KBS ivuga ko isura y’umujyi wa Kigali yahindutse nyuma yo kuvugurura ingendo
Sosiyete ya Kigali Bus Service KBS itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali irahamya ko isura y’uyu mujyi yatangiye guhinduka kuko ngo umubyigano, urusaku n’akavuyo k’imodoka mu mihanda byatangiye kugabanuka, nyuma y’iminsi mike buri zone ihawe ishyirahamwe ryo gutwara abagenzi riyikoreramo.
Byatangajwe na Charles Ngarambe uyobora KBS, ubwo yasobanuriraga abanyamakuru ingamba zafashwe zo kwirinda gutinza abagenzi mu nzira, mu kiganiro yagiranye nabo ku wa kabiri tariki 03/09/2013.
Ngarambe yagize ati “Urebye wagira ngo habaye umunsi w’akaruhuko kubera ko ahenshi nta mubyigano w’imodoka ugaragara.”
Uyu muyobozi wa KBS yishimira ko imodoka zitwara abagenzi muri zone KBS yahawe ngo zirimo kwihuta mu muhanda, n’ubwo abagenzi bakirimo gutinda bategereje imodoka zitaraba nyinshi.

KBS ivuga ko mu gukemura ikibazo cyo gutinda kubona imodoka muri zone yayo yifatanyije n’indi koperative ya Prince Express aho ngo bageze ku mubare w’imodoka 111 mu modoka 141 zikenewe.
Baravuga kandi ko ngo bazageza kuri uyu mubare w’imodoka 141 zikenewe mu gihe kiri munsi y’amezi atandatu.
Iyo sosiyete irizeza ko mu masaha abakozi baba bajya cyangwa bava ku kazi, yakoze ibishoboka kugirango umuntu atarenza iminota itanu ku muhanda ategereje imodoka, ndetse ngo n’amasaha atagira abagenzi benshi yo ku manywa kuva saa mbiri kugera saa kumi n’imwe ngo nta muntu uzajya arenza iminota 15 kabone n’ubwo yaba ari ku murongo muremure.
Umuyobozi wa KBS avuga kandi ko barimo gukemura ikibazo cy’ibiciro biri hejuru bitishimirwa n’abagenzi, aho ngo igiciro kizajya kijyana n’uburebure bw’urugendo umuntu yagenze, ariko akanakangurira abantu gukoresha amakarita y’ifatabuguzi (smart cards), avuga ko adahenda ku bantu bagira ingendo nyinshi za buri munsi.

Bwana Ngarambe yavuze ndetse ko asanga KBS idahenda cyane ngo kuko “Ahandi mu bindi bihugu kwicara mu modoka yawe byonyine ako kanya bigutwara amadolari ya Amerika atanu” bityo ngo abagenzi bakaba batagombye kwinubira amafaranga bacibwa ku rugendo rumwe.
Uyu muyobozi wa KBS ati “Ahandi mu bindi bihugu kwicara mu modoka yawe byonyine ako kanya bigutwara amadolari ya Amerika atanu. Ntabwo rero abagenzi bakwiye kumva ko tubishyuza amafaranga mensh kuko natwe ntitwashobora gukora tutunguka.”
KBS ngo yishimiye ko ihumana ry’umujyi wa Kigali kubera imodoka nyinshi rizagenda rigabanuka, aho ngo bizanatuma abitabira kugenda mu buryo bwa rusange biyongera, bitewe n’uko bazaba babona imodoka zibatwara zihutira kubageza aho bajya.
Iyi sosiyete ya KBS yatsindiye gukorera muri zone yo kuva mu mujyi wa Kigali, igana mu bice by’umujyi by’akarere ka Kicukiro kose, ndetse na Remera hamwe na Rusororo muri Gasabo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
ubse dutwara abantu kuriya bahagaze, bakandagirana nibyo byiza?? bagiye barengeba nuburenaganzira bw’amuntu!!!!hahaaaa ntabwo byoroshye nukuri pee simpamya ko uwize iriya projet yibutse ko abantu bakenera guhumeka nkawe???
Kwitelephona.com, umurimo unoze urakenewe muri KBS SVP!!!
aba bayobozi ba KBS ibyo batangaza babikura he?hari survey bakoze se? cyakora bateje abamotari imbere bakenesha abagomba kujya ku kazi nta kindi.bagombye kubanza gukora study of the work before implementation naho ubundi tubihomberamo
Umugi wa Kigali usanzwe usa neza ....KBS icyo tuyisaba ni service nziza mu gutwara abagenzi .
Bimaze kugaragara ko nta nyigo yakozwe mbere yo gutangira iriya gahunda .
BUS za KBS ziratinda cyane (Iyo wagize imana ukayibona) nko kuva mu mugi ujya i Remera igihe gito ukoresha ni isaha 60 min(bingana na Kigali-Gitarama muli express)
Abayobozi ba KBS nibaze kuli terrain barebe ,igihe cyo gutanga ibiganiro ,no gutangaza imishinga ya Bus zizagurwa igihe kitaramenyekana kizaba kiza ....!
Twasa abayobozi bacu myagyamujya kuli terrain ,ntacyo byabatwara mukareba nibaibyo mwishimira mubifatanyije nabandi .kuba umuyobozi wa KBS YISHIMWE NIBYIZA PE .ARIKO NGIRANGO ASHIMISHIJWE NUKO CACHE RIRI KUMUGERAHO RITUBUTSE ARIKO NABAZE NGO KUVA AHO KBS ITANGIRIYE ABAKOZI BAJYAKUKAZI BATEZE BAGERA KU KAZI SAA INGAHE .Birababaje.
KBS izashyireho abagenzuzi bayo bambaye imyenda igaragaza company noneho bazajye bareba ibibazo abakiriya bafite nabo bari mu modoka
KBS MWIHANGANE SINON MURIRUKANISHA BENSHI KUKAZI MUDASIZE ABANYESHURI.TURASABA NIBA HABAYEHO LIGNE YA REMERA -KACYIRU-NYABUGOGO NIHABEHO NA RETOUR SVP!!!!!
Nubwo umugi wagize isura nziza ariko murebwe umurongo uburi muli gare REMERA na NYABOGOGO mwakumirwa .nyabuna mwibuka yuko abakozi batangira akazi saa 7h00.Abanyeshuri se birababaje imodoka ni nke.Ikindi KBS zivakumurongo zuzuje kandi nibwo ntizahava zitujuje kandi abantu muli zagare ari imirongo none ndabanza nti abategera munzira bababakeneye izishoye ntiziboneka kandi abaribenshi pe.Ikindi KBS iva REMERA -KACYIRU NYABUGOGO nta NYABUGOGO -KACYIRU-REMERA .Ese abagenzi mwagyanye mugitondo bataha bate birababaje .