Umuhanzikazi Teta Diana agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwitabira inama y’urubyiruko (Youth Forum) aho azaba agiye nk’umuhanzi kandi nk’umwe mu rubyiruko ruzaba ruhagurutse mu Rwanda.
Umushinga wo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ukomeje kudindira, mu gihe nyamara ubwo wamurikirwaga abaturage mu mwaka w’2013, bizezwaga ko uzashyirwa mu bikorwa bidatinze.
Abahinzi b’imyumbati mu Karere ka Ruhango baravuga ko imbuto y’imyumbati yaturutse mu gihugu cya Uganda na yo yatangiye kurwara ndetse ngo uburwayi bwayo burenze ubw’iya mbere.
Ubuyobozi bw’umuryango w’urubyiruko witwa “Rwanda Young Generation Forum” rurakangurira urubyiruko kwitabira gahunda yo kwibumbira mu makoperative no kwizigamira buhoro buhoro amafaranga make babona kugira ngo bazayahereho babashe kwihangira imirimo.
Mu gihe hari ibigo by’amashuri biha umwanya abana wo kugaragaza impano zirimo siporo, kuririmba, imivugo ndetse n’ubundi buhanga bushingiye ku muco, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi burasaba ibigo by’amashuri kongera imbaraga mu guteza imbere impano z’abana.
Mu Kagari ka Ngondore mu Mudugudu wa Bukamba, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi hatoraguwe umurambo w’umusaza witwa Sinabajije Evariste mu muringoti yapfuye.
Muhawenimana Josiane, umugore w’imyaka 27, wo mu Murenge wa Musaza ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatwa n’irondo ngo yikoreye ibiro 15 by’urumogo mu ijoro rishyira tariki 18 Gicurasi 2015 agahita avuga ko yari arutwaje umugabo wari wamuhaye akazi.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, arashima uruhare abikorera bakora muri serivisi z’ubuvuzi bagira mu gutanga serivisi ku baturage babagana no kunganira Leta ariko akabasaba gukora ibishoboka byose ikiguzi cy’ubuvuzi kikagabanuka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwandika abana bavutse n’ abantu bapfuye mu bitaro n’ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo ibarurishamibare ry’Abanyarwanda rimenyekane ku gihe hakorwe n’igenamigambi rishingiye ku mibare ifatika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abahagarariye ibyiciro by’imirimo ikorerwa mu bigo bikorera muri ako karere birimo amabanki, amakompanyi atwara abagenzi n’abatwara za Moto ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere, bashyizeho uburyo bushya bwo gukora umuganda hagamijwe kuwongerera agaciro.
Ntazinda Damascène wo mu Murenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe arishimira urwego amaze kugeraho aho yari komvuwayeri wa Taxi ahembwa ibihumbi 30 ku kwezi akaba ageze ku rwego rwa miliyoni 60 n’uruganda rutunganya kawunga.
Itsinda ry’abagenzuzi riturutse mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika, kuri uyu wa mbere ryasuye Stade Umuganda iherereye mu karere ka Rubavu ndetse rinatanga inama ko iyo Stade yakongererwa imyanya y’abafana
Mu muhango wo kwibuka abari urubyiruko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyaruguru ku wa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2015, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Fabien Niyitegeka, yavuze ko ubuyobozi bubi bwashutse urubyiruko rukishora mu bwicanyi ariko ngo bikaba bitazongera.
Umugabo witwa Bizimungu Léonidas w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Busoro ari mu maboko ya polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu.
Ku mugoroba wo ku wa 17 Gicurasi 2015, Umurambo w’umukambwe witwa Ngirabayitsi w’imyaka 92 wo mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe wasanzwe mu giti unagana mu mugozi bikaba bikekwa ko yiyahuye.
Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena, kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2015, bari gukora ingendo mu turere bareba uburyo imiturire ishyirwa mu bikorwa mu kubahiriza gahunda y’imbaturabukungu icyiciro cya II (EDPRS2) igomba kuba yagezweho mu mwaka wa 2018.
Mu mpera z’icyumweru gishize, imirimo yo kubaka gare ndetse n’isoko rigezweho mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru yaratangijwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bwafashe ingamba zo kurwanya amakimbirane mu ngo no kunywa ibiyobyabwenge, kuko bituma haboneka ibibazo by’abana barwaye bwaki.
Ku wa 17 Gicurasi 2015, mu Karere ka Nyanza hasojwe amarushanwa y’imikino itandukanye mu bigo by’amashuri, maze mu mupira w’amaguru mu bahungu igikombe cyegukanwa n’ishuri ryisumbuye rya Nyanza, naho mu bakobwa kijyanwa n’ishuli rya Ste Trinité.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwsuku aravuga ko imyubakire yo mu cyaro ku batuye amanegeka ihangayikishije kuko umubare munini w’abagomba kwimurwa mu manegeka badafite ubushobozi bwo kwiyimura.
Musengimana Alphonse warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 arasaba ubutabera gukurikirana uwitwa Nyandwi wari waranze gutanga amakuru y’ahajugunywe umubiri wa mushiki we witwaga Kayisengire Marie Médiatrice wishe muri Jenoside ngo ashyingurwe mu cyubahiro.
Abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Bumba ruherereye mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro bavuga ko babangamiwe n’ubuyobozi bw’ishuri kubera ko bubogosha umusatsi bukawumaraho.
Abarokotse Jenoside bo mu mirenge ya Kivu, Muganza na Nyabimata barasaba abaturage b’iyo mirenge kugira ubutwari bwo kugaragaza ahaba hakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa kugira ngo na yo ishyingurwe.
Abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara baravuga ko ubucuruzi bumaze gutera imbere, kubera impunzi z’Abanyekongo zahatujwe, gusa bakanavuga ko bafite ikibazo cy’uko ibiribwa birushaho kuba bike kubera ubwinshi bwabo.
Umuyobozi wa Hoteri Sprendid, imwe rukumbi iri mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko impamvu Muhanga idatera imbere mu by’amahoteri biterwa no kuba ibiciro leta igenera abajya muri za misiyo (Mission) birimo ubusumbane ku buryo bigoye gutinyuka gukorera misiyo i Muhanga.
Bamwe mu bamotari bakorera mu Karere ka Muhanga baratunga agatoko amakoperative yabo kuba ba nyirabayazana mu gutuma hari abatwara moto batagira impushya zabugenewe.
Ababyeyi bacuruza isambaza ahitwa Mubudike ho mu Karere ka Rusizi bavuga ko kuva kera bakuze basanga abagore bacuruza isambaza bagira umuco wo guhemba mugenzi wabo wibarutse, mu rwego rwo kugira ngo abone icyo aheraho agaruka mu kazi dore ko aba amaze iminsi ari ku kiriri ntacyo abasha gukora.
Abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Karere ka Rwamagana bagaragaje icyifuzo cy’uko bakeneye ko Perezida Paul Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y’umwaka wa 201, ubwo manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga zizaba zirangiye.
Abantu batatu bapfuye bagwiriwe n’igisenge cy’urusengero rw’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ruherereye mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera.
Umuhanzi Bruce Melodie noneho yemeye ko tariki 12 Gicurasi 2015 yabyaye umwana w’umukobwa.
Dr Nsabimana Damien, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, asanga ari ngo agahomamunwa kubona umuganga agambanira abarwayi akwiye kuba aha ubuzima akarenga akabica kandi ubundi yarize gutanga ubuzima no gukumira urupfu.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora biri mu Karere ka Nyamasheke, Dr Nsabimana Damien avuga ko gufasha no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 batishoboye ari ngombwa kandi bikaba inshingano ya buri mu nyarwanda wese, niba igihugu cyifuza gukomeza gukataza mu iterambere kigezeho.
Umubyeyi w’imyaka 50 witwa Kabaraza Spéciose wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yishimiye inkunga yagenewe n’umuryango w’urubyiruko, Rwanda Young Generation Forum (RYGF) kuko bimwereka ko atari wenyine.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, arasaba urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko bishobora kuba ari inzira umwanzi yahisemo yo kwangiza imbaraga z’igihugu.
Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, Gen. James Kabarebe asanga ikibazo cy’imvururu za politiki ziba imbere mu gihugu zikagira ingaruka ku bihugu bituranye cyakemuka ari uko imitwe yo kubungabunga no kugarura amahoro mu karere ihawe ubushobozi bukwiye bwo guhanga n’ibyo bibazo.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka avuga ko ari intsinzi kuba hari abafata umwanya bakibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi, kuko abayiteguye batifuzaga ko hazasigara n’uwo kubara inkuru.
Umugabo witwa Hakizimana Jean Paul w’imyaka 29 y’amavuko, utuye mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi akekwaho kwica umwana yibyariye witwa Habineza Eugène w’imyaka 5 amuciye umutwe.
Ku wa 15 Gicurasi 2015, mu Mudugudu wa Gakirage, Akagari ka Gakirage, Umurenge wa Nyagatare wo mu Karere ka Nyagatare, abanyamuryango b’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba (UCORIVAM) bakoze urugendo rwo kwamagana icuruzwa ry’abana b’abakobwa n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana.
Kabarame Uzamukunda Egidie uri mu kigero cy’imyaka 23, ngo yabwiwe n’umubyeyi wamureze ko yamutoraguye mu mirambo y’abatutsi bari bamaze kwicirwa ku iteme rya Kayumbu mu Murenge wa Musambira, ariko akibaza impamvu akomeje kubaho nabi kandi yagafashijwe nk’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.
Marina Willemsen utuye ahitwa Schilde ho mu Ntara ya Anvers, mu Bubiligi, yamenye ko yitwa umugabo ku myaka 70 agiye gukora ubukwe. Ubu bukwe yari agiye kubugirana n’umugabo bamaranye imyaka 38, ku wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2015.
Abakozi b’ikigo cyitwa Stone Service Ltd bahonda amabuye yo kubakisha mu kirombe kiri mu Kagari ka Kamatamu, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo; barataka ko bakora umurimo uvunanye utajyanye n’igihembo bahabwa, ndetse ngo bakaba nta bwishingizi n’ibibarinda impanuka bahabwa.
Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) hamwe n’abakozi ba Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT), tariki ya 15 Gicurasi 2015 bafashe mu mugongo imfubyi za Jenoside zibana mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu.
Ku wa 16 Gicurasi 2015, Ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuganga muri Kaminuza y’U Rwanda (MEDSAR), ryasuye urwibutso rwa Murambi abanyeshuri 80 babasha gusobanukirwa no kwigira byinshi ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Ba rwiyemezamirimo n’abakozi barebwa n’amasoko ya Leta bo mu turere two mu ntara y’Amajyepfo, basobanuriwe itegeko rishya rigenga ayo masoko, mu rwego rwo gukumira ibibazo bya hato na hato bishobora kuvuka iyo hatabayeho kuyubahiriza.
Abakozi b’akarere ka Nyamasheke basabwe n’ubuyobozi bwabo kurangwa n’ishyaka mu kazi kabo, bafashanya muri byose kugira ngo bazagere ku ntego bihaye mu kwesa imihigo abaturage babategerejeho.
Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ngororero ntibemera kimwe akamaro k’igihano cy’amafaranga baca abafatiwe mu cyaha cy’ubuharike, bavuga ko kitabasha kugabanya kubugabanya ahubwo bagasaba ko hashyirwa imbataga mu bukangurambaga.
Mu gihe ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitegura umukino uzayihuza n’ikipe Uganda y’abatarengeje imyaka 23 kuri uyu wa gatandatu taliki ya 23 Gicurasi 2015,umutoza Johnny McKinstry yamaze guhamagara abakinnyi 25 batangira imyitozo kuri uyu wa mbere
Abashoramari umunani bo mu Ntara ya Manisa yo muri Turukiya bishimiye iterambere n’amahirwe mu ishoramari bigaragara mu Ntara y’Iburasirazuba, by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi ngo ku buryo byabahaye icyizere cyo kuzahashora imari yabo.