Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye abashoramari n’abahinzi bakorera mu cyanya cyatunganyirijwe ubuhinzi cya Gabiro (Gabiro Agribusiness Hub), kongera umusaruro.
Umushinga w’Icyanya cyatunganyirijwe ubuhinzi cya Gabiro, ukorerwa mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi yo mu Karere ka Nyagatare, ku nkengero z’umugezi w’Akagera.
Ni Icyanya cyatunganyijwe na Leta gifite ubuso bungana na hegitali zirenga 5600, cyashowemo amafaranga n’ubushobozi, hagamijwe kongera ibiribwa n’ibyoherezwa mu mahanga, binyuze mu bikorera, bafatamo ubutaka, bagashyiramo ibikorwa by’ishoramari rijyanye n’ubuhinzi.
Hakorerwa ubuhinzi bw’ibihingwa birimo imiteja, imboga n’urusenda nka bimwe mu byoherezwa mu mahanga, hakanahingwa ibigori ibishyimbo n’imbuto, aho Leta yashoye imari mu bijyanye no kuzamura amazi akuwe mu mugezi w’Akagera, kugira ngo akoreshwe n’abashoramari mu mirima.
Mu rugendo yari arimo rwo gusura icyo cyanya kuri uyu wa Gatandatu, hagamijwe kurebera hamwe n’abashoramari aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje, Minisitiri w’Intebe, yabasaye kongera umusaruro w’ibihingwa birimo imiteja, ukava kuri toni 12 kuri hegitari ukagera nibura kuri toni 20.
Dr. Nsengiyumva yeretswe ibikorwa bitandukanye by’abashoramari batandatu, asobanurirwa ibyo bakora n’ingano y’umusaruro wa buri gihingwa kuri hegitali, abashimira aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje ariko ko bitaragera neza ku rwego rwifuzwa.
Umuyobozi Mukuru wa Garden Fresh, Emmanuel Harerimana, uhinga imboga n’urusenda byoherezwa mu mahanga, avuga ko bafite hegitali 185 bahawe kugira ngo babyaze umusaruro.
Ati “Duhinga cyane cyane imiteja, niryo soko rinini, ni nka 60% y’ibyo dukora, ariko n’iry’urusenda rubisi ndetse n’urwumye. Duhinga mu byiciro bikadufasha kugira ngo tuzamure ubwiza n’umusaruro. Ubu ngubu turimo guhinga kuri hegitali umunani mu cyumweru, bituma tubona toni 12 z’imiteja kuri hegitali, urusenda rwo ni toni 15. Guhinga dutyo bidufasha kugira ngo tubone umusaruro mwinshi kuri hegitali kandi n’ubwiza nabwo buboneke.”
Minisitiri w’Intebe yamubwiye ko bagomba kongera imbaraga bakazamura umusaruro kuko bishoboka ko kuri hegitali hashobora kuboneka hagati ya toni 20-25 z’imiteja.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, avuga ko kugira ngo umusaruro wiyongere, hari ibigomba kongerwamo imbaraga, birimo guhinga neza, kongera ingano y’amazi no kwita ku bihingwa muri rusange.
Ati “Nibwo bagitangira, bafite ubushake, barimo kugenda bongera ubushobozi, kugira ngo umusaruro kuri hegitali wiyongere, yaba ari ibijya mu mahanga, imboga, imiteja n’urusenda ndetse no mu bihingwa bisanzwe, byaba ibigori cyangwa ibishyimbo, duhinge kinyamwuga, tuzamure umusaruro kuko ari cyo cyatumye Leta ifata amafaranga ikayashora hariya. Turakomeza kubiganira, ibijyanye no kongera inyongeramusaruro, gukoresha imbuto nziza ziri hejuru kugira ngo byose babigiremo uruhare.”
Abaturage barenga 6000 ni bo bamaze kubona akazi mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|