Abaturage bo mu mirenge itatu ya Jomba, Rugera na Shyira nibo borojwe inka, ubwo hasozwa umwaka kuri uyu wa kane tariki 31 Ukuboza 2015.
Inka 15 zikaba zatanzwe mu murenge wa Shyira, inka 10 zitangwa mu murenge wa Rugera naho izindi 18 zitangwa mu murenge wa Jomba.
Nizeyimana Theogene umwe mu bazihawe mu murenge wa Jomba, yashimiye Leta y’Ubumwe, by’umwihariko Perezida Kagame, washyizeho gahunda ya Gira inka Munyarwanda kuko asanga ifasha benshi mu baturage kwikura mu bukene.
Yagize ati “gahunda ya Girinka ni nziza kuko yazamuye abaturage,tukaba dushima nyakubahwa Perezida wa Repubulika washyizeho iyi gahunda ya Gira inka. Ngiye kugenda nyiteho noneho nibyara nanjye nzaziturire abandi.”
Nizeyimana yongeraho ko asanga hari aho gahunda ya Girinka yakuye abaturage kuko uwayihawe mbere agenda aziturira undi bityo bityo,ikaba igenda ifasha abatari bake kwikura mu bukene.
Inka zatanzwe mu murenge wa Jomba zikaba zatwanzwe n’ushinzwe ubuhinzi mu karere Nyirimanzi Jean Pierre naho izo mu murenge wa Rugera na Shyira zikaba zashyikirijwe abaturage n’ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu Shingiro Eugene.
Mbere yo gushyikiriza izi nka abazigenewe zikaba zabanje gukingirwa indwara y’igifuruto, nk’uko Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu yabitangaje.
Yanashishikarije abahawe inka kuzifata neza,bakazishakira ibizitunga,bakazubakira ibiraro kandi bagaharanira ko zazatanga umusaruro mwinshi kandi mwiza zikarushaho kubakura mu bukene.
Izi nka zisanga 45 zari zaratanzwe muri uyu mwaka w’imihigo. Biteganijwe ko uyu mwaka w’imihigo mu karere ka Nyabihu hazatangwa inka 950.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|