Amakipe y’Ubufaransa na Argentine yatangiranye intsinzi mu gikombe cy’isi

Ikipe y’Ubufaransa ibifashijwemo n’ibitego bitatu bya Karim Benzema yabonye intsinzi ya mbere mu mikino y’igikombe cy’isi kirimo kibera muri Brazil ubwo yatsindaga Honduras, cyo kimwe na Argentine yakuye intsinzi imbere ya Bosnie Herzegovina ibifashijwemo na kapiteni wayo Lionel Messi.

Muri iyo mikino yabaye mu ijoro rya tariki 15/06/2014, amakipe yahabwaga amahirwe n’ubundi niyo yigaragaje. Ubufaransa bwabanje kujya mu kibuga, bwakinnye umukino mwiza ndetse buza no korohererezwa n’ikarita y’umutuku yahawe Wilson Palacios ubwo yakoreraga ikosa Paul Pogba mu rubuga rw’amahina.

Wilson Palacios wa Honduras yahawe ikarita itukura muri uwo mukino.
Wilson Palacios wa Honduras yahawe ikarita itukura muri uwo mukino.

Iryo kosa yakoze ku munota wa 45, ryamuviriyemo ikarita ya kabiri y’umuhondo yatumye yirukanwa mu kibuga, hanaterwa penaliti yinjijwe neza na Karim Benzema.

Kuva Honduras yakoreshaga abakinnyi 10 gusa mu kibuga byatumye irushwa cyane n’Ubufaransa, maze mu gice cya kabiri Noel Valladares wayo yitsinda igitego ku munota wa 48, mbere y’uko Karim Benzema wari mu bihe be byiza atsinda igitego cye cya kabiri ku munota wa 72 maze Ubufaransa bubona intsinzi y’ibitego 3-0.

Karim Benzema yatsinze ibitego bibiri muri bitatu Ubufaransa bwatsinze Honduras.
Karim Benzema yatsinze ibitego bibiri muri bitatu Ubufaransa bwatsinze Honduras.

Muri iryo tsinda rya gatanu Ubufaransa nibwo buyoboye n’amanota atatu kuri atatu, bukayanganya ariko n’Ubusuwisi bwatsinze Equateur ibitego 2-1, Equateur ikaza ku mwanya wa gatatu naho Honduras ikaza ku mwanya wa kane ari nawo wa nyuma.

Mu itsinda rya gatandatu, Argentine yakoze ibyo yasabwaga nk’ikipe ifite abakinnyi bakomeye ku isi ubwo yatsindaga Bosnie Herzegovina ibitego 2-1. Sead Kolasinac wa Bosnie yabanje kwitsinda igitego ku munota wa gatatu gusa.

Ku munota wa 65, kapiteni wa Argentine Lionel Messi yatsinze igitego cya kabiri, ariko Bosnie yagaragaza ubusatirizi bukomeye iza kwishyuramo igitego kimwe cyatsinzwe na Vedad Ibisevic ku munota wa84, maze umukino urangira ari ibitego 2-1.

Lionel Messi niwe wahesheje intsinzi ikipe ye ubwo yatsindaga igitego cya kabiri, amaze gucenga ba myugariro ba Bosnie.
Lionel Messi niwe wahesheje intsinzi ikipe ye ubwo yatsindaga igitego cya kabiri, amaze gucenga ba myugariro ba Bosnie.

Uretse Espagne yatunguwe n’Ubuholandi bukayitsinda ibitego 5-1, Uruguay yatsinzwe na Costa Rica ibitego 3-1 n’Ubwongereza bwatsinzwe n’Ubutaliyani ibitego 2-1, andi makipe y’ibikomerezwa yagiye abasha kubona intsinzi mu mikino yayo ibanza mu gikombe cy’isi.

Argentine yahize iyobora itsinda n’amanota atatu kuri atatu, naho Bosnie ikaba iri inyuma ya Iran na Nigeria nazo ziri muri iryo tsinda, zikaza gukinn kuri uyu wa mbere tariki 16/6/2014 guhera saa tatu z’umugoroba.

Edin Dzeko usanzwe yigaragaza muri Manchester City, ntabwo yabashije gufasha ikipe ye kwivana imbere ya Argentine.
Edin Dzeko usanzwe yigaragaza muri Manchester City, ntabwo yabashije gufasha ikipe ye kwivana imbere ya Argentine.

Nigeria iraza kuba ibaye ikipe ya gatatu ihagarariye Afurika iza kuba ikinnye nyuma ya Cameroun yatsinzwe igitego 1-0 na Mexique, na Cote d’Ivoire yatsinze Ubuyapani ibitego 2-1.

Uwo mukino ariko urabanzirizwa n’undi ukomeye cyane wo mu itsinda rya karindwi uza guhuza Portugal n’Ubudage guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GHANA TUYIRINYUMA TWESE NK’ABANYAFURIKA.

VISO yanditse ku itariki ya: 18-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka