Mumuli: Igabanuka ryo gukubita abagore ryatumye imiryango yiteza imbere
Abaturage batuye umurenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare bemeza ko kuba abagore batagikubitwa ngo byatumye imiryango irushaho kwiteza imbere kubera ubwumvikane burangwa mu miryango. Ubuyobozi nabwo bwemeza ko umwanya bwatakazaga mu gukemura ibibazo byo mu miryango busigaye buwukoresha mu gutekereza icyateza imbere abaturage.
Mukaleta Laurence w’imyaka 60 y’amavuko utuye mu mudugudu w’Umusaraba mu kagali ka Gakoma umurenge wa Mimuli avuga ko mu myaka yashize wasangaga abagore bakubitwa n’abagabo babo, ibi ngo byatumaga habaho ubushyamirane bwa hato na hato hagati y’abashakanye.
Gusa ariko ngo kugeza magingo aya abashakanye ntibagikimbirana ahubwo baruzuzanya. Uku kuzuzanya ngo bituma imiryango iterambere kuko nta gusahuranwa biba bihari. Ngo umugore yamenye ishingano ze n’umugabo amenya ko umugore atari itungo.
Aba baturage kandi bavuga ko ubu bwumvikane hagati y’abashakanye bwagezweho binyujijwe mu mugoroba w’ababyeyi ndetse n’ihuriro ry’ingo rya kiriziya gatolika aho abaturage bicara bakajya inama cyane cyane zigamije kubaka iterambere no guhanana ku ngo zitumvikana neza.

Bayijahe Gratien ashimangira ko ubwumvikane bucye mu miryango bukurura ubukene n’ibihombo. Agira ati “Umugore uramukubita akahukana ibyo yakabaye akora bigahagarara. Ariko ubu akora imirimo imwe nkakora indi tugahuriza hamwe inyungu yavuyemo iterambere rikihuta.”
Ruboneka Syliva uyobora umurenge wa Mimuli avuga ko kuba ubwumvikane bucye mu miryango bigenda bigabanuka muri uyu murenge byanahaye umwanya ubuyobozi wo gutekereza imishinga yabafasha mu iterambere aho guhora bakemura ibibazo.
Kubera amakimbirane mu miryango agenda agabanuka ngo bituma abaturage bagenda barushaho gutera imbere ahanini kubera kwibumbira mu makoperative n’ibimina.
Abaturage b’umurenge wa Mimuli ubusanzwe batunzwe n’ubuhinzi bw’ibigori, ibisheke ndetse n’urutoki. Gusa nanone abegereye ikibaya cy’umugezi w’Umuvumba bo bahinga n’umuceri.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|