Abahanga barateganya kugenzura niba ibirunga by’u Rwanda bidashobora kongera kuruka
Itsinda ry’impuguke zigize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), rikaba rishinzwe kumenya ibyanya bizaba pariki za jewoloji mu Rwanda, International Geo-Science and Geo-Park Program (IGGP), rivuga ko rizakomeza kugenzura niba ibirunga byo mu Rwanda bidashobora gukanguka ngo byongere biruke.
Umwarimu wigisha jewoloji(ibiri mu nda y’isi) muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Digne Rwabuhungu, akaba ayobora IGGP mu Rwanda, avuga ko kuba ibirunga byo mu Rwanda biri mu muhora wa Rift Valley wa Afurika y’Iburasirazuba urimo kugenda wiyasa, kandi bikaba bituranye n’ibya DR Congo bikiruka (Nyiragongo na Nyamuragira), hakenewe inyigo igaragaza niba ibyo mu Rwanda na byo bidashobora gutungurana.
Prof Rwabuhungu agira ati "Ibi birunga birasinziriye ariko bishobora kuba byakanguka, bitewe n’uko biri mu muhora wa Rift Valley ukirimo kugenda wiyasa. Tugomba gukomeza kubicungira hafi buri gihe, kuko icyatumye biruka kikiriho."
Gutandukana cyangwa gusekurana kw’ibitare byubatse Isi(umuntu yakwita imigabane), biteza imitingito no guhubangana kw’ibikoma bishyushye biri mu nda y’isi(amahindure), ku buryo ibyo bikoma bihita bishaka aho bitoborera horoshye, bigasohoka hanze ku butaka, ari ko kuruka kw’ibirunga.
Umugabane wa Afurika ugaragaza ko urimo kwiyasa(gutandukana) gake gake uhereye mu ihembe ryawo muri Djibouti na Somalia, ukanyura mu biyaga bya Albert (Rwicanzige), Kivu, Tanganyika na Malawi kugera muri Mozambique, aho igice cyawo cy’iburasirazuba gishobora kuzaba ikirwa ukwacyo.
Prof Rwabuhungu avuga ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’uko ibirunga biri mu gace k’Amajyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda byasinziriye ariko bitazimye, n’ubwo bimaze imyaka myinshi bitaruka, aho atanga urugero rwo muri Norvège ko ikirunga cyaho cyamaze imyaka irenga 700 kitaruka, ariko ngo cyaje gutungurana gihagarika ibikorwa by’abantu.
Pariki za jewoloji mu Rwanda
Komite ya IGGP mu Rwanda yatangaje ibi nyuma yo gusura ibyanya bibitse umutungo kamere udasanzwe wo mu nda y’isi(jewoloji) no hejuru ku butaka, mu kwezi k’Ukwakira 2024, mu rwego rwo kuzageza kuri UNESCO icyifuzo cy’uko ibyo byanya byagirwa pariki za jewoloji.
Ibyanya byahereweho bikaba ari Igishanga cy’Urugezi kibitse nyiramugengeri, ibinyabuzima n’amazi atanga amashanyarazi ku Rwanda, hakaba ibiyaga bya Burera na Ruhondo hamwe n’Ubuvumo bw’i Musanze bugizwe n’imihora 9 ihora isurwa na ba mukerarugendo, hakaba hatuyemo ibinyabuzima bikorana n’umwijima cyane cyane uducurama n’ibihunyira.
Umukozi w’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB) ushinzwe kuyobora abasura ubwo buvumo, Bahizi Edward, avuga ko abakurambere bihishagamo mu ntambara zo kwagura u Rwanda, iyo babaga bari kurwana n’umwanzi.
Ibi bigashimangirwa n’Ikigo cy’ubukerarugendo cyitwa RedRocks Community Arts kiri i Musanze, cyanditse ko ibitekerezo byo kurema u Rwanda byahereye i Buhanga mu Buhoma kwa Gihanga(umwami wa mbere w’u Rwanda), akaba ari ho haje guhinduka mu Ruhengeri cyangwa Musanze y’ubu.
Prof Rwabuhungu avuga ko impamvu bifuza ko ubu buvumo buba pariki ya Jewoloji, ari uko ngo ku Isi ubuvumo nk’ubu bwitwa Basaltic bukomoka ku iruka ry’ibirunga, ari buke cyane.
Ubusanzwe ubuvumo budakomoka ku iruka ry’ibirunga ngo ni ububa bwaracukuwe n’amazi y’imigezi cyangwa isuri ifite imbaraga, ku buryo abasha gutobora umusozi akawucamo umworera, bukaba bwitwa ‘castle’.
Prof Rwabuhungu avuga ko mu birunga nka Muhabura, Sabyinyo, Gahinga, Bisoke n’ibindi, hataramenyekana icyavuyemo amahindure yakoze ubuvumo bw’i Musanze.
Yabwiye abagize IGGP ati "Mukeneye kubimenya mushingiye ku binyabutabire bigize aha hantu, igihe buri kirunga cyarukiye, gusa bishobora kuba byose bitakorwa n’iri tsinda ryacu, ariko niba twifuza ko aha hantu hasurwa na ba mukerarugendo, dukeneye kugaragaza inyigo zahakorewe."
Mu gihe amahindure yamanukaga avuye ku iruka ry’ikirunga (birakekwa ko hashize imyaka ibarirwa muri miliyoni 65), ayo hejuru yashoboraga gukonja agafatana akuma, ariko ibikoma by’imbere muri yo byo bigakomeza gutemba, aho bivuye hagasigara imihora ari yo yaje kuba ubuvumo.
Prof Rwabuhungu avuga kandi ko ubu buvumo bw’i Musanze bukeneye gukorwaho inyigo zigaragaza uko bukwiye kubyazwa ubukungu burushijeho, hamwe no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Ohereza igitekerezo
|