Ngoma: AVEGA yaremeye abapfakazi ba Jenoside b’inshike bari mu zabukuru

Abanyamuryango ba AVEGA mu karere ka Ngoma baremeye abakecuru bashaje banabafasha kugera ku rwibutso rwa Jenoside ngo bibuke ababo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kuko ngo batabashaga kuhigeza kubera gusaza.

Inshike z’abapfakazi ba Jenoside bafashijwe kugera ku rwibutso rwa Jenoside ndetse banaremerwa bahabwa ibiribwa ndetse n’ibahasha irimo amafaranga ngo babafate mu mugongo.

Igikorwa cyo kuremera aba banyamuryango b’inshike bageze mu zabukuru ku rwego rw’akarere cyabereye mu murenge wa Remera tariki 14/06/2014 bagendeye ku nsanganyamatsiko aba banyamuryango ba AVEGA bihaye igira iti “Tubarere nkuko batureze.”

Muri rusange abaremewe bahabwa impamba izabafasha mu buzima, bavuze ko bashima cyane AVEGA kuko nyuma yo kuyijyamo yabafashije kuva mu bwigunge no kwiheba bari basigiwe na Jenoside yari imaze kubahekura ikabamara ku rubyaro bagasigara bonyine.

Aba bakecuru b'abapfakazi b'inshike bishimye igikorwa bakorewe na bagenzi babo.
Aba bakecuru b’abapfakazi b’inshike bishimye igikorwa bakorewe na bagenzi babo.

Nyuma yo guhabwa igiseke kirimo ibiribwa bitandukanye ndetse n’ibahasha irimo amafaranga kuri buri mukecuru w’inshike mu bari batoranijwe muri iyi gahunda, abaremewe bashimye cyane umuryango AVEGA ko wabakuye kure habi bari bari.

Bose mu bafashe ijambo muri izi nshike bahurizaga ku gushima ibyiza bya AVEGA yabagejejeho nyuma yo kuyijyamo kuko yababereye umubyeyi ikababa hafi muri byose.

Umwe muri bo yagize ati “Aba bantu bankuye ahantu hakomeye cyane harenze n’intege zanjye kuko najyaga nicara nkumva nta muntu nshaka no kuvugisha numvaga ngomba kwigunga njyenyine, ariko nyuma yo kujya ku muryango AVEGA wita ku bapfakazi ntangira kugira akantu k’akanyamuneza.”

Yakomeje avuga ko umuryango AVEGA umaze kumwitaho ngo byatumye agira icyizere amera nk’uvuye mu kigunda ahantu yumvaga ari wenyine.

Muri izi nshike zafashijwe hari abagaragaje ko bafite ikibazo cyuko bafite amazu ashaje cyane akeneye gusanwa basaba ko bafashwa kubakirwa ayo mazu babamo ashaje cyane.

Rwakayigamba Ferdinand wavuze mu izina ry’umuryango AVEGA ku rwego rw’igihugu, yavuze ko AVEGA ari umubyeyi kandi ko bazakomeza kwita ku bapfakazi n’inshike bakora ubuvugizi yaba AVEGA n’indi miryango y’abacitse ku icumu. Aha yanavuze ko ibyatanzwe byose ari ibyabavuyemo nta muterankunga uturutse hanze.

Yagize ati “Mwagaragaje ibibazo mufite birimo gusanirwa amazu kandi byaratangiye bizanakomeza ni ubuvugizi tuzakomeza tubukore ariko n’ubundi ni ukubwira uwo biri mu nshingano ze Leta y’u Rwanda iradukunda cyane. Hajemo kwigira aka gaseke nta handi kavuye atari muri twe ni umuco dutozwa na Leta yacu, niho havuye ibingibi. Ntimwihebe turahari.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, mu ijambo rye yijeje abanyamuryango ba AVEGA gukomeza gufatanya nk’ubuyobozi kugirango bite ku nshike zirihirya no hino mu murenge.

Yagize ati “Nasabaga abahagarariye AVEGA ku rwego rw’imirenge gutegura igikorwa nk’iki mu mirenge maze abo basaza n’abakecuru n’inshike tubafashe tubiteho. Nitwe bana banyu mwasigaranye ntimuzifuza turahari kandi na Leta irabazirikana hari icyo yamaze kubaha.”

Mu karere ka Ngoma hari abanyamuryango ba AVEGA bagera kuri 428 barimo inshike 21. Muri izi nshike nkuko byagaragajwe harimo izikeneye kwitabwaho cyane kuko harimo abashaje cyane bakeneye byinshi bakorerwa. Aba bakecuru b’inshike bijejwe ubufasha bushoboka bwose maze babwirwa ko batagomba kwiheba.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka