Rwamagana: Abaturage bishimiye guhabwa ingemwe zirimo iza Avoka n’imyembe
Mu muganda wo gutera ibiti hirya no hino mu Gihugu watangijwe na Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’abafatanyabikorwa ba Leta tariki 26 Ukwakira 2024, abaturage bagaragaje ko bashaka ingemwe za avoka, imyembe n’ibindi biti bakenera cyane mu buzima bwa buri munsi.

Mu ngemwe z’ibiti zigera hafi kuri miliyoni 65 zizaterwa muri iki gihe cy’umuhindo wa 2024, Minisiteri y’Ibidukikije ibifashijwemo n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bahinzi bato, One Acre Fund, uzwi ku izina rya Tubura, barateganya gutera ingemwe z’ibiti bivangwa n’imyaka zirenga miliyoni 25 hamwe n’iby’imbuto bingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 500.
Ngendahimana Félicien na Mukankusi Josiane batuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, babyiganiraga gushaka ingemwe z’ibiti zo kujya gutera mu ngo zabo, ndetse bakumva ko batagomba kuzifatira ubuntu, aho bagura urugemwe rw’igiti cya avoka cyangwa icy’umwembe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri.
Ngendahimana yagize ati “Turashaka avoka n’umwembe kuko avoka ku masoko ni zo zihenze, usanga imwe igurwa guhera ku 100Frw kuzamura, kandi usibye n’ibyo, ibi biti bitanga imbuto zirimo intungamubiri, bidufasha kurwanya imirire mibi”.
Mukankusi na we avuga ko iwabo muri Munyaga hajya haza abashoramari bakarangura igiti cyose cya avoka, ku buryo izo mbuto ngo zabaye imari ishyushye, ariko akababazwa n’uko yitabiriye Umuganda wo gutera ibiti atazanye amafaranga ngo ahite abigura.
Agatabo k’imihigo y’urugo kateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) muri 2020, gasaba buri rugo mu Rwanda kugira ibiti bitatu by’imbuto, nubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) yo yasabye kubyongera bikagera nibura kuri bitanu, kandi bikaba bitagomba kuburamo avoka n’amatunda(maracuja), mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 Kigali Today yatangaje inkuru y’uko imbuto za avoka zabaye imari ishyushye ku masoko yo mu mahanga, aho Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abohereza mu mahanga imbuto, imboga n’indabo, yavugaga ko kilogarama imwe ya avoka zitwa Fuertés na Hass igurwa amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 12 ku masoko y’i Dubai.
Icyakora umuntu uzivanye mu Rwanda ku giti kiri i Munyaga muri Rwamagana cyangwa ahandi hitaruye umujyi, we arangura avoka mbisi ku mafaranga abarirwa hagati ya 100-120, ku muturage ufite igiti cyeraho imbuto za avoka zishobora no kugera ku bihumbi bitanu buri mwaka.
Kabayiza Lambert ukorera Tubura mu ishami rishinzwe gutegura ibiti, agira ati “Kubera ko ibi biti ari byiza bibanguriye, igihe cyose mu mwaka haba hariho imbuto, ni ukuvuga ngo ‘hari igihe haba hariho avoka zeze ndetse n’ibitumbwe bizera mu yandi mezi’, ku buryo mu gihe cy’amezi umunani mu mwaka kuri icyo giti haba hariho avoka.”
Umuyobozi Mukuru wa One Acre Fund-Tubura, Belinda Bwiza, avuga ko gahunda biyemeje muri uyu mwaka ari iyo gutera ibiti birenga miliyoni 25 bivangwa n’imyaka, hamwe n’ibitanga imbuto zirimo na avoka, kuko ari byo ngo byatuma bitabira kubirinda no kubyitaho.

Bwiza agira ati “Tuzi ko ibiti bifasha kugira ngo haboneke imvura ariko turashaka ko abahinzi babibonamo inyungu zitandukanye zirimo no kubona imihembezo y’ibishyimbo no kurumbura ubutaka.”
Umuryango Tubura uvuga ko mu biti miliyoni 100 umaze gufasha abaturage gutera hirya no hino mu Gihugu, ibivangwa n’imyaka byabashije gukura biri ku kigero cya 65%, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo imihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko hagiyeho imishinga ishinzwe gukurikirana ibiti byatewe kugira ngo bijye byitabwaho, ariko ko n’ababitera ari inshingano zabo gusubirayo kubibungabunga kugira ngo bitangirika cyangwa bikuma.
Dr Uwamariya ati “Aha muri iyi Ntara y’Iburasirazuba hari umushinga witwa TREPA (ushinzwe kwita ku biti byatewe) dukurikirana umunsi ku wundi, n’ubwo ataba jyewe ariko ababishinzwe mu Kigo cy’amashyamba baraza kenshi, ntabwo tuzaterera iyo kuko ni inshingano zacu.”

Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko abaturage basabwa kongera ibiti ku misozi no mu ngo aho batera iby’imbuto, ariko bagasabwa cyane kubibungabunga, ndetse ko nta wemerewe gutema igiti atabisabiye uruhushya mu nzego z’ibanze, kugira ngo babanze bamurebere ko kigeze gusarurwa.
Ishusho Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda ivuga ko hose mu Rwanda bagomba gufatiraho urugero, ni iya Kiyovu cyangwa ahandi muri Kigali hagaragara inzu ziri mu biti byinshi.


Ohereza igitekerezo
|