#CHAN2024: Djibouti itsinze u Rwanda 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, Amavubi yatsindiwe kuri Stade Amahoro na Djibouti 1-0, mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu iwabo CHAN 2024.

Muhire Kevin, niwe wari uyoboye bagenzi be mu kibuga
Muhire Kevin, niwe wari uyoboye bagenzi be mu kibuga

Ni umukino urangiye mu buryo abantu batari biteze kuko hari abizeraga ko Djibouti ari ikipe yoroshye gutsinda, ibintu umutoza w’ikipe y’Igihugu (Amavubi), Frank Spittler atigeze yemera na gato.

Uyu mutoza ariko nawe mu bakinnyi be yabanje mu kibuga yakoze impinduka ku myanya yabo, aho Ruboneka Jean Bosco yakinaga hagati yugarira, Arsene Tuyisenge akina hagati asatira mu gihe impande zanyuragaho, Niyibizi Ramadhan iburyo na Dushiminana Olivier ibumoso rutahizamu ari Iyabivuze Osee.

Mu mikinire nta kintu kidasanzwe Amavubi yerekanaga nkuko abantu bari babyiteze
Mu mikinire nta kintu kidasanzwe Amavubi yerekanaga nkuko abantu bari babyiteze

Mu mikinire nta kintu kidasanzwe Amavubi yerekanaga nkuko abantu bari babyiteze imbere ya Djibouti, kuko nayo yari ifite abakinnyi nka kapiteni wayo, Abdi Ildeh wari hagati, Mahamoud Elabeh ndetse na Hassan Hussein bageragezaga kwitwara neza, nubwo bataburaga gutakaza imipira bya hato na hato gusa ariko nanone abasore b’Amavubi, nabo ntibayibyaze umusaruro kuko igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 nta kipe kimwe iteye ishoti rigana mu izamu.

Igice cya kabiri kigiye gutangira, Niyibizi Ramadhan yavuyemo hajyamo Mugisha Gilbert wahise akina ibumoso Dushiminana Olivier ajya iburyo. Uburyo bwa mbere wakwita ko bukomeye, Amavubi yakinaga ibintu bisanzwe yabubonye ku munota wa 65, ubwo Byiringiro Gilbert wari umaze gusimbura Fitina Omborenga, yahaga umupira Dushiminana Olivier wakinnye iburyo mu gice cya kabiri ariko ateye ishoti rikomeye umunyeza Sulait Luyima awushyira muri koruneri.

Djibouti mu gice cya kabiri yari yatinyutse nyuma yo kubona imikinire y'Amavubi
Djibouti mu gice cya kabiri yari yatinyutse nyuma yo kubona imikinire y’Amavubi

Djibouti mu gice cya kabiri yari yatinyutse nyuma yo kubona imikinire y’Amavubi, ubona ko ihanahana neza ikanagera imbere y’izamu. Ku munota wa 79, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Gabriel Dadzie ku mupira yinjiranye mu ruhande rw’iburyo, maze aroba umunyezamu Niyongira Patience ku giti cy’izamu cya mbere atari yafunze. Ni igitego cyaciye igikuba muri Stade Amahoro biha imbaraga Djibouti yakomeje gukina neza.

Ku munota wa 88, Amavubi yabonye koruneri, umupira ushyizweho umutwe na Ndayishimiye Didier ukubita igiti cy’izamu uvamo, aho Djibouti yahise isatira byihuse ariko Nshimiyimana Yunussu aratabara.

Fitina Omborenga, ubwo yageragezaga kuzamurira neza umupira bagenzi be
Fitina Omborenga, ubwo yageragezaga kuzamurira neza umupira bagenzi be

Djibouti yakinnye neza kuko umupira wakiniwe cyane mu kibuga cy’Amavubi byatumye abafana batangira no kuyishyigikira kubera umupira mwiza yagaragazaga. Iminota 90 yongereweho ine (4), umukino urangira ari igitego kimwe cya Djibouti ku busa bw’Amavubi.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka