Kamonyi: Abakoresha umuhanda barasabwa kuwugendamo neza ngo badateza impanuka

Kuri uyu wa mbere tariki 16 Kamena 2014, mu gikorwa cyo gusibura inzira y’abanyamaguru mu muhanda munini wa kaburimbo uva mu mujyi wa Kigali werekeza mu Ntara y’Amajyepfo, ubuyobozi bwa Polisi, bwongeye kwibutsa abakoresha umuhanda kwigengesera ngo badateza impanuka.

Mu cyumweru polisi igaragarizamo ibikorwa byayo cyiswe “Police week”, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Supertendant Vita Amza, yagaragaje ko muri uri uyu muhanda ugaragaramo amakorosi mu gice cy’akarere ka Kamonyi hakunze kwibasirwa n’impanuka.

Ngo mu cyumweru gishize cyarangiye tari 15 Kamena 2014, muri uyu muhanda hagaragaye impanuka enye zikomeye. N’ubwo nta bantu bahasize ubuzima, uyu muyobozi avuga zangije imodoka n’abazirimo barakomereka.

Abayobozi basibura inzira y'abanyamaguru ku muhanda Kigali-Muhanga mu karere ka Kamonyi.
Abayobozi basibura inzira y’abanyamaguru ku muhanda Kigali-Muhanga mu karere ka Kamonyi.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwera Marie Alice, yibukije abatwara ibinyabiziga kwirinda imyitwarire yatuma bateza impanuka. Arabasaba kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha kuko ari bimwe mu bituma bakora impanuka.

Aributsa abatwara abagenzi kuri moto bakunze kwifashishwa mu ngendo zikorerwa muri aka karere, kubahiriza amategeko y’umuhanda bakambara ingofero zabugenewe kandi bagatwara bafite ibyangombwa.

Gumyusengimana Marie Assumpta, utuye mu isanteri ya Rugobagoba, avuga ko kuba baturiye umuhanda bazi ko bagomba kwigengeesera mu gihe bawunyuramo, ku buryo n’abana babigisha uko bagomba kwambuka umuhanda.

Kuri Santeri ya Rugobagoba ahasibuwe inzira y’abanyamaguru bita Zebra crossing, abahaturiye batangaza ko iyi nzira yagabanyije impanuka n’akavuyo kajyaga kagaragara mu muhanda, kuko nko mu gihe abanyeshuri bava cyangwa bajya ku masomo usanga imodoka zihagera zikagabanya umuvuduko.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka