Polisi yemeje ifungwa rya Miss Muheto Divine
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira.
Polisi kandi yatangaje ko Miss Muheto Divine akurikiranyweho kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ngo ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze.
Miss Muheto Divine yakorewe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Hari hashize iminsi igera kuri itandatu aya makuru y’ifungwa rya Miss Muheto Nshuti Divine avugwa ariko nta rwego rurayashyira ahagaragara.
Muri Nzeri 2023 nanone nibwo hari amakuru yagiye hanze avuga ko Miss Muheto Divine yakoze impanuka ikomeye, imodoka irangirika, na we arakomereka byoroheje, iyo mpanuka ikaba yarabereye i Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Muheto Divine yabaye Miss Rwanda mu 2022, asimbuye Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021.

Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze.…
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) October 29, 2024
Ohereza igitekerezo
|
Gusabanjye batora ba Miss bafite ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga cg babashakire abashofer babifite cg niba mubemerera gutwara ntaruhushya mugihe bakiriho. nibavaha mubashishikarize gushaka impushya zibemerera gutwara. murakoze
Nyagasani amugenderere, ibimubayeho bimuheshe gufata icyemezo cyo guhinduka. Niba ibyo gutora ba miss bizagaruka, ababishinzwe bazakuremo amarangamutima, hatorwe uwwanjye..... batore koko abana bafite indangagaciro za kimuntu n’iza kinyarwanda, bityo babere urubyiruko koko icyitegererezo. Nawe se umusinzi n’ibijyana nabwo ngo ni nyampinga w’urwa Gasabo!
nibyo kuko iyo utwaye imodoka wasinze ushobora gukora impanuka. murakoze
Nibyo peee
Gutwara imodoka wasinze ni icyaha gikomeye kandi mu bihugu byinshi.INZOGA ni mbi nkuko bible ivuga.Ariko imana yemerera ubishatse kuba yanywa inzoga nkeya.Niyo mpamvu yabwiye Timotewo ko kubera uburwayi bwe,yareka kunywa amazi gusa,ahubwo akanywa Vino nkeya.Ikindi kandi,na Yezu yatanze inzoga mu bukwe bw’i Kana.Ntabwo yali kuzitanga kandi ari icyaha.Ikibabaje nuko abigisha ko kunywa inzoga ari icyaha,abenshi bazinywa rwihishwa.