Umuhanzi Konshens yatangajwe n’iterambere u Rwanda rugezeho
Umuhanzi Konshens yemeza ko itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’isi ridaha u Rwanda isura nyayo, kandi rwarashoboye kwiteza imbere mu gihe gito nyuma ya Jenoside.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo bamubazaga uko yabonye u Rwanda ugereranije, mbere y’uko ataramira Abanyarwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 31 Ukuboza 2015.
Yagize ati “Najyaga nsoma inkuru mbi zerekeye ku Rwanda, ariko mpageze nabonye itembere gusa. Niyo mpamvu ubu nta gaciro mpa itangazamakuru ryandika ibintu bibi ku bihugu bikora ibishoboka byose ngo byiteze imbere.”
Uyu muririmbyi yatangaje yashimiye cyane uburyo Abanyarwanda bamwakiranye urugwiro mu masaha macye amaze mu gihugu.
Konshens ari mu Rwanda aho yitabira igitaramo cya “Vibe party” mu ijoro ry’uyu munsi, ejo akazakora ikindi gitaramo ku itariki 1 Mutarama 2016 kikazabera muri Parking ya Stade Amahoro i Remera.
Konshens yanagize icyo avuga ku muziki wo mu Rwanda, aho yavuze ko n’ubwo atarumva indirimbo nyinshi z’abahanzi b’Anyanyarwanda, ariko yiteguye kuganira n’abahanzi b’Abanyarwanda bazaririmba mu gitaramo cye.
Konshens azwi mu ndirimbo nka “Gal Ting”, “simple song”, “Gal bubble” na “couple” akaba ari zo ndirimbo aza kuririmba nijoro.
Uyu muhanzi yagize ibindi bitaramo mu bihugu nka Uganda, Jamaica, Kenya no mu Burayi.
Kureba andi mafoto kanda hano
https://www.flickr.com/photos/kigali-today/
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri dukomeze twiyubakira igihugu tunibuka abacu bazize genocide