Abanyeshuri biga umuziki basusurukije abanyehuye
Tariki 30/12/2015, abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo bagejeje ku banyehuye umuziki wihuse(live). Igitaramo cyitabiriwe n’abantu bake, ariko abaje cyarabashimishije.
Mu ndirimbo abanyeshuri biga ibya Muzika bakiniye abanyehuye, harimo izo bihimbiye ku giti cyabo ndetse n’iz’abanyamuzika basanzwe bazwi nka Lacky Dube.

Icyashimishije abanyehuye muri rusange ni uko ngo aba banyeshuri babakiniye umuziki mu buryo bwihuse (live), atari ubwateye mu bahanzi bajya mu bitaramo bitwaje za CD ziriho indirimbo zabo gusa, nta gikoresho na kimwe cy’umuziki” nk’uko umwe muri bo yabivuze.
Damien Ndagijimana, umwe mu bakunzi b’umuziki unawuzi we yanyuzwe kurushaho n’uko aba banyeshuri bitwara imbere y’ababareba.
Ati “Aba bana barashoboye. Imbere y’abo baririmbira barihuta, ubona bakora ibintu baziranyeho. Mu kuririmba indirimbo z’abandi bacuranga neza, bakaziririmba neza, mu majwi meza. Urabona ko bazi uko abanyamuziki bitwara.”
Icyakora, iki gitaramo cyashimwe n’abacyitabiriye cyarimo abantu bake. Impamvu y’ubwitabire bukeya, ni ukuba Abanyabutare batarabimenye, kuko ubusanzwe ibitaramo birimo abantu baririmba live babikunda.

N’abaje babyumvise mu matangazo yahitishijwe kuri radiyo yo mu isoko, guhera mu masa tanu yo ku munsi cyabayeho.
Ubwitabire buke ariko ntibwabujije abanyeshuri kugaragaza ko hari intambwe bamaze gutera mu muziki, dore ko n’ubundi ari umwe mu mikoro baherewe amanota, nk’uko bisanzwe bibagendekera ahantu hose basohokeye.
Abiga umuziki ku Nyundo ngo bigishwa ibijyanye n’umuziki, guhera ku gukoresha ibyuma byawo kugera ku gusohora ijwi ryiza.
Murigande Jacques bakunze kwita Popo, umuyobozi w’ishami rya Muzika mu ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi ryo ku Nyundo, avuga ko iri shuri ribereyeho kuzatuma umuziki utera imbere mu Rwanda. Ahamagarira abasanzwe bakora muzika batabyize kubagana kugira ngo babahe ubumenyi bakeneye.

Ati “Abo bose bakora umuziki turabatumiye ku Nyundo. Icyo dufite badafite, ni icyabo, baze bakige. Bifuje kwiga imyaka itatu.
Bifuje kwiga igihe gito na byo, guhugura abahanzi turimo turabitegura. Turahari kubera umuhanzi Nyarwanda.”
Ohereza igitekerezo
|