Gakwaya Celestin agiye gushyira hanze filime izafasha abajya mu rushako guhindura imyumvire

Gakwaya Celestin wamamaye nka Nkaka muri Sinema Nyarwanda, ari mu myiteguro ya nyuma yo kumurika filime ye nshya yise ‘Hell in Heaven’ izagaragaramo amasura y’abakinnyi bakomeye muri Sinema, ikazaba ishingiye ku byo abona mu rushako rw’iki gihe ndetse n’uburyo abantu bakwiye guhindura imyumvire.

Gakwaya yavuze ko filime agiye kumurika vuba, yizeye ko izahindura imyumvire ya benshi mu rushako
Gakwaya yavuze ko filime agiye kumurika vuba, yizeye ko izahindura imyumvire ya benshi mu rushako

Gakwaya avuga ko iyi filime igiye kujya hanze nyuma y’igihe kinini afatanya na bagenzi nk’ikipe kugira ngo izasohoke iri ku rwego bifuza ko bizanogera abazayireba.

Iyi filime ‘Hell in Heaven’, biteganyijwe ko izamurikwa ku mugaragaro tariki 22 Ugushyingo 2024, umuhango uzabera kuri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali.

Gakwaya Celestin, ubwo yaganiraga na Kt Radio yavuze ko jya kwandika iyi filime agiye gushyira hanze, yashingiye ku byo ajya abona uyu munsi ndetse no mu bihe byashize muri sosiyete cyane cyane mu rushako.

Yagize ati “Igitekerezo cyaturutse ku byo nagiye mbona hano hanze cyane cyane mu rushako."

Gakwaya ni umwe mu bagabo bafite izina rikomeye muri sinema
Gakwaya ni umwe mu bagabo bafite izina rikomeye muri sinema

Gakwaya akomeza avuga ko iyi nkuru igaruka ku mugore yahaye izina rya Grolia muri iyi filime, wakundaga akazi cyane bigatuma atita ku nshi gano z’urugo nk’uko bikwiye.

Ati "Ni inkuru igaruka ku mugore wakundaga akazi cyane bigatuma atita ku rugo rwe biza kubyara amakimbirane akomeye yagejeje ku gushaka gatanya. Umugore witwa Gloria yahoraga ahuze ariko ntabibone akajya ashyira amakosa ku mugabo we adashaka kubona ko ariwe munyamakosa.”

Gakwaya akomeza avuga ko filime ‘Hell in Heaven’ ajya kuyikora yayihujije n’uburyo abantu bajya mu rushako biteze ko bagiye muri Paradizo, ariko bagerayo bagasanga ari nko mu muriro.

Umutesi Solange ni umwe mu bakinnyi bazagaragara muri iyi filime
Umutesi Solange ni umwe mu bakinnyi bazagaragara muri iyi filime

Ati "Njya gukora filime ‘Hell in Heaven’, mbihuza n’ukuntu usanga abantu bajya mu rushako biteze ko bagiye muri Paradizo, mbese mu munezero ariko bakisanga bari muri Gehinomu kubera ibintu bitandukanye baba bateze bakabibura. Urugo turufata nka Paradizo ariko ukisanga Gehinomu.”

Gakwaya Celestin yavuze ko yizeye iyi filime izahindura imitekerereze cyane cyane mu bashakanye no kwumvisha sosiyete ko ibyo baha umwanya n’umutima ataribyo biba bikenewe.

Yagize ati “Twizeye ko iyi filime izafasha abantu guhindura uko basanzwe bumva ibintu. Ikazagira n’uruhare mu gufasha sosiyete gukomeza kubana neza mu rukundo no mu bumwe binyujijwe muri Sinema.”

Mujomba wamamaye muri Bamenya azagaragara muri iyi filime
Mujomba wamamaye muri Bamenya azagaragara muri iyi filime

Season ya mbere y’iyi filime ifite Episode 20, yanditswe ndetse inayoborwa na Gakwaya Celestin.

Yavuze ko amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, birimo nka Kanombe, mu Busanza, mu Mujyi rwagati n’ahandi.

Ni filime yakozwe binyuze mu nzu itunganya filime ikanatanga amahugurwa yitwa ’Igicumbi Cinema Center’ ikorera mu bice bitandukanye by’Igihugu, birimo Bugesera, Nyagatare n’ahandi.

Gakwaya ahamya ko hari byinshi iyi filime izafasha guhindura mu myumvire
Gakwaya ahamya ko hari byinshi iyi filime izafasha guhindura mu myumvire

Gakwaya yavue ko yifashishije abakinnyi bakomeye kandi basanzwe bazwi cyane muri sinema Nyarwanda, barimo nka Valens wamamaye muri filime ‘Impanga’, ‘The Bishop’ n’izindi; harimo kandi Sadam ukoresha izina rya Mujomba usanzwe umenyerewe muri filime zo gusetsa kuri ubu akaba agaragara muri filime y’uruhererekane itambuka kuri Youtube izwi nka ‘Bamenya’.

Iyi filime kandi yakinnyemo Umutesi Solange uzwi nka Jessica wagaragaye muri filime zitandukanye zirimo ‘Makaca’, ‘True Love’ n’izindi, harimo kandi Nzele wamenyekanye muri filime ‘Makuta’, ndetse na Niyomugabo Leandre wabaye umunyamakuru wa Radio/Tv10 n’ibindi bitangazamakuru.

Gakwaya Celestin ni umwe mu bakinnyi ba filime bagize izina rikomeye kuva mu myaka 15 ishize. Muri iki gihe agezweho binyuze mu bice bibiri bya filime ‘Bad Choice’ ya Bahavu Usanase Jannet yakinnyemo ariwe mukinnyi w’imena.

Ni filime izagaragaramo abantu basanzwe bamenyerewe muri sinema y'u Rwanda
Ni filime izagaragaramo abantu basanzwe bamenyerewe muri sinema y’u Rwanda

Izina rye ryanakomeye cyane binyuze muri filime ‘Serwakira’ yacurujwe igihe kinini kuri CD, ndetse kugeza n’uyu munsi yabaye ikimenyabose kubera iyi filime.

Mu 2018, uyu mugabo yanashyize ku isoko filime yise ‘Teta’ irimo Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ‘Bamenya’, Benimana Ramadhan (Bamenya), Niragire Marie France n’abandi.

Izamurikwa ku mugaragaro tariki 22 Ugushyingo 2024
Izamurikwa ku mugaragaro tariki 22 Ugushyingo 2024
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka