Kenya: Kwandika gahunda z’umunsi byatumye polisi imenya iby’urupfu rwe
Muri Kenya, umukobwa w’imyaka 24 yasanzwe yapfuye umurambo we wajugunywe mu gihuru kiri hafi y’iwabo mu rugo, ahitwa i Ngong, ariko agakayi yandikagamo gahunda ze z’umunsi gafasha Polisi kubona amakuru yerekeye urupfu rwe.

Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya, cyatangaje ko inkuru zivuga ku bwicanyi bukorerwa abantu batandukanye, imirambo yabo igatoragurwa hirya no hino ntibihite bimenyekana uko byagenze, zikomeje kwiyongera ku muvuduko uri hejuru, ariko nibura amakuru ajyanye n’urupfu rw’uwo mukobwa witwa Christine Nyakio, byoroheye Polisi kuyabona igendeye ku gakayi nyakwigendera yakundaga kwandikamo gahunda ze za buri munsi.
Ako gakayi kabonywe n’Abapolisi bashinzwe iperereza muri Polisi mu gihe bari bari bageze mu rugo aho Christine Nyakio yabaga, bashaka kumenya uko byagenze ngo yicwe n’umurambo we ujugunywe mu gihuru.
Muri ako gakayi, ngo hari handitsemo ibijyanye n’uko umubano we wari umeze hagati ye n’umukunzi we wari uzwi ku izina rimwe gusa rya Denno ubu, akaba akurikiranyweho kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera Christine Nyakio.
Yandika mu gakayi ke, ngo yanditse ko urukundo rwe n’uwo musore rwuzuyemo ibibazo byinshi, kuko bahora bagorana. Aganira na Televiziyo ya Citizen TV, umugore umwe uvuga ko yari aziranye na Nyakio ndetse akaba yaramubonye mu bihe bisatira urupfu rrwe, yavuze ko byagaragaraga ko afite ikintu kimeze nk’ubwoba ndetse biboneka ko adatuje, ariko ntiyigera avuga ikibazo nyacyo afite.
Yagize ati,” Namubajije ikibazo afite icyo ari cyo. Avuga ko afite ikibazo, ariko ahita ansaba kumureka akagenda, anyizeza ko ahita agaruka”.
Naho nyina wa nyakwigendera witwa Phyllis Wanjiru, avugana umubabaro mwinshi, yavuze yari amaze iminsi itatu atazi amakuru y’umwana we, nyuma ahamagarwa abwirwa ko umukobwa we atakiriho kuko baturaguye umurambo we mu gihuru.
Yagize ati, " Navuganye n’uwitwa Anne ambwira ko bavuganye, kandi ko ameze neza nta kibazo, hari hashize iminsi itatu tutavugana, ariko nyuma nakira inkuru ko atakiriho”.
Ohereza igitekerezo
|