Ibi bitaro mu iminsi yashize byagiye bivugwamo imyitwarire itari myiza yatezaga umwuka mubi hagati y’abakozi n’abayobozi yabyo. Bigatuma serivisi zibitangirwamo zicumbagira n’abarwayi babigana bakabihomberamo.

Hari hashize amezi atatu Dr. Nshizirungu Palacide wayoboraga ibyo bitaro asezeye, avuga ko agiye kwiga. Ariko muri iyo minsi byahise bihabwa by’agateganyo umuyobozi mushya CIP Dr. Toussaint Dusabe.
Kuri uyu wa kane tariki 31 Ukuboza 2015 yongeye gukora ihererekanya bubasha n’uwahoze abiyobora.
CIP Dr Toussaint Dusabe avuga ko akigera muri ibi bitaro yabanje kwita ku ibyibanze yabonaga bikenewe, harimo guhindura imyitwarire y’abakozi, kuzamura urwego rw’imitangire ya serivisi ikaba myiza, isuku no gushaka uburyo abakozi bahembwa.

Akomeza avuga ko yasanze ibitaro bya Gihundwe byaritabirwaga n’abatishoboye badashobora kujya kwivuriza Mu karere ka Nyamasheke cyangwa kigari, ariko mu mezi atatu amaze byose byari bimaze guhinduka.
Agira ati” Twasanze hano abitabiraga ibitaro bya Gihunde ari abatishoboye badashobora kujya mu bitaro bya Bushenge kibogora cyangwa Kigali ariko twakoze uko dushoboye
Kugira ngo tugarure isura nziza yibi bitaro kuburyo n’abakire basigaye baza kubyivurizamo atari abakene gusa.”
Yasabye abakozi b’ibitaro gukomeza gufatanya n’umuyobozi wabo bari basanganywe bahesha agaciro ibitaro byabo.
Dr Nshizirungu wari umaze wavuye ku buyobozi bw’ibyo bitaro, avuga ko ashimiye mugenzi we asimbuye n’ibyo bagezeho, mu gihe gito afatanyije n’abakozi b’ibitaro bose yijeje ko azakoresha imbaraga ze zose kugirango ibyagenzweho bikomeze bigende neza.
Ati “ubwiza bw’ibintu ni urugendo umuntu atakwicarana ngo adamarare nshingiye kumusingi nsanze hano nubufatanye bwinzego zose ndizera ko bizashoboka cyane.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko icyo bishimira ari uko ibyo bashakaga byagenzweho yaba imyitarire, serivisi nziza nibindi aha akaba asobanura ko yizeye ko bitazasubira inyuma.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo se uretse kubeshya, abakozi b’ibitaro bya Gihundwe barahembwa koko?
ko Dr Placide yeguye bite we n’ikibazo cy’ibirarane by’imyaka isaga ibiri ibitaro bibereyemo abakozi, umuyobozi uhavuye yaragikemuye? cyangwa Placide aje ayazanye tugire icyizere ko ibintu nigiye kuba byiza? Ahubwo se umuyobozi wananiwe akegura ni gute asubira inyuma ngo agarutse ku kazi? Ni abayobozi bafite ububasha bwo kuyobora ibitaro babuze?
Minisante ushatse yatekereza neza uko yakemura ikibazo cy’ibirarane by’abakozi kuko igihe cyose hakirimo icyo kibazo nta musaruro uzaboneka mu bitaro bya Gihundwe. kd bakurikiranire hafi ubuyobozi bw’ibitaro ndetse n’ubw’akarere ibyo bitaro biherereyemo kuko nibwo buri inyuma y’ibibazo byose bimaze iminsi muri ibyo bitaro.