Mu butumwa Minisitiri January Makamba yanyujije kuri X nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, yavuze ko mu byo baganiriye, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari byinshi ibihugu byombi bisangiye birimo amateka n’umuco, ndetse n’aho biherere byagakwiye gutuma bifatanya mu gukemura ibibazo bimwe mu bibangamiye abaturage.
Beyoncé Giselle Knowles-Carter, icyamamare mu muziki wavukiye I Houston, yatangaje izina rya alubumu ye nshya yise “Act II: Cowboy Carter”, biteganijwe ko azayishyirwa ahagaragara ku ya 29 Werurwe 2024, ibintu byanejeje abakunzi be batari bake.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Ibizamini n’Impushya zo gutwara ibinyabiziga, mu minsi iri imbere irafungura Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gitwara ibinyabiziga, hifashishijwe Ikoranabuhanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko umubyeyi witwa Mukamana Elevania bivugwa ko yajyanywe mu kigo cy’inzererezi cya Nyabushongo mu Karere ka Rubavu azira inzu yarimo akurikirana atari byo kuko atigeze ahabwa inzu mu Mudugudu wa Muhira mu Murenge wa Rugerero, kandi ngo kuba yarajyanywe mu kigo cya Nyabushongo byatewe (…)
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) buratangaza ko bwatangiye kuvugurura ikoranabuhanga ryifashishwa mu kugurisha umuriro w’amashanyarazi. REG ivuga ko iri vugurura rireba abafatabuguzi bayo bose bakoresha mubazi z’amashanyarazi zizwi nka Kashipawa, kandi rigakorwa inshuro imwe gusa.
Umulisa Joselyne wakijijwe ibikomere bya Jenoside na Tennis, yavuye muri Amerika gutanga ubuhamya. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024 nibwo Umulisa Joselyne, umudamu akaba n’umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Tennis, yagarutse mu Rwanda avuye muri Amerika aho yari amaze iminsi ku butumire bw’umuryango wa (…)
Urukiko Rukuru rwateshejwe agaciro ubusabe bwa Ingabire Umuhoza Victoire wifuzaga guhanagurwaho ubusembwa.
Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania ushinzwe n’Ubutwererane bw’Afurika y’Iburasirazuba, January Makamba, n’itsinda ryaje rimuherekeje.
Ubutaka buri ku buso bwa Ha 12 bwo ku gice cyegereye igishanga cy’Urugezi mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Gatebe, mu gutangiza igihembwe cy’ihinga 2024 B, bwateweho igihingwa cy’ingano, maze abaturage bashishikarizwa kurushaho gushyira imbaraga mu kwirinda ibikorwa byose byatuma cyangirika, kugira ngo umusaruro uzarusheho (…)
Abagororewe mu bigo ngororamuco bazwi ku izina ry’Imboni z’Impinduka, bibumbiye muri Koperative zitandukanye mu gihugu bamaze guterwa inkunga ingana na 311,647,100Frw na Polisi y’u Rwanda, ndetse na Minisiteri y’Umutekano, bagahamya ko arimo kubafasha kwiteza imbere binyuze mu myuga bakora.
Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Leta zunze Ubumwe z’Amerika, zikorera ku mugabane wa Afurika (USAFRICOM) n’izo muri Nebraska National Guard (NENG), zatangiye ibikorwa by’ubuvuzi ku baturage bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Taarab Music muri Tanzania, Khadija Kopa, akaba na nyina w’umuhanzikazi Zuchu, avuga ko atarabona umugabo uhamanye n’ibyifuzo bye, ndetse atazi impamvu Imana itaramuhitiramo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye mugenzi we wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, January Yussuf Makamba, hamwe n’itsinda yaje ayoboye mu biganiro byize ku butwererane n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Umushinjacyaha Mukuru ushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard, yatunguwe ndetse anababazwa n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari mu rwibutso rwa Murambi, mu Karere ka Nyamagabe.
