Cricket: U Rwanda rwatangiranye intsinzi muri "Rwanda-Kenya Women’s T20 Bilateral Series" (Amafoto)
Kuri uyu wa Kabiri, Ikipe y’u Rwanda y’abagore muri Cricket yatangiye itsinda Kenya umukino wa mbere muri itanu bazahura na Kenya mu irushanwa rya "Rwanda-Kenya Women’s T20 Bilateral Series".
Ni umukino wa mbere wabereye kuri stade Mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga mu Mujyi wa Kigali mu gihe uwanyuma uzahabera ku itariki 2 Ugushyingo 2024.
Muri uyu mukino abanyarwandakazi batsinze Kenya ku kinyuranyo cy’amanota 40 aho abanyarwandakazi batsinze tombola (Toss) , maze bahitamo gutangira umukino bakubita udupira, ari nako uko bashyiraho amanota menshi, naho Kenya itangira ijugunya udupira inababuza gushyiraho amanota menshi.
Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye u Rwanda rushyiraho amanota 115 mu dupira 120 ariko abakinnyi umunani barwo bakuwemo n’ikipe ya Kenya. Mu gice cya kabiri, Kenya ni yo yari igiye gukora amanota mu gihe u Rwanda rwari rugiye kujugunya udupira ku buryo babuza Kenya kuba yageza ku manota 116 yasabwaga kubona kugira ngo yegukane intsinzi.
Ibi Abanyarwandakazi babigezeho kuko nyuma ya overs 20 bari bamaze gusohora abakinnyi icumi (10) bose ba Kenya batabashije gukuraho cya kinyuranyo cyashyizweho n’u Rwanda, dore ko yashyizeho amanota 75 gusa, ibintu byatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukana intsinzi ya mbere muri irushanwa ry’ibi bihugu byombi ku kinyuranyo cy’amanota 40 (Ayo Kenya yaburaga ngo itsinde umukino).
Muri uyu mukino kapiteni w’Ikipe y’igihugu yu Rwanda Marie Diane Bimenyimana ni we wabaye umukinnyi mwiza aho mu dupira 24 tungana na overs enye (4) yagizemo over imwe batamukozemo inota na rimwe ndetse anakuramo abakinnyi batatu ba Kenya (3 Wickets) aho bamukozemo amanota atanu gusa.
Umukino wa kabiri w’iri rushanwa rya "Women’s T20 Bilateral Series” uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya saa tatu n’igice za mu gitondo kuri stade Mpuzamahanga ya Gahanga aho u Rwanda ruri gushaka kwisubiza iki gikombe kigakurikira icyo batwariye muri Kenya muri Nzeri 2024, ariko imikino yabereye muri Kenya bakayitsinda imikino itatu kuri ibiri.
Ohereza igitekerezo
|