Bimwe mu bikorwa bikomeye byasigaye inyuma muri aka karere ni imihanda cyane cyane iyo mu mujyi rwagati w’Akarere ka Rusizi ndetse n’amahoteri.

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rusizi Kamanzi Syphorien avuga ko kuba hari ibikorwa byagiye bikorwa ntibirangire ngo biterwa n’amakosa ya ba rwiyemezamirimo bahabwa amasoko ntibubahirize amasezerano ariko ubu ngo biri gukosorwa ku buryo bigiye kurangira.
Ati” Ibyo ni ukuri imihanda imwe yagiye ikorwa ntirangire neza kubera amakosa ya ba rwiyemezamirimo ariko ibiteganywa n’itegeko twarabikoze ayo makosa turayasesa ubungubu yongeye gusubirwamo kandi bigiye kurangira”.
N’ubwo manda z’inzego z’ibanze zigiye kurangira imihanda yo mu mujyi wa Rusizi n’amahoteri bitararangira ngo icyakwishimirwa ni uko babisize mu murongo mwiza wo kubitunganya kuko Banki yisi yabemereye inkunga yo gukora imihanda yo mu mujyi nk’uko Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Rusizi Kamanzi Syphorien yabivuze.

Ati” Twamaze kuvugana na Banki yisi ko umwaka utaha izaduha amafaranga imihanda isigaye igakorwa aho rero biranshimishije n’ubwo ngiye bidakozwe ariko dusize ubushobozi buhari”.
Perezida wa Njyanama y’aka karere yashimiye imikorere n’imikoranire yaranze komite nyobozi n’ubwo hari bamwe mu bari bayigize bagiye bakora amakosa bakegura aha akaba yasabye abazabasimbura kuzakomeza gushyira mu bikorwa ibyo basize bitarangiye.
Aha kandi Kamanzi Syphorien yaraze abazasimbura komite nyobozi y’Akarere ka Rusizi kuzarangwa n’ubwenge, ubwitange n’ubunyangamugayo kuko ari byo bizabashoboza kugera ku imihigo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|