Itsinda riturutse mu gihugu cya Sweden, ryagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke, mu rwego rwo kureba ko inkunga icyo gihugu gifashamo u Rwanda muri gahunda yo kuvana abaturage mu bukene, yageze ku bagenerwabikorwa.
Ubuyobozi bwa Ukraine bwatumije intumwa ya Vatican muri icyo gihugu, kugira ngo aze avuguruze amagambo yavuzwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024.
Mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Tara mu Mudugudu wa Mutongo, inkangu yatwaye umusozi ibitaka byiroha mu mugezi wa Rusizi, bituma amazi adatemba biteza umwuzure watwaye imyaka y’abaturage n’inzu z’abaturage ku ruhande rwa Congo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, bikazatangira gukurikizwa ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yataye muri yombi abasore icyenda bo mu Murenge wa Kinigi, aho bakekwaho icyaha cyo kubuza abaturage umudendezo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yamaze kwakira ibaruwa yanditswe n’Inama Njyanama y’aka Karere imusaba gutanga ibisobanuro biri mu ibaruwa yandikiye abarokotse Jenoside agashyiramo amagambo adasigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yabwiye Kigali Today ko bashimye umwana witwa Uwiringiyimana Ibrahim wiga kuri GS Rambo mu Murenge wa Nyamyumba wagiye ku ishuri ahetse murumuna we tariki 11 Werurwe 2024 aho gusiba ishuri.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2024, ikipe ya Arsenal yageze muri 1/4 cya UEFA Champions League isezereye FC Porto kuri Emirates Stadium, yongera gukora amateka yaherukaga mu 2010.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ibiciro bishya by’ingendo, bizatangirana n’ibyerekezo na Kompanyi nshya, zizajya zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali, aho Kompanyi zisanzwe zitwara abantu zavuye kuri eshatu zikagera kuri 18.
Umuhanzikazi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Trinidad & Tobago, Nicki Minaj, yashimye byimazeyo umuraperi Lil Wayne wamufashije kugera ku rwego rushimishije muri muzika, amuhindurira ubuzima.
Inama y’Inteko rusange isanzwe y’abanyamuryango ba FERWAHAND yateranye kuri uyu wa Gatandatu yemeje amatariki shampiyona ya Handball y’uyu mwaka izatangirira
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Ayodeji Balogun, uzwi ku izina rya Wizkid, yavuze ko urugendo rwe muri muzika aribwo rugiye gutangira kuko yumva ntacyo yari yageraho gikomeye.
Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’intebe, rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo ya 111 n’iya 112, none ku wa 12 Werurwe 2024, yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
Guverimoma y’u Rwanda yatangaje ko kuva ku wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, igiciro cy’urugendo kizazamurwa kuri buri mugenzi ujya mu Ntara cyangwa mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gukuraho nkunganire yari yarashyizweho muri 2020.
Inyito z’ahantu hatandukanye mu Rwanda zigenda zifite inkomoko, ndetse ahenshi usanga haritiriwe ibikorwa byahakorewe bidasanzwe, aho hantu hakaba hakibumbatiye ayo mateka ndetse abantu bo mu bihe bya kera ugasanga bayibuka.
Ikipe yari ihagarariye igihugu cy’u Burundi mu mikino ya Basketball African League (BAL) 2024, yasezerewe mu irushanwa kubera kudakurikiza amategeko arigenga, arimo kwambara iriho umuterankunga w’irushanwa (Visit Rwanda).
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yasabye urubyiruko n’abakiri bato kuba inshuti z’ibidukikije, no guharanira gushyira mu ngiro inshingano zo kubirengera, kuko bizabagirira akamaro mu bihe biri imbere.
Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida w’inzibacyuho wa Haiti, Ariel Henry, yeguye nyuma yo guterwa ubwoba n’amabandi agenzura igice kinini cy’umurwa mukuru w’iki gihugu, Port-au-Prince.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, avuga ko igihembwe cy’ihinga 2024 B, ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi bugomba guhingwa, bitaba ibyo ba nyirabwo bagashyirirwaho ibihano.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ku mpungenge abatuye Akarere ka Burera bakomeje kugaragaza ku nyubako y’ibiro byako yakomeje kudindira, abizeza ko muri Kamena 2024, inyubako nshya y’ibiro by’Akarere ka Burera izaba yamaze kuzura.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bavuze ko ari ngombwa gushyira hamwe imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi, hagamijwe kurengera inyungu z’abaturage mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari Miliyari 16.355Frw uvuye kuri Miliyari 13.720Frw mu 2022, ukaba warazamutseho 8,2% mu gihe byari biteganyijwe ko uziyongera ku gipimo cya 6.2%.
Ikipe ya REG y’abagore yegukanye irushanwa rya Basketball ryo kwizihiza umunsi w’abagore, irushanwa ryabereye muri Lycee de Kigali ku Cyumertu tariki 10 Werurwe 2024.
Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute), tariki 11 Werurwe 2024, cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, aho iki kigo kigiye kujya gihugura Abavoka, ndetse bakajya basura iki kigo.
Ku wa 10 Werurwe 2024, Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya AS Kigali, yasabye umukunzi we Umuhoza Liliane kuzamubera umufasha iteka ryose.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gikomeje gufata indi ntera, ariko by’umwihariko kikibasira abagore kubera impamvu zitandukanye.
Kompanyi ya ASIAFRICA Logistics Ltd ikorana n’abacuruzi bo muri Afurika batumiza ibintu bitandukanye ku mugabane wa Aziya cyane cyane mu Bushinwa, irizeza abakorana na yo umutekano w’ibicuruzwa byabo. Iyo kompanyi ivuga ko mu gihe ibicuruzwa byaramuka bigiriye ikibazo mu nzira, ababitumije nta mpungenge bakwiye kugira kuko (…)
Umushinjacyaha Mukuru ushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu Bufaransa, Jean-François Ricard, yijeje Abanyarwanda kwihutisha kuburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwato bwavaga i Goma bujya i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwagize ikibazo uwari ubutwaye ananirwa kubuyobora neza bwisanga bugeze ku nkombe mu gice cy’u Rwanda mu Mudugu wa Nyawenya, Akagari ka Bigoga, Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, ndetse bukora impanuka aho bwagonze ubundi bwato buto (…)
Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali hasojwe irushanwa riba buri mezi atatu rya Boxing Night Series icyiciro cya kabiri, aho abakinnyi nka Nsengiyumva Vincent na Kabango Jerry baryegukanye mu cyiciro cy’ababigize umwuga.
Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, aho yakiriwe na Perezida w’iki gihugu, João Lourenço ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Palácio da Cidade Alta baganira ku bibazo by’umutekano muri RDC.
Abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Burera, bakomeje kuba mu ihurizo ryo kunoza isuku na gahunda yo gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri, bitewe no kutabona amazi meza mu buryo bworoshye.
Abanyamuryango 130 ba Koperative Ubumwe n’Imbaraga, bakorera ubucuruzi bw’ibihangano by’indirimbo na film by’abahanzi mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zaho barashinja bamwe mu bahoze bayobora iyi Koperative, kunyereza Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda, kugeza ubu bakaba bakomeje kuba mu gihirahiro bibaza iterambere (…)
Laurent Gbagbo wigeze kuba Perezida wa Côte d’Ivoire, yamaze gutangaza ko azongera akiyamamariza kuyobora icyo gihugu mu matora ateganyijwe mu 2025, nubwo yari yarakatiwe n’ubutabera bwo muri icyo gihugu, bukaba bumufata nk’umuntu udakwiye kongera kukiyobora.
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ya gicuti ruzahuriramo na Botswana na Madagascar.
Icyamamare mu mikino ya ‘Catch’ no muri Sinema, John Cena, yatunguye benshi ubwo yageraga ku rubyiniro agahita yambara ubusa imbere y’imbaga y’abari bahateraniye.