Malawi: Patricia Kaliati yatawe muri yombi akekwaho umugambi wo kwica Perezida

Patricia Kaliati, umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Malawi, yatawe muri yombi akekwaho gucura umugambi wo kwica Perezida w’icyo gihugu Lazarus Chakwera.

Patricia Kaliati, umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Malawi
Patricia Kaliati, umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Malawi

Kaliati tariki 28 Ukwakira 2024 yitabye urukiko mu Murwa Mukuru Lilongwe, kugira ngo atangire kuburanishwa ibyaha akurikiranyweho.

Abanyapolitike batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko ibirego biregwa Patricia Kaliati bishingiye ku mpamvu za politike.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko mbere yuko iburanisha ritangira, abashyigikiye ishyaka UTM bateraniye hanze y’urukiko baririmba indirimbo zamagana Leta.

Urukiko rwamushinje ko muri uwo mugambi wo kwica Perezida wa Malawi, awufatanyije n’abandi bantu babiri bagishakishwa n’inzego z’umutekano kuko nyuma yo gutabwa muri yombi abandi bakomeje kwihishahisha.

Umucamanza waburanishije uru rubanza yavuze ko mu gihe uyu mugore, atanze amafaranga y’ingwate ashobora kurekurwa by’agateganyo mu gihe umushinjacyaha wa Leta yari yasabye ko afungwa ikindi cyumweru kimwe.

Kaliati yahoze ari umwarimukazi mu mashuri abanza mbere yuko yinjira muri politike, abamuzi bavuga ko akunze kurangwa n’ukuri ndetse no kudaca ku ruhande uko abona ibintu.

Kaliati niwe wari wasimbuye Saulos Chilima, ku buyobozi bw’ishyaka, agamije kuzahatana na Chakwera mu matora ya Perezida ateganyijwe mu mwaka utaha.

Yasimbuye Saulos Chilima, wari Visi Perezida nyuma y’uko indege ya gisirikare yari arimo ikoze impanuka mu ishyamba riri mu Majyaruguru ya Malawi agahita ahasiga ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka