’ubuyobozi bwa Uganda ari umurambo.
Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo gushyingura Mzee Amos Kaguta, umubyeyi wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wabereye i Rwakitura mu Karere ka Kiruhura kuri uyu wa mbere, tariki 25/02/2013.
Nyiransabimana Sylvaniya, wabanaga n’umugabo we witwa Sibomana Fidele bakaba bari batuye mu kagari ka Twabugezi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, yitabye Imana yiyahuye mu gitondo cyo kuri uyu mbere tariki 25/02/2013.
Ikipe y’Akarere ka Gicumbi yagarutse muri shampiyona y’igihugu y’umukino wa hand ball, tariki 24/02/2013, nyuma y’imyaka ibiri yari imaze itayitabira.
Mu rwego rwo gufasha Police FC kwitegura neza umukino uzayihuza na LLB Academic tariki 02/03/2013 mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe iwayo (CAF Confederation Cup), umukino wa shampiyona wagombaga kuyihuza na Rayon Sport tariki 27/02/2013 wasubitswe.
Ubwo hasozwaga icyumweru cy’Abagide, tariki 23/02/2013, Kayumba Bernard uyobora Akarere ka Karongi yashimiye Abagide bakorera mu karere ayobora kubera uruhare bagira mu burere n’uburezi bw’urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’iterambere bageza mu karere muri rusange nk’abafatanyabikorwa.
Kuri uyu wa 25/02/2013, abayobozi baturutse mu ntara ya Kagera muri Tanzaniya bakoreye urugendo mu karere ka Kirehe bareba aho ibikorwa bitandukanye bijyanye no kubaka ikiraro gishya gihuza u Rwanda na Tanzaniya bigeze.
Abaganga bagize itsinda “Operation Smile” bari ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu gikorwa cyo kuvura indwara mu bantu bavukanye indwara y’ibibari, barimo abana n’abakuru. Indwara ifata ku gice cy’umunywa ikawusatura ku buryo yangiza isura.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Ambasaderi Gatete Claver arasaba abayobozi b’amabanki n’ibigo by’imari korohereza abaturage bose, by’umwihariko abagore kubona amafaranga babashishikariza gusaba inguzanyo.
Abakozi b’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi n’Umuriro (EWSA), bahuguriwe gukemura ibibazo bijyanye n’ibura ry’amazi n’imitangire ya serivisi, nyuma y’uko iki kigo cyakomeje kurangwa n’imikorere itanoze yanagiteje igihombo.
Abarimu bigisha mu mashuri abanza ku kigo cya Birwa II, ku kirwa cya Bushonga, kiri mu kiyaga cya Burera, umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera barasaba ubuyobozi kubafasha kugira ngo boroherwe no kwigisha kuri icyo kirwa.
Ingabo z’umutwe wa FDLR zateye muri centre ya Rutshuro ku mugoroba wa tariki 24/02/2013 haba imirwano y’igihe gito yahitanye abasirikare ba M23 n’abaturage umunani.
Mu karere ka Nyabihu, ubworozi bw’amafi ni kimwe mu bigeza ku iterambere rirambye ababukora kandi bugatuma bikura mu bwigunge; nk’uko byemezwa na Nzibokora Jean d’Amour,umwe mu banyamuryango ba Koperative Zamuka Fishing Cooperative ikorera mu murenge wa Jenda.
Jay-Z na Timberlake bazakorana ibitaramo bise The Summer Stadium Tour bizaba hagati ya tariki 17/07-16/08/2013 mu mijyi ya Toronto, New York, Chicago, San Francisco, Los Angeles, Vancouver, Detroit, Baltimore, Boston, Philadelphia, Miami na Hershey.
Umukobwa witwa Uwintije Gaudence utuye ku kirwa cya Bushonga, kiri mu kiyaga cya Burera, mu murenge Rugarama, akarere ka Burera, niwe mukobwa wa mbere urangije amashuri yisumbuye, kuva icyo kirwa gituyeho abantu.
Abahinzi b’urutoki mu karere ka Rutsiro barasaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona imibyare mishya y’insina kuko urutoki bari basanzwe bafite rwaciwe n’indwara ya Kirabiranya.
Raporo yashyizwe ahagaragara muri uku kwezi kwa gashyantare n’umugenzuzi w’akarere ka Rubavu igaragaza ko hari amafaranga arenga miliyoni 21 ba rwiyemezamirimo bahezemo akarere kandi yagombye gukoreshwa muri gahunda z’iterambere.
Swansea City mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yegukanye igikombe cya Capital One Cup kizwi cyane ku izina rya ‘Carling Cup’, nyuma yo kunyagira Bradford City yo mu cyiciro cya kane ibitego 5-0 tariki 24/02/2013.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu kagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu bahagurukiye ikibazo cy’umuhanda mubi uri muri ako kagari bakora umuganda wo kuwusana mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.
Mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yabaye ku cyumweru tariki ya 24/02/2013, Rayon Sport yanyagiye ikipe ya Rwamagana City yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 7-0, mu gihe Kiyovu Sport yo yahise isezererwa na Musanze FC hitabajwe za penaliti.
Ihuriro rihuza abayobozi n’abavuka mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ariko batahakorera ryiyemeje guhuriza hamwe abanyamuryango bagashakisha icyateza imbere umurenge bavukamo.
Buri wese arasabwa kugira uruhare mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo amakimbirane n’ihungabana; nk’uko bisabwa n’umuryango IBUKA.
Umuyobozi ukuriye ibiro bikuru by’inama y’Abascout mu Rwanda, Tabaruka Jean Claude, arasaba Abascout bo mu karere ka Rutsiro kuba inyangamugayo, kandi ubwo bunyangamugayo bukabageza ku iterambere rirambye.