Gisagara: Nyuma yo gutuzwa ku mudugudu barasaba amashanyarazi ngo biteze imbere
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara baratangaza ko gahunda yo gutura ku mudugudu yabahinduriye ubuzima kuko babasha kugera ku byo batabonaga bagituye mu mibande ariko kandi bagasaba ko amashanyarazi yabagezwaho vuba.
Iyo uganiriye na bamwe mu bawutuye, bavuga ko bamaze kubona ibyiza byo gutura ku mudugudu kuko ngo bagerwaho n’ibikorwa remezo ku buryo bworoshye, ndetse bakaba babasha gushyikirana na bagenzi babo kandi ibi bitarashobokaga mu gihe bari bagituye batatanye mu duce dutandukanye.
Kamana Boniface ati “Mbere umuntu yaragendaga akigungira hepfo iyo mu bikombe ntazanamenye ibibera hano ku muhanda, none ubu twegereye umuhanda, abana bagera ku mashuri nta mvune kandi natwe twegereye amasoko n’amavuriro”.
Nyamara ariko n’ubwo aba bishimira ko batuye ku mudugudu,bavuga ko bagifite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi. Bavuga ko umuriro uramutse ubagezeho wahindura byinshi mu mibereho yabo.
Ngeze Mathias ati “Hano mu murenge wacu ni ahantu hagendwa cyane kubera abaturanyi b’Abarundi ubu rero twegerejwe umuriro w’amashanyarazi twese twatangira tugakora, byaba gusudira, kogosha n’ibindi byinshi bizaba umuriro maze tugatera imbere”.

Kuri iki kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi, Uwimana Jean Bosco umunyamabanaga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko bitakiri ikibazo cy’igihe kirekire kuko uyu murenge wa Nyanza ariwo utahiwe kandi n’ibikorwa bigaragaza ko mu minsi mike uyu murenge uza kuba ufite amashanyarazi.
Ati “Amashanyarazi muri uyu murenge araba ahari mu minsi mike kuko ibikorwa byo kuyazana bigeze kure, insinga zatangiye gushyirwaho ahaciwe imiyoboro, abaturage rero ntibahangayike bategereje igihe kinini ariko noneho bigiye kugerwaho”.
Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko koko uyu murenge numara gushyirwamo amashanyarazi cyane cyane mu gasantere ka Nyaruteja, hazavuka ibikorwa byinshi bitandukanye dore ko hasanzwe n’ubundi ari ahantu hashyushye hanakorerwa ubucuruzi butandukanye.
Gutura ku midugudu ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage mu rwego rwo kugirango ibikorwa remezo bigere ku baturage benshi, kandi mu buryo bworoshye.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|