Bugesera : Inkongi yibasiye uruganda rukora imyenda

Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Ukwakira 2024 ububiko bw’Uruganda Sunbelt Textiles Rwanda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cy’Akarere ka Bugesera bwaraye bufashwe n’inkongi y’umuriro, ibitambaro birenga ibihumbi 180 bikoreshwa mu kudoda ibiryamirwa birimo amashuka, n’ibiringiti birakongoka.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ryihutira gukora ubutabazi rizimya uwo muriro utaragera mu gice kinini cy’uruganda.

Polisi yatabaye izimya uyu muriro wari ufite ubukana
Polisi yatabaye izimya uyu muriro wari ufite ubukana

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko amakuru y’uko iyi nkongi yibasiye uru ruganda yamenyekanye mu ijoro abakozi batashye.

Ati “Ababonye umwotsi ari mwinshi bihutiye gutanga amakuru, ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahise ryihutira gukora ubutabazi rizimya uwo muriro utaragera mu gice kinini cy’uruganda”.

Agaciro k’ibyangijwe n’inkongi ntikahise kamenyekana, ba nyiri uruganda bakaba bakibarura ingano y’ibyangiritse.

Ikindi kitahise kimenyekana ni icyateye inkongi kuko uru ruganda rwafashwe nta muntu uhari hakaba hagikorwa iperereza ku cyaba byabaye intandaro yo kugira ngo uru ruganda rwibasirwe n’inkongi.

Polisi igira abantu inama yo gutunga za Kizimyamwoto, no kwirinda gusiga bacometse ibintu bikoreshwa n’amashanyarazi kandi batari hafi, ikindi ni ukugenzura ko insinga z’amashanyarazi zidashaje ndetse zujuje n’ubuziranenge kuko na zo ziri mu biteza inkongi.

Ubusanzwe inkongi z’umuriro ziri mu byiciro bine harimo izikongezwa n’ibintu karemano bikomeye (Corps solides) nk’ibiti n’ibindi biteye kimwe, aho umuntu ashobora kwifashisha amazi mu kuyizimya.

Icyiciro cya kabiri cy’inkongi ni ituruka ku bisukika byaka nka Mazutu, Lisansi, Benzini n’ibindi. Ibi mu kubizimya hakaba hifashishwa ikizimyamuriro kirimo urufuro cyangwa Puderi.

Ubwoko bwa gatatu bw’inkongi ni igihe umuriro uturuka kuri Gaz. Aha hifashishwa puderi, ikinyabutabire cya Dioxyde de Carbone (C02) cyangwa ukaba wakwifashisha ikiringiti gitose mu gihe umuriro ukiri mucye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu mpera za Nyakanga 2024, mu gihugu hose habaye inkongi 201, ziganjemo izatewe n’amashanyarazi ku kigero cya 77,6%; mu gihe izatewe na Gaz zingana na 22,4%.

Umujyi wa Kigali ni wo uza ku isonga mu kugira inkongi nyinshi aho wihariye izingana na 51% muri ayo mezi arindwi ya mbere y’uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka