Rusizi: Ibikoresho bitujuje ubuziranenge birahigwa bukware
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) bafatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bakoze umukwabo mu bantu bagikoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge bitandukanye mu rwego rwo kwirinda ingaruka zibyo bikoresho.
Hafashwe iminzani y’ubucuruzi ikunze guhendesha abaturage kuko ngo abayikoresha bahenda abahashyi bakoresheje amayeri yabo yo kuyiregera uko itakozwe. Muri uyu mujyi wa Kamembe hafashwe n’ibindi bikoresho birimo insinga z’amashanyarazi , Multiprises n’ibindi.
Uwayo Desire uhagarariye RBS mu karere ka Rusizi avuga ko ibi bikoresho bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu kuko aya matsinga akunda guteza impanuka akaba yatwika amazu ndetse n’abantu.

Ibi bikoresho bitujuje ubuziranenge ngo bikunze guturuka mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane muri Congo nk’uko bitangazwa n’abaturage; bamwe mu bafastiwe ibikoresho bavuga ko batari bazi ko bitujuje ubuziranenge kuko ngo batazi kugenzura ngo bamenye ibizima n’ibipfuye.
Bifuza ko ababicuruza bazajya bafatwa aho gufata ababiguze kuko ngo batabisobanukiwe. Uwari ahagarariye umurenge muri iki gikorwa Karindi Ahmed avuga ko bazakomeza guhiga ibi bikoresho mu rwego rwo gukumira ingaruka biteza.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|