Kurya vuba vuba bishobora gutera indwara zirimo na Diyabete
Kurya vuba vuba, umuntu ntagire umwanya wo gukanjakanja neza, ubushakshatsi bwagaragaje ko bigira inguruka ku mubiri kuko bishobora kuba intandaro yo kurwara indwara zitandukanye harimo na Diyabete yo mu bwoko bwa 2 ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukabije bijyana no kugira ibiro byinshi.

Muri ubwo bushakashatsi bwakozwe n’inzobere z’Abayapani, babukoreye ku bantu barya vuba vuba n’abarya bitonze, bagera ku mwanzuro uvuga ko abarya vuba vuba basa n’abacuranwa ibyo kurya bakabimira batabikanjakanje neza bagira ikibazo kitwa ‘syndrome métabolique’.
Bamwe mu bahuye n’icyo kibazo bagira ubwiyongere bw’ibiro cyane, abandi bakagira ibinure bya ‘cholestérol’, ndetse n’isukari yabo yo mu maraso igahora hejuru, ugereranyije n’abarya buhoro bohoro.
Ikindi kibazo kibasira abo bantu bakunda kurya bihuta ngo ni uko bagerwaho na zimwe mu ndwara z’umutima ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’abarya bitonze, bakagira umwanya wo kunoza ibiryo mu kanwa mbere yo kubimira.
Takayuki Yamaji, umwe mu bayoboye ubwo bushakashatsi, akaba n’umwarimu w’indwara z’umutima wigisha kuri Kaminuza Hiroshima mu Buyapani, yagize ati, "Iyo abantu barya vuba vuba, bibabuza kumenya igihe bahaze, bagakomeza bakarya kandi bahaze. Kurya vuba vuba bitera guhindagurika gukabije k’urugero rw’isukari mu maraso, bigatuma umusemburo wa insuline ushinzwe kuringaniza isukari mu maraso unanirwa gukora neza. Ubushakashatsi bwabanje, bwagaragaje ko gukanjakanja ibyo kurya bikamara umwanya munini mu kanwa bifasha mu gutwika ibinure byo mu mubiri”.
Ibindi bibazo biterwa no kurya vuba vuba, harimo kumva inda isa n’iyo bahazemo umwuka, bitewe n’uko mu kurya vuba vuba umuntu amira n’umwuka, bikajyana no kubabara mu nda, kubabara mu gifu, kurwara ikirungurira n’ibindi.
Ubundi bushakashatsi kandi bakozwe ku ngaruka zo kurya vuba vuba, nk’uko byatangajwe ku rubuga Sante Magazine, harimo kuba bituma umuntu ahorana umunaniro, ndetse no kutagira akanyamuneza kubera ko ubwonko butaba bwakira neza amakuru meza bwagombye kwakira kugira ngo bitume umuntu yishima.
Ubundi umwanya wo kurya ngo ntiwagombye kujya munsi y’iminota 20, kugira ngo umuntu arye neza, abanza kumva neza ibyo arimo kurya, amenyo abihekenye binoge neza, amacandwe abyoroshye, bityo bize koroha no mu gihe cy’igogora. Ikindi kurya umuntu yitonze byafasha ngo ni uko ubwonko bubona uko butanga amakuru y’uko umuntu ahaze agahagarika kurya.
Ohereza igitekerezo
|
Ningobwa ko dukorana ubwitonzi igihe dufta amafunuro kuko bizatuma tugira ubuzima bwiza