Rutsiro: Umugabo yatemye ibitabo umugore we yifashisha kubera ko adashaka ko aba umujyanama w’ubuzima

Florence Mukabaziga, umujyanama w’ubuzima utuye mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, arashinja umugabo we gutema ibitabo n’amafishi uwo mugore yifashishaga, nyuma y’igihe kirekire yari amaze amubwira guhagarika gahunda z’abajyanama b’ubuzima, ariko umugore we akabyanga.

Mukabaziga avuga ko ku wa gatanu tariki 13/06/2014 bari bahamagajwe n’ikigo nderabuzima bakorana cya Kibingo kugira ngo habeho gusuzuma uko buzuza ibitabo bifashisha nk’abajyanama b’ubuzima. Yatashye mu ma saa kumi z’igicamunsi, ageze iwe mu rugo umugabo amubaza impamvu yatinze gutaha, ariko amubwira ko ari cyo gihe gahunda bari bagiyemo zirangiriye.

Umugabo ngo yararakaye amubwira ko yamusabye kenshi kubivamo, ariko umugore akabyanga, ariko noneho guhera uwo munsi amubwira ko atazongera gusubira muri gahunda z’abajyanama b’ubuzima. Ngo yahise afata umupanga, umugore agira ngo ni we agiye gutema, ariko abona atemye ibitabo bine n’amafishi atandatu uwo mugore yifashishaga mu kwandikamo ibijyanye n’akazi akora k’umujyanama w’ubuzima.

Ku ruhande rwe, uwo mugabo witwa Karege Tito yemera ko yangije ibyo bitabo kandi ari umutungo w’igihugu, akaba asaba umugore we ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange imbabazi kubera ko ngo yabitewe n’umujinya yari afite icyo gihe.

Umugabo avuga ko yari amaze iminsi abwira umugore ko ibyo akora bitwara umwanya munini kandi bagomba gufatanya indi mirimo yo mu rugo kugira ngo babashe kurera abana barindwi babyaranye.

Uyu mugabo avuga ko ibyo yakoze yabitewe n'uburakari agasaba imbabazi umugore we n'Abanyarwanda kuko ngo yangije ibitabo bya Leta.
Uyu mugabo avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’uburakari agasaba imbabazi umugore we n’Abanyarwanda kuko ngo yangije ibitabo bya Leta.

Umugabo ababazwa n’uko we aba ari mu mirimo yo guhinga no kwita ku matungo, abana na bo bakajya mu gikoni kwitekera ibyo kurya mu gihe umugore we aba yagiye muri gahunda z’abajyanama b’ubuzima.

Umugabo ngo yahoraga abwira umugore ngo abivemo aze bafatanye kubaka urugo, ariko umugore akabyanga, akamubwira ngo azakore icyo ashaka.

Umugabo avuga ko icyemezo cyo gutema ibitabo yagifashe bitewe n’uko umugore yagiye mu ma saa mbili za mugitondo asiga umwana umaze umwaka n’amezi make avutse, umugabo yirirwa amwitaho, abura uko ajya gushaka ubwatsi bw’amatungo.

Nyina w’uwo mwana ngo yagarutse mu rugo nka saa kumi n’igice z’umugoroba, umugabo agira umujinya, afata bya bitabo arabitema.

Umugabo avuga ko ubusanzwe uwo mugore yajyaga agenda mu gitondo akagaruka bitinze ku buryo ngo hari igihe ageza na saa tatu z’ijoro atarataha, ariko umugore we akavuga ko yabaga yagiye guhahira urugo, cyangwa se akiri muri gahunda z’abajyanama b’ubuzima.

Umugabo yemeye ko ibyo yakoze atari byo kandi ko atazabyongera, umugore na we aramubabarira. Nubwo ibyo bitabo byangiritse, ibyari byanditsemo bishobora kwandukurwa bigashyirwa mu bindi bitabo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka