Remera: Daihatsu ipakiye ibitoki yaguye ariko ntiyagira uwo ihitana

Imodoka ya mu bwoko bwa Daihatsu yari ipakiye ibitoki ikoze impanuka igwisha uruhande mu isangano ry’imihanda ubwo yageragezaga gukata ikorosi ryo mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo, munsi gato y’ahazwi nka Control Technique.

Ababonye iyo mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 16/06/2014, bemeza ko iyo modoka yaguye kubera yaremerewe n’ibitoki yari yikoreye.

Umwe mu bamotari bari bahibereye yagize ati "Uyu mushoferi yari yakabije gupakira ibitoki, kuko njye akimanuka nahise mbibona ko uko yari gukora kose imodoka ntiyari gukata aha hantu."

Imodoka ya Daihatsu yagushije uruhande ariko ntihagira n'umwe uyigwamo.
Imodoka ya Daihatsu yagushije uruhande ariko ntihagira n’umwe uyigwamo.

Iyi mpanuka nta muntu yahitanye wari mu nzira na shoferi ubwe na kigingi be bavuyemo ari bataraga.

Uretse guhomba iyi modoka yangiritse mu ruhande yagwiriyemo n’ibirahuri byayo byose byamenetse, ibitoko yari itwaye nabyo byahise bita agaciro kuko abaturage babiranguye kuri macye.

Iyo Daihatsu yaguye ubwo yageragezaga gukata iburyo imanuka mu muhanda uturuka kuri Control Technique.
Iyo Daihatsu yaguye ubwo yageragezaga gukata iburyo imanuka mu muhanda uturuka kuri Control Technique.

Abari kumwe n’umushoferi bahise bagurisha ibyo bitoki yari ipakiye ku giciro gito cyane ugereranyije n’igisanzwe kigurwaho ibitoki.

Umwe mu baturage wari umaze kugura ibiro bigera ku icumi, ikiro kimwe akiguze amafaranga 100 mu gihe gisanzwe kigura agera kuri 200, yagize ati "Ibyago bya bamwe niyo mahirwe y’abandi."

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka