Kamonyi: Impanuka ya Fuso na Coaster yahitanye umwe abandi 21 barakomereka

Impanuka yabereye mu kagari ka Buhoro, umurenge wa Musambira ahitwa muri “Kariyeri”, ku gicamunsi cya tariki 16/06/2014 yahitanye umuntu umwe mu bari muri Coaster, abandi 21 barakomereka. Bane muri bo bakomeretse bidakabije kuburyo bahise bataha.

Iyi mpanuka yabaye mu masaa munani z’amanywa kuwa mbere tariki 16/6/2014. Imodoka ya Fuso yaturukaga mu Majyepfo yerekeza mu mujyi wa Kigali igongana na Coaster y’isosiyeti ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga.

Iyi mpanuka yabaye mu mvura, abakoreraga hafi yaho yabereye bavuga ko bumvise imodoka zikocoranye, abantu bagataka cyane; bahita bihutira gutabara. Ngo basanze izindi modoka zahagaze abarimo batangiye ubutabazi, bahamagara na polisi.

Abarokotse muri Coaster batangaza ko Fuso yavaga mu majyepfo ariyo yabagonze kuko yataye umukono wa yo akabasatira kandi kubera umuvuduko igahita yihindukiza.

Abakomeretse baravurizwa mu bitaro bya Remera Rukoma, ibya Kabgayi no ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Iyi mpanuka yabaye nyuma y’amasaha abiri abakoresha umuhanda bibukijwe kwitonda ngo badateza impanuka. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwera Marie Alice yashimye abaturiye umuhanda uburyo bitabira gutabara igihe habaye impanuka.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nihanganishije umuryango wanyakwigendera.

gati yanditse ku itariki ya: 17-06-2014  →  Musubize

twasabaga abantu batwara amakamyo bagakoresha umuvunduko mukeya kuko akenshi bitera impanuka

patience yanditse ku itariki ya: 17-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka