Kigali: Abana babiri bapfuye umwembe, umwe ahasiga ubuzima

Abana babiri biga ku Ishuri Ribanza rya Ngara (EP Ngara) barwaniye mu ishuri umwe bimuviramo gupfa. Abo bana uko ari babiri b’imyaka 12 y’amavuko, bigaga kuri icyo kigo giherereye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo.

Ubwo bari mu masaha y’ikiruhuko cya mbere ya saa sita, ku wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, barwaniye mu ishuri bapfa umwembe, umwe muri bo yitura hasi ananirwa guhaguruka, mu kugerageza kuhamukura ngo bamujyane kwa muganga basanga yamaze gushiramo umwuka.

Urubuto rw'umwembe ruravugwaho kuba intandaro y'amakimbirane yabyaye urupfu
Urubuto rw’umwembe ruravugwaho kuba intandaro y’amakimbirane yabyaye urupfu

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, agira ati: “Abo bana bari ku ishuri mu masaha yo gukina. Umwe muri bo yari yazanye umwembe yawubitse mu gikapu cye. Mugenzi we yawukuyemo, nyirawo akimubona amukubita urushyi, undi na we mu kugerageza kwirwanaho amukubita ingumi ebyiri, bikimubaho yitura hasi ananirwa guhaguruka”.

“Abana babibonye bihutiye gutabaza abarimu, bamugeraho bamuryamisha ahantu bahita bahamagara imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga, mu kumugeraho barebye basanga yamaze gushiramo umwuka. Ubungubu dutegereje iperereza rya RIB riza kujyanirana no gufata ibipimo, harebwe niba koko urupfu rw’uwo mwana rufitanye isano n’izo ngumi yakubiswe cyangwa se niba hari ubundi burwayi yari afite”.

Abasanzwe bazi uwo mwana bavuga ko nta bundi burwayi yajyaga arwara. Emma Claudine Ntirenganya ahamagararira ababyeyi kujya babanza kugenzura ko ibyo abana babo bajyana ku ishuri ari ibiba byemewe.

Ati: “Uko kwirinda kujyana ibintu bitemewe ku ishuri birinda ko habaho amakimbirane yo kuba bagira ibyo abana barwanira. Ibigo by’amashuri na byo ni ngombwa ko byajya biba hafi y’abana, bagakurikiranira hafi ibyo baba bahugiyemo yaba mu gihe cy’amasomo n’igihe bari mu karuhuko, kugira ngo n’igihe hagize abagirana ikibazo bagikumire hakiri kare”.

Amakuru y’urupfu rw’uwo mwana akimara kumenyekana, umurambo we wahise ujyanwa kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abarezi ku bugo by amashuri wsgira ngo ntibazi igituba baba bari ku ishuri. Ni gute abana bakimbirana bari mu kigo, bakarwana, kugeza umwe yica undi habuze gutabara? Biraboneka ko icyo kigo nta burere buboneye buhatangirwa. Kuko abo bana bakabaye barakumiriwe na bagenzi babo ntibarwane. Mwibaze ababyeyi ba nyakwigendera uko biyumva. Kohereza umwana ku ishuri Ari muzima bakakuzanira umurambo koko?

Rinda yanditse ku itariki ya: 29-10-2024  →  Musubize

Ibigo bigomba gufata ingamba zo gusaka abana mbere yo kwinjira mu ishuli kuko hari nabajyana inzoga ku ishuli za Nguvu barazigotomera daaaa

Kelly 💎 yanditse ku itariki ya: 28-10-2024  →  Musubize

Gupfa hariho bitungurana.Urugero rwiza ni abakubitwa n’inkuba.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,gushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.Siko bible ivuga.

rujuya yanditse ku itariki ya: 29-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka