REB yahembye abarimu babaye indashyikirwa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, kuri uyu wa 31 Ukuboza 2015, cyagabiye inka abarimu babaye indashyikirwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyanza.

Emeritha Kabatesi, Umukozi wa REB ushinzwe by’umwihariko Imibereho Myiza y’Abarimu, yatangaje ko abahawe inka ari ishimwe ry’uko bakoze neza bakitangira akazi kabo ndetse na bagenzi babo bakaba barababonyemo ubudashyikirwa mu kazi.

Yagize ati” Abarimu duhaye izi nka babaye indashyikirwa mu kazi batsindisha abanyeshuri babo ku manota yo hejuru kandi bagenzi babo ni bo babitoranyirije nta marangamutima”.

Abarimu b'indashyikirwa mu Karere ka Nyanza bahembwe inka.
Abarimu b’indashyikirwa mu Karere ka Nyanza bahembwe inka.

Inka bahawe, basabwe kuzifata neza na bo bakazoroza abandi bazaba indashyikirwa ku buryo zizagera kuri benshi.

Kayitesi Marie Solange, umwarimukazi wigisha ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Mututu mu Karere ka Nyanza, yishimiye gutangira umwaka mushya wa 2016 atunze inka yavuye mu kwitangira akazi ashinzwe.

Yagize ati “Ndanezerewe cyane kuba ngiye gusoza umwaka ngatangira undi mfite inka y’ishimwe mpawe. Ni ibyishimo byuririye ku bindi”.

Undi mwarimu witwa Tuyishime Sosthène, yunzemo avuga ko inka abonye izamufasha mu kuzamura imibereho y’umuryango we.

Mu byishimo byinshi, aseka, yagize ati “ Abana banjye bagiye kujya banywa amata ndetse n’ubuhinzi nkora bubonye ifumbire izatuma umusaruro wiyongera”.

Inka zahawe abarimu b’indashyikirwa ni izo mu bwoko bwa Frizone ndetse zose zahakaga nk’uko byemejwe n’Umukozi ushinzwe Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo mu Karere ka Nyanza.

Emeritha Kabatesi, Umukozi wa REB ushinzwe by’umwihariko Imibereho Myiza y’Abarimu, yatangaje ko abahawe inka ari ishimwe ry’uko bakoze neza bakitangira akazi kabo ndetse na bagenzi babo bakaba barababonyemo ubudashyikirwa mu kazi.

Yagize ati” Abarimu duhaye izi nka babaye indashyikirwa mu kazi batsindisha abanyeshuri babo ku manota yo hejuru kandi bagenzi babo ni bo babitoranyirije nta marangamutima”.

Abahawe inka basinyana amasezerano na REB.
Abahawe inka basinyana amasezerano na REB.

Inka bahawe, basabwe kuzifata neza na bo bakazoroza abandi bazaba indashyikirwa ku buryo zizagera kuri benshi.

Kayitesi Marie Solange, umwarimukazi wigisha ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Mututu mu Karere ka Nyanza, yishimiye gutangira umwaka mushya wa 2016 atunze inka yavuye mu kwitangira akazi ashinzwe.

Yagize ati “Ndanezerewe cyane kuba ngiye gusoza umwaka ngatangira undi mfite inka y’ishimwe mpawe. Ni ibyishimo byuririye ku bindi”.

Undi mwarimu witwa Tuyishime Sosthène, yunzemo avuga ko inka abonye izamufasha mu kuzamura imibereho y’umuryango we.

Mu byishimo byinshi, aseka, yagize ati “ Abana banjye bagiye kujya banywa amata ndetse n’ubuhinzi nkora bubonye ifumbire izatuma umusaruro wiyongera”.

Inka zahawe abarimu b’indashyikirwa ni izo mu bwoko bwa Frizone ndetse zose zahakaga nk’uko byemejwe n’Umukozi ushinzwe Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo mu Karere ka Nyanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka