Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste arahamya ko gutora FPR Inkotanyi ari ugutora ibikorwa byivugira kuko ngo ibyo iri shyaka ryagejeje ku Banyarwanda bigaragarira amaso, nubwo hatabaho kubisobanura.
Ibi Habyarimnana yabivugiye ku kibuga cya Mugonero mu murenge wa Mahembe kuri uyu wa 2/09/2013, ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite ateganyijwe tariki 16/09/2013.
Ababyeyi n’abakecuru bo ku Mugonero bari baje kwamamaza FPR Inkotanyi.
Muri iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera ku 6500, Chairman wa FPR mu karere ka Nyamasheke akaba n’Umuyobozi w’aka karere, Habyarimana Jean Baptiste yamamaje uyu muryango abwira abanyamuryango ibigwi byawo by’uko wimakaje iterambere mu baturage haba mu kubaka ibikorwa remezo ndetse no gufasha buri Munyarwanda mu nzira zo kwiteza imbere kandi bikaba byigaragagaza mu bukungu bw’abaturage bo mu murenge wa Mahembe.
Habyarimana yasabye aba baturage ko mu matora ateganyijwe, bazatora 100% FPR Inkotanyi kuko ari ryo shyaka rigeza abaturage ku iterambere kandi ikaba itazabatenguha na rimwe.
Abakandida 5 bahagarariye FPR Inkotanyi beretswe abanyamuryango bayo bo mu murenge wa Mahembe.
Umwe muri bo yagize ati “FPR yanigiye ubukene n’ubutindi ku mukingo, dutera imbere; tuzayitora!”
Abaturage bari benshi ku kibuga cya Mugonero mu murenge wa Mahembe.
Undi muturage na we yagaragaje ko yisunze ibitekerezo by’Umuryango FPR Inkotanyi, ubwo yagirwaga inama n’Umuyobozi w’uyu muryango mu karere ka Nyamasheke zo gukoresha amaboko ye yiteza imbere, akava mu Mujyi wa Kigali aho yasaga n’ukora ubuzererezi maze akagaruka iwabo mu murenge wa Mahembe, agatangira gukora ubuhinzi bw’urutoki; none ubu ngo akaba ari umuhinzi ntangarugero w’urutoki.
Hamwe na bagenzi be, ngo gutora FPR ni ugutora iterambere kandi ngo ku munsi w’amatora bazazinduka batore FPR 100% kuko bizeye ko izabageza ku bindi byinshi.
Muri iki gikorwa, abanyamuryango beretswe abakandida batanu bari bahagarariye FPR Inkotanyi, na bo bahamije ko gutora FPR ari ukwiteganyiriza kandi bemeza ko FPR Inkotanyi izakora ibikorwa byinshi by’iterambere muri iyi manda y’abadepite igiye gutangira, bizaba byiyongera ku bindi byiza yagejeje ku Banyarwanda.
Muri morale, abakandida depite ba FPR basusurukanye n’abanyamuryango bayo.