Kenya yatangiye gushaka uko yakwigobotora urukiko mpuzamahanga rwa ICC

Abagize inteko ishinga amategeko mu gihugu cya Kenya bahamagajwe igitaraganya mu nama yihutirwa igomba kwiga uko igihugu cya Kenya cyava mu bihugu byemera gukorana n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.

Nk’uko urubuga rwa interineti rwa BBC Gahuzamiryango rubitangaza, ngo umuyobozi wungirije w’inteko ishingamategeko, Joyce Laboso yasabye ko izo mpaka zaba ejo kuwa kane tariki ya 04/09/2013. Umunyamakuru wa BBC uri i Nairobi avuga ko iki cyemezo gifite amahirwe menshi yo kwemezwa.

Uko abadepite batora kose, visi perezida wa Kenya William Ruto ategerejwe kwitaba abacamanza ba ICC mu cyumweru gitaha.
Uko abadepite batora kose, visi perezida wa Kenya William Ruto ategerejwe kwitaba abacamanza ba ICC mu cyumweru gitaha.

Ababikurikiranira hafi baremeza koi bi biri guterwa n’uko abayobozi barimo perezida n’umwungirije barezwe mu rukiko rwa ICC, bakaba bagomba kwitaba uru rukiko rwa ICC mu bihe bya vuba, ndetse visi perezida William Rutho we akazitaba mu cyumweru gitaha.

Amategeko mpuzamahanga ariko ateganya ko n’iyo abagize inteko ishinga amategeko ya Kenya bakwemeza ko igihugu cyabo gisezera mu rukiko ICC, izo manza abayobozi ba Kenya baregwamo bazakomeza kuziburana kuko icyemezo cyaba gifashwe imanza zaratangiye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka