Iteroro garukurebe ryo mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa 29 Gicurasi 2015,ryaramukiye mu birori byo kwakira impano y’imodoko yo mu bwoko bwa Coaster bagabiwe na Perezida Kagame mu buryo bwo kuborohereza urugendo bajya mu bitaramo.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Odda Gasinzigwa, avuga ko nubwo ikibazo cy’umwanda kireba buri wese, abagore bakwiye kukigira icyabo ku buryo bw’umwihariko, kuko ngo gisubiza inyuma agaciro bahawe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Itsinda ry’abasenateri ryari rimaze iminsi 10 risura ibikorwaremezo by’Umujyi wa Muhanga n’ibyaro, riravuga ko n’ubwo iterambere rigenda ryiyongera mu Karere hagikenewe byinshi byo gushyirwamo imbaraga.
Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bugabanyije amafaranga yo gukoresha bwahaga imirenge bimaze kwemezwa n’inama njyaanama y’aka karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ntibishimiye igabanywa ry’ayo mafaranga ngo kuko ari bo bigiraho ingaruka nyinshi mu kazi bikanabatera gukora amakosa.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bangirijwe imitungo baravuga ko n’ubwo batishyuwe ibyabo byangijwe ababikoze baramutse babasabye imbabazi bivuye ku mutima bazitanga.
Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mukino w’intoki wa Volleyball irakomeza mu mpera z’iki cyumweru aho amakipe ahanganiye ku mwanya wa mbere ariyo Rayon Sports na INATEK ziza kuba zisobanura mu mukino uzabera muri INATEK
Umuhorakeye Josephine, umukecuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma yashyikirijwe inzu anahabwa inka n’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East).
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Isaac Bizuru Nkurikiyimana, yakatiwe gufungwa imyaka 7 y’igifungo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi ruri mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015.
Mu gihe cya saa munani z’amanywa kuri wa 28 Gicurasi 2015, ni bwo uwitwa Nizeyimana Dieudonne w’imyaka 18 ari kumwe na nyina Nyransababera batoraguye igisasu cya “60MM Mortar Gun”, ubwo bahingaga mu murima wabo, mu Mudugudu wa Kabungo, Akagari ka Cyanza mu Murenge wa Mbuye.
Nyuma y’umwaka n’amezi abiri batawe muri yombi bashinjwa gukorana na FDLR, kurwanya ubutegetsi buriho no kugambirira guhungabanya umudendezo w’igihugu, abantu 11 basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 25 naho Mukashyaka ufatwa nk’uwabajyanye muri FDLR asabirwa n’ubushinjacyaha kugabanyirizwa igihano.
Kuva mu mwaka wa 2009, mu Karere ka Kamonyi hatangiye gahunda y’uburezi budaheza, aho abana bafite ubumuga bigana n’abatabufite, abana bafite ubumuga bitabiriye kugana ishuri bishimira ubusabane bagirana n’abandi kuko ngo bubakura mu bwigunge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ndetse n’abikorera batandukanye bo muri ako karere bemeza gahunda y’ibiganiro bibahuza yatanze umusaruro haba mu bucuruzi ndetse no mu misoro yinjira mu karere.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda( BNR), John Rwangombwa, mu itangazo yashize ahagaragara kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015, yavuze ko Leta y’u Rwanda yamaze kugurisha impapuro z’agaciro-faranga (T-bond) mu gihe cy’ imyaka 10 zifite agaciro ka miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Umulisa Henriette, aratangaza ko abihakanaga abakobwa bateye inda bakanga gufasha abana babyaye akabo kashobotse, kuko mu Rwanda hagiye gutangira gukorerwa ibizamini bigaragaza amasano (DNA/ADN).
Abaturage benbshi ntibashinganisha imitungo yabo n’ibikorwa byabo kubera ngo nta makuru aba ahagije baba bafite ku buryo ubwishingizi bukora, kuko baba bakeka ko buhenda kandi umuntu ashobora gushinganisha ibye ku mafaranga y’u Rwanda atageze ku gihumbi.
Mufti w’u Rwanda, Kayitare Ibrahim, aravuga ko kuba u Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo mu bindi bihugu bituruka ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, agasanga ingingo y’101 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ikwiye kuvugururwa akongera akiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015, mu Mudugudu wa Nshuri, Akagari ka Gitengure mu Murenge wa Tabagwe hatangirijwe uburyo bwo kuhira imyaka imusozi hakoreshejwe ibyuma bizenguruka bimisha amazi ku bihingwa.
Bamwe mu bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku cyakorwa kugira ngo abasivili bari mu bihugu birimo imvururu n’intambara barindirwe umutekano, bagaragaje amakosa y’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu mu kurengera abaturage.
Igitaramo umunyarwenya w’umugandekazi Kansiime Anne azakorera mu Rwanda tariki ya 6 Kamena 2015 cyateguwe na Decent Entertainment, ariko ngo nta muhanzi wayo n’umwe uzakigaragaramo aririmba.
Umugabo witwa Musonera Patrice w’imyaka 35 y’amavuko, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, akekwaho gusambanya akana k’agakobwa kitwa Mpuhwezayo Aline k’imyaka 3 y’amavuko.
Nyuma y’igihe kinini umuganura utizihizwa mu Rwanda, ariko umwaka ushize ukaba warizihijwe hamwe na hamwe mu Rwanda, uyu mwaka noneho ngo uzizihirizwa mu tugari twose two mu Rwanda bishimira ibyagezweho.
Ku nkunga y’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) muri porogaramu yacyo ya Ejo Heza abantu 412 bo mu murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza bigishijwe gusoma, kwandika no kubara bakuze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko bitarenze Nzeri 2015 abaturage b’Umurenge wa Mbuye bazaba batangiye gucana amashanyarazi bemerewe na Perezida Paul Kagame ubwo aheruka gusura Akarere ka Ruhango mu mwaka wa 2012.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga barasaba abiyamamaza ku mwanya wa Senateri ugomba gusimbura uwahoze ari Senateri Bizimana Jean Damascene yazita ku mategeko atakigendanye n’igihe no gushishoza ku mategko ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku baturage.
Isangano ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro (Reseaux des Femmes) rigiye gutangiza umushinga witwa “TUSHIRIKI WOTE” mu Karere ka Rusizi ugamije kongerera ubushobozi abagore 100, by’umwihariko abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka mu rwego rwo kubateza imbere.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 wo mu Kagari ka Kiremera mu Murenge wa Kigarama ubwo yari atashye avuye ku ishuri ku mugoroba wo ku wa 27 Gicurasi 2015 yajyanye na bagenzi be mu rugomero rwa Kinoni II batangiye koga ararohama ahita apfa.
Intumwa ziturutse muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) zahagurukijwe n’ikibazo cy’imikoreshereze y’ifumbire mvaruganda mu Karere ka Nyanza maze zikorana inama n’abahinzi, abacuruza inyongeramusaruro n’izindi nzego kugira ngo harebwe icyakorwa kugira ngo umusaruro ukomoka ku buhinzi urusheho kwiyongera.
Ministiri w’Umuco na Siporo,Madamu Uwacu Julienne amaze gusura ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, mbere yerekeza Uganda ku isaha ya 14h00, gukina umukino wo kwishyura n’ikipe ya Uganda U23, aho yahaye abakinnyi ubutumwa bw’icyizere kandi abibutsa ko bahagarariye Milioni 12 z’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Imyuga, Musanze Polytechnic, buravuga ko bugiye gutera ikirenge mu cy’ayandi mashuri makuru yigisha imyuga ritanga ubumenyi-ngiro bufatika ndetse bazagira akarusho kuko bafite ibikoresho bihagije.
Mu gihe benshi mu byamamare badakunze kwerura ko bari mu rukundo, Producer Bob, we yeruye ko ari mu rukundo kandi ashimira umukunzi we wamubaye hafi ubwo mama we yakoraga impanuka y’imodoka akajya mu bitaro.
Senateri Bajyana Emmanuel arakangurira abayobozi b’Akarere ka Musanze kurushaho kwegera abaturage kugira ngo basobanukirwe ko na bo bafite uruhare bagomba kugira ngo bikemurire ibibazo biba bibugarije igihe cyose badateze amaboko Leta ko ari yo ibikora.
Umuhanzikazi, Uwimana Aisha Ciney, na we yatangariye ubuhanga bwa musaza we Yvan Buravan uherutse kwinjira mu muziki, akaba yabitangaje nyuma y’uko n’abandi bantu banyuranye bavuga ko uyu musore ari umuhanga.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara baratangaza ko hagaragara ibintu bitandukanye bikurura amakimbirane mu ngo, muri byo hakaba harimo no kwishyingira abantu bakiri bato bisigaye bigaragara mu rubyiruko.
Umugabo witwa Mihigo Joël wo mu Kagari ka Curazo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe bamusanze mu ishyamba yapfuye mu gitondo cyo ku wa 27 Gicurasi 2015, batatu bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu baburirwa irengero.
Ubwo Umunyamahanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Kalihangabo Isabelle, yaganiraga n’abaturage b’Umurenge wa Rugarika kuri uyu wa 27 Gicurasi 2015, yaburiye abakomeza kwinangira kwishyura imitungo bangije muri Jenoside yakorewe abatutsi abibutsa ko icyaha cya Jenoside kidasaza.
Nyuma y’icyumweru intumwa za Sena zisura Akarere ka Rubavu mu kugenzura gahunda y’imiturire no kunoza umujyi, tariki ya 27 Gicurasi 2015, zagaragaje ko hakiri ikibazo mu myubakire no gutunganya Umujyi wa Gisenyi ufatwa nk’uwa kabiri nyuma ya Kigali.
Icyegeranyo cyakozwe na KT PRESS kigaragaza ko umwuga wo gutwara abantu kuri Moto mu Rwanda ugeze ku ntera ishimishije, ndetse ko winjiza akayabo ka miliyali zisaga 726 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka yiyongera ku mari ya Leta.
Ikigega kizajya kivomerwamo gazi methane yo mu Kiyaga cya Kivu mu gice cy’Akarere ka Karongi mu rukerera rwo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2015 cyoherejwe mu mazi kugira ngo imirimo y’uyu mushinga wa KivuWatt yo kuvoma gaz methane izatanga megawatt 25 z’amashanyarazi itangire.
Mu muhango uhuza buri 26 wa Gicurasi abafite ubumuga baba baturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze y’Igihugu bibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cyita ku buzima bw’abafite ubumuga cya HVP Gatagara humvikanyemo bwa mbere ijwi ryabo risaba ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivugururwa.
Abahejwe n’amateka bo mu Mudugudu wa Gitara, Akagari ka Coko, Umurenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kuva aho ubuyobozi butangiye kubategurira umushinga w’ububumbyi bwa kijyambere, basanga buzababyarira umusaruro kurusha ubwo bakoraga mbere.
Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2015 umugabo witwa Ntahobavukira utuye mu Kagari ka Teba mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kwiba ihene enye yafatanywe.
Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko mu gihe abandi Banyarwanda badatuye ku birwa bahabwa inguzanyo n’ibigo by’imari bagatanga ingwate z’imitungo yabo, bo ngo hashize imyaka 2 barafatiwe ingamba n’ibigo by’imari bikorera muri ako karere.
Umuturage witwa Ntamukunzi Modeste wo ku kirwa cya Nkombo giherereye mu Karere ka Rusizi yahaye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ikibanza, kubera kumukunda ashingiye ku byo yabagejejeho.
Abaturage baturiye ndetse n’abatuye muri Santere ya Mugu iherereye mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera batangaza ko basigaye bafite umutekano usesuye, nyuma y’uko abaturage, ubuyobozi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bafatanyije kurwanya ibiyobyabwenge na forode byarangwaga muri iyo santere.
Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyitozo yo kwitegura ikipe ya Uganda gusa ikaba ifite bamwe mu bakinnyi bafite ibibazo by’imvune ndetse banamaze gusimbuza Niyibizi Vedaste na Ndayishimiye Antoine
Abantu 40 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, bakekwaho ubujurura bw’inka bwari bwarayogoje abatuye mu Mirenge wa Cyanika na Kagogo, ituriye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, avuga ko nta muturage wakagombye kuba agifite imanza zaciwe n’inkiko Gacaca zitararangizwa kugeza magingo aya. Ni muri urwo rwego asaba ubuyobozi gufasha abaturage kugira ngo imanza zaciwe zirangizwe, kuko umuturage watsindiye ibyo aburana ntabihabwe nta butabera aba yahawe.
Nubwo mu Karere ka Huye bageze ku rugero rwa 85% hishyurwa imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Kinazi ho baracyari kure kuko ngo hamaze kwishyurwa iziri ku rugero rwa 62.4% gusa.
Bakurikije ibyiza bagezeho nyuma y’igihe gikomeye cya Jenoside yakorewe abatutsi abanyarwanda bari bavuyemo, abaturage b’Akarere ka Gisagara basanga Perezida Paul Kagame, nk’umuyobozi wabagejeje ku byiza byinshi, akwiye gukomeza kubayobora iterambere rikarushaho kwiyongera.
Abanyamuryango 133 bagize Koperative “Tuzamurane” y’abahinzi b’inanasi bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, barishimira iterambere bavuga ko bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 9 bahawe ubuzima gatozi bakaba bafite n’uruganda rwumisha inanasi aho ikiro kimwe kigura amadorari 15, (+10,000FRW).