Ngoma: Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yasambuye amashuri kuri G.S Gahurire

Umuyaga mwinshi n’imvura kuri uyu wa 16/06/2014 byasambuye ishuri ryo kuri G.S. Gahurire ho mu mudugudu wa Mpandu akagali ka Karama umurenge wa Kazo akarere ka Ngoma.

Nta munyeshuri wakomerekeye muri iki kiza cyasambuye amashuri abili kuko icyumba cyasambutse abanyeshuri bigiragamo bari batashye.

Iyi mvura yaguye mu masaha ya saa munani ishyira saa cyenda z’amanywa uretse gusambura iri shuri ngo yanangirije insina mu midugudu ya Rango na Mpandu.

Ubuyobozi buvuga ko mu rwego rwo gushaka aho abanyeshuri bigiraga mu mashuri yasambutse bazajya bigira, ubu hari kwifashishwa ibyumba bibili by’amashuri byari bihari bitigirwagamo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kazo bwatangaje ko amashuri yasambutse hatangiye igikorwa cyo kuyasana harebwa niba ayo mabati ashobora kongera gusubizwaho cyangwa yangiritse cyane.

Umuyobozi w’akagali ka Karama, Cyprien Nkeramuhigo, yavuze ko ibyononekaye kuri aya mashuri birimo amabati ndetse n’igisenge cy’ibyuma cyacitse kuburyo bizasaba kongera kugira ibyo basudira.

Iyi mvura iguye mu gihe hari hamaze iminsi izuba ryinshi ryangirije imyaka y’abahinzi kuko ryatse kare imyaka igikeneye imvura none bikaba byaragize ingaruka ku musaruro aho wabaye muke.

Hari n’abavuga ko imvura nk’iyi idasanzwe igwa mu mezi nkaya. Iyi mvura yaguyemo umuyaga mwinshi n’imvura itari nyinshi cyane nubwo yasambuye amashuri nta yandi mazu aramenyekana yaba yarangirije.

Ikibazo cy’ibura ry’imvura ndetse n’iry’ibiza biterwa nayo igihe iguye ikagwa nabi, abahanga bavuga ko biterwa ahanini n’iyangirizwa ry’ibidukikije nk’amashyamba n’ibindi bivugwa ko bikurura imvura, ibiti byo ngo bikaba bikumira imiyaga ikabije isenya ibintu.

Si ubwa mbere mu ntara y’uburasirazuba havugwa ibura ry’imvura kuko no mu myaka ya za 2000 habaye ikibazo cy’imvura ariko nyuma yuko yashyiriwe ingufu muri politike yo gutera amashyamba no kuyabungabunga, iki kibazo cy’ibura ry’imvura nticyari cyongeye.

Hari n’ababona ko uku kubura kw’imvura ari ikimenyetso cyuko abantu badohotse ku kubungabunga amashyamba bityo bakaba basaba ko iyi politike yakongera gushyirwamo ingufu ndetse n’abonona amashyamba batwika amakara n’abasatura imbaho bakunda kuhagaragara bagakumirwa.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka