Imanza zirenga 2,000 zakemuwe zitageze mu nkiko
Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison, avuga ko umwaka w’ubucamanza usojwe, imanza 2,199 mu gihe eshanu muri zo zari zifite agaciro k’arenga miliyoni 45 zarangiriye mu buhuza hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe.

Avuga muri rusange hakiri ikibazo cy’ubucucike bw’imanza zaregewe inkiko zitegereje kuburanishwa muri zo 70% zikaba ari imanza nshinjabyaha.
Avuga ko mu rwego rwo gutanga ubutabera bwihuse hatangijwe gahunda y’ubuhuza mu nkiko ndetse ngo bukaba butanga umusaruro ushimishije kuko mu mwaka w’ubucamanza ushize imanza 2,199 zarangiriye mu buhuza.
Ati “Umwaka w’ubucamanza twasoje wonyine imanza 2,199 zarangiye mu buhuza kandi zari zifite agaciro katari gato kuko eshanu twabaruye zari zifite agaciro ka miliyoni 45 bivuze ko izindi zisigaye zifite agaciro kanini cyane iyo zikomeza mu nkiko kuburanishwa bisanzwe ntizari kujya munsi y’imyaka itanu.”
Ubusanzwe ubuhuza bukoreshwa mu nkiko bureba imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi gusa hakaba hashize amezi 26, hatangiye indi gahunda y’ubwumvikane bwo kwemera icyaha hagati y’uwagikoze n’ubushinjacyaha, amasezerano akozwe akazanwa mu rukiko akemerwa cyangwa ntiyemerwe ku buryo imanza zirenga 15,000 zarangiriye muri ubu buryo.
Mutabazi avuga ko ubu buryo uretse kugabanya ubucucike bw’imanza, bunagabanya ubucucike mu magorero kuko uku kwemera icyaha bamwe bagabanyirizwa ibihano abandi bakabisubikirwa.
Agira ati “Muri izo manza 15,000, ababuranaga muri izo manza babarizwaga mu magororero kandi bamwe bahawe ibihano bitoya bamwe barasubikirwa ndetse hari n’abasoje ibihano, bivuze ko ubu buryo burafasha cyane kuko uretse ibirarane mu nkiko ahubwo bunafasha kugabanya ubucucike mu magororero.”
Uwimana Beatha, umuturage w’Umudugudu wa Mirama ya Kabiri, Umurenge wa Nyagatare, avuga ko kwiyunga n’uwamukoreye icyaha ntacyo bitwaye kuko kumufungisha nta nyungu irimo uretse kubiba urwango hagati yabo.
Ati “Kwiyunga n’uwagukoreye icyaha ni byiza kuko uretse kuba mukomeza kubana neza n’abana banyu bakura bakundana ariko wamufungishije uba ubibye urwango hagati yanyu bikazakomeza no kubabakomokaho.”
Minisiteri y’Ubutabera, ivuga ko ubwumvikane bwo kwemera icyaha mu nkiko bumaze gutanga umusaruro ukomeye kuko hari imanza mpanabyaha zirenga 13,000 zakagombye kuba ziri mu nkiko ariko zakemuwe ku bwumvikane bw’uregwa n’urega bafashijwe n’umucamanza ndetse n’izindi 3000 z’imbonezamubano zakemuwe muri ubu buryo.
Ohereza igitekerezo
|