rwanda elections 2013
kigalitoday

Rwamagana: Abanyarwanda ngo baridegembya mu byiza bacyesha FPR

Yanditswe ku itariki ya: 3-09-2013 - Saa: 10:32'
Ibitekerezo ( )

Umuyobozi w’umutwe wa politiki FPR-Inkotanyi mu ntara y’Iburasirazuba na bamwe mu bayoboke bawo muri Rwamagana ngo banezezwa no kuba FPR yarateje u Rwanda imbere, ndetse kuri bo ngo ubu Abanyarwanda benshi babayeho mu munezero bidegembya mu byiza bikomoka kuri gahunda za FPR Inkotanyi.

Ibi byavuzwe n’abayoboke ba FPR bari bateraniye ku kibuga cyitwa icya polisi mu mujyi wa Rwamagana kuri uyu wa mbere tariki ya 02/09/2013 mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida bari ku rutonde rwa FPR Inkotanyi n’amashyaka bishyize hamwe mu kwitegura amatora y’abadepite azaba kuwa muri uku kwezi mu Rwanda.

Ibumoso, Umuyobozi wa FPR mu ntara y'Iburasirazuba madamu Uwamariya Odetta, iburyo umuyobozi wa FPR mu karere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie imbere y'imbaga y'abayoboke ba FPR bari bitabiriye ukwiyamamaza.
Ibumoso, Umuyobozi wa FPR mu ntara y’Iburasirazuba madamu Uwamariya Odetta, iburyo umuyobozi wa FPR mu karere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie imbere y’imbaga y’abayoboke ba FPR bari bitabiriye ukwiyamamaza.

Bamwe mu bayoboke ba FPR bitabiriye icyo gikorwa bavuze ko ibyiza FPR imaze kugeza ku Rwanda ari byinshi cyane kandi mu nzego zose, ku buryo ubumbuye amaso wese aho ari hose ngo ahabona ibyiza bikomoka kuri FPR Inkotanyi.

Madamu Uwamariya Odetta uyobora FPR mu burasirazuba yavuze ndetse ko ngo “Ubu Abanyarwanda bose bidegembya mu byiza bacyesha FPR na gahunda zayo nziza”, abaza imbaga y’abayoboke ba FPR bari aho ku kibuga, bose bikiriza bavuga ko FPR Inkotanyi ari Mudasumbwa ku Banyarwanda.

Muri icyi gikorwa, havuzwe byinshi FPR imaze kugeza ku Rwanda kuva mu mwaka wa 1994 ifata ubutegetsi imaze gukuraho ubutegetsi bwa Habyarimana bwateguye bukanakora Jenoside mu Rwanda, barata ibigwi byayo mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

Kwiyamamaza byabaye mu mbyino n'ibirori.
Kwiyamamaza byabaye mu mbyino n’ibirori.

Batatu mu bakandida ba FPR bari ku kibuga cya polisi mu Kigabiro bavuze ko FPR bamamaza kandi bazahagararira mu nteko ishinga amategeko yubatse amahoro arambye mu Rwanda, ikavugurura ubukungu u Rwanda rugatera imbere cyane, ikaba ndetse yarubatse ibikorwaremezo mu byerecyezo byose by’igihugu, by’akarusho ngo igahesha Abanyarwanda bose Agaciro.

Aba bakandida bamamazaga FPR ni madamu Rwaka Mukayuhi Constance, madamu Uwimana Xaverina na bwana Habimana Saleh. Aba bose batatse ibigwi bya FPR, bavuga kandi ko bizeye ko FPR izakomeza guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ibi ngo biri mu nzego z’uburezi aho bwegerejwe buri wese, mu bukungu aho ibigo by’imari byasakaye hose mu gihugu, umutekano ukaba urinzwe ku buryo u Rwanda runahamagarwa kujya kuwucungira amahanga, ndetse no mu buzima aho ubu mu Rwanda buri wese abasha kwivuza kandi ku kiguzi gito binyuze muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza benshi mu Rwanda bita Mituweli (mituelle de santé).

Umukandida-depite Habimana Saleh mu bayoboke ba FPR ku kibuga cya Polisi i rwamagana.
Umukandida-depite Habimana Saleh mu bayoboke ba FPR ku kibuga cya Polisi i rwamagana.

Kuri icyi cyiciro cya Mituweli ariko, hari umwe mu baturage wavuze ko ari igitekerezo cyazanywe n’umuminisitiri wo mu ishyaka ritari FPR, umuyobozi wa FPR mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko gahunda zose zishoboka mu Rwanda kuko FPR iba yazemeye ikanazisesengura kuko ariyo iyoboye igihugu.

Ibi ndetse byashimangiwe n’umwe mu bakandida biyamamazaga ku rutonde rw’abadepite ba FPR, avuga ko uretse na Mituweli, nta gahunda n’imwe y’iterambere u Rwanda rwagezeho itarangajwe imbere na FPR.

Ibikorwa byo kwamamaza FPR byabaye mu birori birimo indirimbo nyinshi zirata FPR n’ibyiza yagejeje ku Rwanda, ndetse n’ubuhamya bwa bamwe mu baturage bavugaga intambwe bateye kuva FPR yatangira kuyobora u Rwanda mu 1994.

Umukandida-depite Uwimana Xaverina n'umuyobozi w'akarere wungirije Mutiganda Fransisca mu gikorwa cyo kwamamaza FPR Inkotanyi.
Umukandida-depite Uwimana Xaverina n’umuyobozi w’akarere wungirije Mutiganda Fransisca mu gikorwa cyo kwamamaza FPR Inkotanyi.

Abitabiriye ukwiyamamaza kwa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kigabiro ku kibuga cya polisi bavuze ko biyemeje kuzajya kwamamaza FPR no muri bagenzi babo bataje, maze ku munsi w’amatora nyirizina FPR Inkotanyi ikazatorwa ku gipimo cya 100%.

Ahishakiye Jean d’Amour



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.