Nyagatare: Senderi yongeye gutungura abantu
Nk’uko asanzwe akora udushya dutandukanye ahabereye ibitaramo by’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ( PGGSS 4) umuhanzi Eric Senderi Internationl Hit kuri uyu wa 14 Kamena yagaragaye ku rubyiniro i Nyagatare yambaye amahembe y’inka mu mutwe.
Uku kwambara amahembe y’inka mu mutwe, inkoni mu ntoki, akenyeye agashabaze ndetse na rugabire mu birenge ngo yabikoze agira ngo yisanishe n’umuco w’abatuye aka karere kuko abenshi ari aborozi.

Si imyambarire y’Abanyamutara gusa ahubwo Senderi yanaririmbye indirimbo y’igishakamba imbyino zikunze kubyinwa mu gace kahoze ari Umutara yitwa Zirakamwa.
Gusa ariko kubera ko ariwe wabimburiye bagenzi be abantu batari baba benshi iyi mbyino yari yashatse n’abamufasha kubyina ntiyakunzwe cyane ahanini bitewe n’uko iri mu byuma atari ingoma n’abatera ( Umwimerere cyangwa Live) ubundi aribyo abaturage bamenyereye.

Si Senderi gusa wakomoje ku muco wo mu cyahoze ari Umutara gusa kuko na Jules Sentore yateye indirimbo y’igishakamba yitwa Mbombo ya mpore ariko we ntabayibyina yari afite. Ariko yanongeyeho icyivugo cyashimishije abantu batari benshi bari bahari.
Abitabiriye iki gitaramo n’ubwo batari benshi bashimishijwe cyane n’itsinda Dream Boys na Joy Polly. Aha bafatanije nabo kuwuconga karahava.

Ikindi gishya cyabaye ni uko abaturage batitabiriye kunywa Primus. Wabonaga aho zigurishirizwa hari abantu bacye cyane bitewe ahanini ngo no kutanyurwa n’iki kinyobwa nk’ibindi bya BRALIRWA nyamara cyari cyagabanijwe igiciro.
Abo twaganiriye batifuje ko amazina yabo yatangazwa bavuze ko Primus atari ibintu byabo ahubwo nibura iyo bazana nka Mitzig bakanyoye kakahava.

Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Cyakora Senderi muzamuhe Guma Guma y’uyu mwaka kuko aragikwiririye kubera udushya yerekana ntazaviremo aho.