Ruhango: Kwa Mirenge ku Ntenyo hagiye guhindurwa ahantu nyaburanga

Abakarani bibumbiye muri koperative “Comep turwamye ubukene” ikorera ahitwa ku Ntenyo mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, yatangije ibikorwa byo gutanganya ahitwa “ku mugina w’imvuzo” hazwi cyane mu mateka kuko ariho umukungu Mirenge wo ku Ntenyo yajyaga amena ibivuzo by’inzoga abagaragu be babaga banyweye.

Aha hantu harimo gutunganywa n’iyi koperative, iyo uhageze uhabona umugina munini bavuga ko hamenwaga ibivuzo byavaga ku mukungu Mirenge. Iyo uwuhagaze hejuru ugafata isuka ugahinga, munsi havumbukamo imbaragasa nyinshi kubera ibi bivuzo.

Iyi koperative igiye kuhatunganya, ivuga ko ishaka kuhagira ahantu nyaburanga hakubakwa hotel, ubusitani bwiza, gushakisha amakuru ya Mirenge ku Ntenyo akandikwa mu bitabo, abantu bakajya baza kuhasura bakanamenya amateka y’aho kuko abenshi babyumva mu magambo gusa.

Umugina w'imvuzo iyo uwuhagaze hejuru ugakozamo ikintu ngo hazamuka imbaragasa.
Umugina w’imvuzo iyo uwuhagaze hejuru ugakozamo ikintu ngo hazamuka imbaragasa.

Iyi koperative ubusanzwe ikora akazi ko kwikorera imizigo mu isoko ryo ku Ntenyo ku modoka z’abacuruzi baza kuharangura imyaka bakayitwara i Kigali. Bemeza ko aka kazi kabo kari kabatunze ariko bakaba barahisemo no guhanga indi mirimo bazafatanya n’akazi basanzwe bakora.

Nyandwi Vital ni perezeda w’iyi koperative, avuga ko bitewe n’impanuro bahora bahabwa ko bagomba guhanga imirimo mishya kandi ifitiye abandi akamaro, ariyo mpamvu bahisemo gutunganya iyi site yo kwa Mirenge, abantu bakajya baza kwihera ijisho kandi nabo bakagira icyo binjiza ndetse bakaninjiriza Leta.

Ati “tugomba kuhatunganya, ba mukerarugendo bakajya baza kuhasura bakahasiga amadovise ndetse n’abaturage ba hano bakabona ahantu heza bakwifotoreza, kuharuhukira n’ibindi. Ikindi sitwe hafitiye akamaro gusa, kuko tugomba no gushaka abasaza bakajya baza bagasobanura amateka yaho tukabahemba.”

Aha hantu ngo hamaze kubatwara amafaranga asaga miliyoni ebyiri.
Aha hantu ngo hamaze kubatwara amafaranga asaga miliyoni ebyiri.

Gusa iyi koperative ivuga ko nubwo hari byinshi imaze kuhakorera, ariko ngo iracyafite ikibazo cy’ubushobozi, kuko ngo bamaze kuhashyira amafaranga asaga miliyoni ebyiri, kandi barabona hagikenewe amafaranga menshi, bakaba basaba ko inzego zose bireba zabashyigikira.

Mu zindi mbogamizi bagaragaza ni uko aha hantu ari hato ugereranyije n’ibikorwa bateganya kuhakorera, kuko ku mpande z’aho abantu batangiye kuhubaka amazu. Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ariko buvuga ko bwatangiye guhagarika abahubaka ndetse n’abahubatse ngo bazareba uburyo bakwimurwa.

Nyuma y'akazi ko gupakira imizigo bagira n'akandi ko gutunganya kuri site yo ku mugina w'imvuzo kwa Mirenge ku Ntenyo.
Nyuma y’akazi ko gupakira imizigo bagira n’akandi ko gutunganya kuri site yo ku mugina w’imvuzo kwa Mirenge ku Ntenyo.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko bashimishijwe cyane n’igitekerezo cy’uru rubyiruko, kuko ngo n’ubundi akarere ka Ruhango gafite gahunda yo kuzatunganya aha hantu.

Akavuga ko biteguye kubashyigikira kugirango ibikorwa byabo bitere imbere; kugeza ubu ngo basabye ubuyobozi bw’umurenge n’akagari guhagarika abantu bahubaka.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

COMEP bisobanura iki mu magambo arambuye?

Innocent yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Nage Niho Ntuye Nibyo Amateka Tuyasigasire

cloude yanditse ku itariki ya: 16-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka