Benshi mu bahanzi n’abanyamakuru bishimiye insinzi y’ikipe ya Rayon Sport tariki 15/05/2013 ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 9 yose itacyegukana.
Abanyeshuri biga mu ishuri Community Integrated Polytechnic (CIP) rikorera mu turere twa Musanze, Kayonza, Nyagatare na Gatsibo, bavuga ko iri shuri ritubahirije ibyo ryabemereye ndetse n’ibyo ryemereye ubuyobozi biriviramo kunanirwa kubaha amasomo.
Abantu batandukanye cyane cyane abakuze bemeza ko gusobakirwa n’ibirango by’igihugu bifasha mu iterambere ryacyo kuko bigira uruhare mu cyerekezo cy’igihugu. Iyo ibyo birango ari byiza biyobora abaturage mu nzira nziza y’iterambere, byaba ari bibi ntibigire icyo bibafasha kigaragara.
Ndagijimana Yohani w’imyaka 50 y’amavuko yitabye Imana ahanutse hejuru y’imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari imuvanye mu karere ka Rutsiro agiye kurangura imyenda mu karere ka Rubavu.
Nyuma yo gutsindwa na Etincelles igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25, Isonga FC yahise imanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko mu mukino umwe usigaye izakina na AS Muhaga n’iyo yawutsinda ntacyo byayimarira.
Ubuyobozi bwa FDLR bwamaze kumenyesha Leta ya Congo ko igomba kuyishyura umwenda w’amadolari ibihumbi 150 (miliyoni 96 z’amanyarwanda) mu rwego rwo kuzuza amasezerano Leta ya Congo ifitanye na FDLR.
Abakozi 21 bakomoka mu bihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoreraga ku biro by’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari CEPGL banditse basaba ko bakishyurwa ibyabo byangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bayabe mu Rwanda muri Mata 1994.
Ikigo East African Exchange (EAX) gihagarariwe n’uwari umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Jendayi Frazer, kiratangaza ko kirimo kubonera isoko abikorera bo mu Rwanda, cyane cyane abahinzi n’aborozi bato, mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC), kandi ku giciro kibanogeye.
Abagore bo mu murenge wa Kinigi, Nyange na Musanze yo mu karere ka Musanze bafite ingeso yo gusinda barasabwa kugendera kure iyo ngeso, ntibishingikirize ihame ry’uburinganre maze ngo bishore muri iyo ngeso itatuma bageza ku iterambere ingo zabo.
Ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’inkuta za etage yaguye mu mujyi wa Nyagatare byasojwe ndetse n’umuhanda uca mu mujyi wari wafunzwe n’ibisigazwa by’inzu yaguye ubu wongeye gukoreshwa.
Abaturage babiri bo mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira bagwiriwe n’ikirombe bahita bitaba Imana ubwo barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram mu buryo butemewe mu kagari ka Remera mu murenge wa Rusebeya kuwa mbere tariki 13/05/2013.
Abari abakinnyi n’abafana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagiye kujya bibukwa buri mwaka uheyeye ubu. Igikorwa kizajya kimara ibyumweru bibiri, uyu mwaka kikazatangira tariki 01-05/06/2013.
Kuri uyu wa gatatu tariki 15/5/2013, Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zahaye ingabo z’u Rwanda ibikoresho bizajya muri Sudani y’Epfo byo gutegura ibiribwa, mu rwego rwo gukomeza ubufatanye busanzweho hagati ya USA n’igisirikare cy’u Rwanda, bwo kubungabunga amohoro mu bihugu bitandukanye.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera, gukura amaboko mu mufuka bagakora baharanira kwigira kuko kwigira bya mbere bihera mu rugo.
Nyuma yo gutsinda Musanze FC igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 25 wabereye kuri Stade Amahoro kuri uri uyu wa gatatu tariki 15/05/2013, Rayon Sport yegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro yayo ya karindwi, ikaba yari imaze imyaka icyenda itarongera kucyegukana.
Abanyarwanda barakangurirwa kuzitabira isiganwa ku maguru mpuzamahanga riharanira Amahoro (Kigali International Peace marathon) rizaba ku cyumweru tariki 19/05/2013, rikazitabirwa n’abazaba basiganwa bavuye mu mpande zitandukanye z’isi.
Nyuma y’igihe gito hatowe ubuyobozi bushya mu itorero pantekote mu Rwanda (ADEPR), kuri uyu wa gatatu tariki 15/05/2013, ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasuye itorero ry’akarere ka Nyamagabe mu rwego rwo kumenyana n’abakirisitu no kubashimira icyizere babagiriye babashinga umurimo wo kuragira intama z’Imana, ndetse no kuganira (…)
Kuva taliki 12/05/2013 muri Kivu y’amajyaruguru mu gace ka Masisi hongeye kwaduka intambara hagati y’imitwe yitwaza intwaro irimo Nyatura na FDDH umutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bwa muntu ; intambara imaze gukura mu byabo abantu bagera ku 4000.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, arashishikariza abaturage kugira ibitekerezo bibyara imishinga y’iterambere kuko Leta ibishingira mu kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa iyo mishinga yo kubateza imbere.
Abanyamabanga bahoraho b’amahuriro y’abafatanyabikorwa b’uturere (JDAF) baturutse mu gihugu hose bakoreye urugendoshuri rw’umunsi umwe mu karere ka Rusizi baje kubigiraho ibyiza bagezeho.
Mu karere ka Karongi haravugwa ikibazo cy’abantu bigarurira ubutaka bwa Leta bakoresheje uburiganya bushingiye ku kuba hari ubutaka bwa Leta butazwi.
Nk’uko bigaragarira buri wese ko umugi wa wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi uri mu migi yasigaye inyuma mu iterambere no kunyubako zitajyanye nigihe
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Ngoma amaterasi yaho yakozwe nabi kuko nta musaruro yabahaga, abaturage basabye akarere kuzagenzura neza uzafata isoko ryo kuyubaka kugirango batazongera kononerwa ubutaka.
Abajyanama b’ubuzima bakorana n’Ikigo nderabuzima cya Bugaragara bibumbiye muri Koperative KOTABU bateye inkunga ikigega Agaciro Development Fund ingana n’amafaranga 510.000.
Uruganda rwa SIMERWA rukora isima y’u Rwanda rubarizwa mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi rugiye kongererwa ubushobozi kuburyo umusaruro uzikuba incuro esheshatu bigatuma n’igiciro kigabanuka.
Abagabo babili bakora mu kabari mu mujyi wa Mexico baraye batawe muri yombi, bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Malcom Shabazz, umwuzukuru wa Malcom X.
Amakuru atangazwa n’inzego z’umutekano ziri ahabereye impanuka y’igorofa yaguye muri Nyagatare aratangaza ko abantu 6 aribo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana abandi bagera kuri 26 nabo bakaba bamaze kugezwa ku bitaro bya Nyagatare bakomeretse.
Platini, umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys yadutangarije ko ibivugwa ko bazasubirana na Muyoboke Alexis wigeze kubababera Manager ari ibihuha kuko ababivuga batazi aho babikura.
Kuri uyu wa kabiri tariki 14/05/2013, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyikije abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Gakenke bitabiriye itorero terefone na radiyo basabye kugira ngo babashe kumenya amakuru y’igihugu no gutumanaho n’abandi.
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kubona uko bivuza kuko bibuze ku rutonde rw’abagomba kurihirwa mu ubwisungane mu kwivuza.
Umwana w’imyaka 12 witwa Tuyizerimana Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gashonga, Akagali ka Rusayo, avuga ko yaburanye na se umubyara ubwo bari bageze muri Gare ya Nyabugogo bimukiye mu Ntara y’Iburasizuba.
Ministri w’Ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yasuye abashoramari bo mu karere ka Rusizi kuwa 14/05/2013, anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako y’isoko mpuzamahanga ryo kwagura ubucuruzi bwo bwambukiranya umupaka wa Rusizi ya mbere.
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 umuryango utabara imbabare Croix Rouge umaze ugeze mu Rwanda, abakorerabushake b’uwo muryango biyemeje gukomeza guharanira gufasha ababaye kurusha abandi nta gihembo, guharanira ubuzima bwiza hitabwa ku isuku n’isukura banabyigisha abandi.
