Paul Muvunyi, Sadate na Gacinya mu bagiye gufasha Rayon Sports mu gihe itarabona ubuyobozi

Nyuma y’uko Komite Nyobozi ya Rayon Sports, isoje manda y’imyaka ine hakaba hataraba amatora y’abazaba bayoboye iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda, inzego zitandukanye zahuriye hamwe hashyirwaho itsinda rigizwe n’abarimo Paul Muvunyi, Munyakazi Sadate ndetse Gacinya Denis rishinzwe gutegura ahazaza hayo.

Paul Muvunyi, Sadate na Gacinya mu bagiye gufasha Rayon Sports mu gihe itarabona ubuyobozi
Paul Muvunyi, Sadate na Gacinya mu bagiye gufasha Rayon Sports mu gihe itarabona ubuyobozi

Amakuru Kigali Today yamenye ikayahamirizwa kandi n’umwe mu bantu ba hafi b’iyi kipe, ni uko iyi nama yabaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru, ihuriramo abayobozi barimo Minisiteri wa Siporo Nyirishema Richard, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Doris Uwicyeza Picard n’izindi nzego zo hejuru za Leta.

Iyi nama kandi yarimo na bamwe mu Barayons biganjemo abahoze bayobora Rayon Sports barimo Paul Muvunyi, Gakwaya Olivier wigeze kuyibera Umunyamabanga Mukuru, Muhirwa Prosper, Mushimire, Muhirwa Frederick n’abandi batandukanye.

Amakuru Kigali Today yamenye kandi afitiwe gihamya ni uko muri iyi nama hafatiwe umwanzuro wo gushyiraho urwego ruyobowe na Paul Muvunyi, Munyakazi Sadate, Dr Emile Rwagacondo, Gacinya Chance Denis na Maitre Zitoni Pierre Claver uzajya abafasha mu mategeko, rugiye gufasha mu bijyanye no kuvugurura amategeko, guha umurongo ahazaza ha Rayon Sports n’inzira zo gushyiraho ubuyobozi mbere na mbere harebwa abemerewe kuzitabira Inteko Rusange nk’uko uwaduhaye amakuru yabihamije.

Paul Muvunyi agiye kuyobora urwego rugiye gufasha Rayon Sports
Paul Muvunyi agiye kuyobora urwego rugiye gufasha Rayon Sports

Ati "Ntabwo ari inzibacyuho ayoboye (Paul Muvunyi), bashyizeho urwego rwo gufasha ukuntu Rayon Sports idafite ubuyobozi uko ibintu byakorwa, nko kumenya ngo Inteko rusange iratumizwa gute?, ni bande bazayitabira [....] nibyo ayoboye naho inzibacyuho izajyaho mu Nteko Rusange."

Uwahaye amakuru Kigali Today, akomeza avuga ko ibi byose byakozwe kubera ko manda yari iyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, yari irangiye hari hakenewe abantu bahuriweho haba ku bayoboraga n’abari barashyizwe ku ruhande kugira ngo haboneke Ubumwe.

Ati "Kuko manda ya Jean Fidèle yarangiye, muri iyi minsi hari hakenewe icyo twakwita inama ihuriweho n’impande zose zitumvikanaga ubu zumvikana, zigakorana n’ubuyobozi buriho bwa Ngoga Roger, ikihutirwa cyikaba ari ukugira ngo bashyireho Inteko rusange banahuze n’abantu kugira ngo utubazo duto duto dukemurwe barebe n’umuterankunga akomeze atange amafaranga (Uyu muterankunga yari yarahagaritse amafaranga)."

Munyakazi Sadate azaba afatanya na Paul Muvunyi n'abandi mu babaye mu buyobozi bwa Rayon Sports
Munyakazi Sadate azaba afatanya na Paul Muvunyi n’abandi mu babaye mu buyobozi bwa Rayon Sports

Kimwe mu byo uru rwego ruzakora harimo no kugarura ubumwe mu Barayons aho bahereye ku kuba imbugaza za Whatsapp zari zirimo impande zimwe na zimwe zasenywe hagakorwa urubuga rumwe.

Ati "Ni ukugira ngo bagarure ubumwe, bizatange umusaruro abantu bari hamwe nk’ubu imbuga zose twabagaho twamaze kuzihagarika duhurira mu rubuga rumwe rwitwa Special Supporting Team ku buryo ari abari bari kwa Sadate, kwa Muvunyi, kwa Jean Fidèle bose ubu bahuriye hamwe."

Mu bindi byavugiwe muri iyi nama ni uko mu rwego rwo gutegura ahazaza heza ha Rayon Sports, ndetse no korohereza abazayiyobora mu matora ateganyijwe kuba mu Ugushyingo 2024, imyenda yose ifite ibarirwa muri miliyoni 400 Frw izabanza kwishyurwa mu gihe kandi mu miyoborere yayo izaba ifite Inama y’Ubutegetsi izaba irimo abenshi bahoze bayiyobora.

Gacinya Chance Denis
Gacinya Chance Denis

Ikijyanye no kuba Paul Muvunyi yazaba umuyobozi wa Rayon Sports, uwahaye amakuru Kigali Today, yavuze ko azaba abarizwa mu Nama y’Ubutegetsi.

Ibikorwa bya buri munsi uru rwego ruyobowe na Paul Muvunyi ruzajya rukora n’ibindi bizajya bikorwa muri Rayon Sports, nirwo ruzajya rutanga raporo mu nzego zindi zirimo Minisiteri ya Siporo n’ahandi hatandukanye bagaragaza uko ibintu biri kugenda.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka