Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), ubwo ryiyamamarizaga mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera ryasabye Abanyarwanda muri rusange kurushaho kumenya uburenganzira bwabo no kurangwa n’umuco wo kudasigara inyuma.
Ibi babisabwe na perezida w’ishyaka PL, Protais Mitari, ku gicamunsi cyo kuwa 2/9/2013 ubwo bari muri gahunda yo gushaka amajwi mu matora ateganyijwe tariki ya 16 Nzeri ngo rizabone imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite.
PL izaharanira igihe cyose ko amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside biranduka burundu, hakimakazwa ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.
Bamwe mu bumvise ubwo butumwa basabye abiyamamaza ko nibaramuka batowe bazihutira gukora ubuvugizi mu bikorwa by’iterambere cyane cyane nk’umuhanda wa Kaburimbo uhuza akarere ka Bugesera n’utundi turere tw’igihugu nk’uko Musemakweri Leonce abivuga.
Ati “ndasaba ko basadukorera uyu muhanda uva i Nyamata ugakomeza ku Ruhuha ukagera mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo kuko udufatiye runini mu buhahirane n’abandi”.
PL yasabye Abanyarwanda guhundaza amajwi ku bakandida-depite ba PL, mu matora agiye kuba, bakabona ingufu zituma bashyira mu bikorwa gahunda ya politiki PL yatangiye kugeza ku Banyarwanda.