Umuhanzi Karangwa Lionel uzwi ku izina rya ‘Lil G’ yateguye igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo ‘‘Imbabazi’’ yakoranye na Mani Martin. Iki gitaramo kizabera muri New Bandal hirya gato ya Alpha Palace tariki 18/05/2013 guhera ku isaha ya saa tatu za nijoro.
Ikigo Terrafugia cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika kirateganya gushyira ku isoko imodoka yitwa Terrafugia TF-X izaba inafite ubushobozi bwo kuguruka mu kirere nk’indege ikanagaruka ku butaka nta kibazo igize.
Barayavuga Israel wo mu kagari ka Gasura umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, ari imbere y’ubutabera kubera amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside Yabwiye umuturanyi we wari umwishyuje amafaranga amurimo.
Itegeko rishya rigenga itangazamakuru mu Rwanda rirasaba abanyamakuru kuba abanyamwuga koko kandi bakarangwa n’ubushishozi kuko iryo tegeko ribaha urubuga rwo kumenya no gutangaza amakuru yose ntawe ubakumira kandi bazaba bigenzura bo ubwabo.
Umwaka w’ingengo y’imari 2013-2014, uzarangira ubukungu bw’intara y’Amajyaruguru bwiyongereye ku kigero cya 15%, binyuze mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu biboneka muri iyi ntara bigiye gushyirwamo imbaraga nyinshi.
Kantarama Anne Marie w’imyaka 58 ndetse n’umukobwa we witwa Izerimana Gisele w’imyaka 20 y’amavuko bo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bafungiye kuri Station ya Police ya Ruharambuga muri aka karere bakekwaho urupfu rw’umugabo nyir’urugo.
Polisi y’igihugu ivuga ko amasezerano agamije gukumira ibyaha yasinye n’akarere ka Rubavu tariki 14/5/2013 ameze nk’imihigo inzego zombi zigomba kuzajya zigenderaho zikora inshingano zazo mu kurinda umutekano.
Nyuma yo gutangaza ko noneho sim card imwe yemerewe gutora inshuro nyinshi ku munsi, benshi mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda by’umwihariko amarushanwa ya PGGSS 3 byabateye urujijo.
Minisitiri w’umuco na Sport, Protais Mitali, ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Masamba Intore, Gakondo Group ndetse n’umuhanzi ukunze kwitwa Mibirizi bagiriye uruzinduko mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 14/05/2013 bashishikariza urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, arakangurira abacuruzi bo mu karere ka Rusizi kubaka amasoko arimo ibicuruzwa byifuzwa n’ababagana cyane cyane Abanyekongo dore ko bakunze cyane ibicuruzwa byo mu Rwanda.
Byinshi mu bucuruzwa bikorerwa mu Rwanda byoherezwaga mu Bushinwa, guhera tariki 01/07/2013 biratangira kwinjira muri iki gihugu nta mahoro bitanze, nyuma y’uko iki gihugu kibikomereye imisoro mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bw’u Rwanda.
Itsinda ry’abaganga b’indwara z’umutima bo muri Amerika (American Heart Association) rirashishikariza abantu gutunga inyamaswa zo mu rugo zigendana n’abantu (animal de compagnie) kuko ngo bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
Ikigega cy’isi gishinzwe gutera inkunga ibihugu bikennye kugirango bibungabunge ibidukikije (GEF) cyasabye ibyo bihugu kugira uruhare runini kurusha inkunga bihabwa, bitewe n’uko amafaranga gifite ari make, mu gihe ibidukikije bigenda birushaho kwangirika.
Umurirmbyi wo mu Rwanda Masamba Intore arashishikariza urubyiruko rw’iki gihe kujya rwegera abantu bakuze rukaganira nabo kugira ngo rumenye amateka nyayo y’u Rwanda ndetse runamenye ibiranga umuco Nyarwanda.
Umushinga PASAB wa Caritas Rwanda ushinzwe guhangana n’ikibazo cy’ibiribwa mu karere ka Bugesera wahagurukiye gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda, utanga inka 60 z’icyororo ku baturage bo mu mirenge 14 igize akarere ka Bugesera.