Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango iravuga ko yifuza umusenateri uzabahagararira neza mu Nteko Inshanga Amategeko/umutwe wa Sena, ko agomba kuba ari uwabafasha gukomeza gushyiraho amategeko abumbatira ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho, ndetse no gukomeza kubiteza imbere.
Abashoferi n’abakanishi ba sosiyete itwara abagenzi ya Horizon Express mu Rwanda kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015 basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri bari bamaze mu kigo cy’imyuga cya IPRC Kavumu kiri mu Karere ka Nyanza bigishwa uburyo barushaho kuba abanyamwuga nyabo.
Umugore witwa Ndacyayisenga Pélagie ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto avuga ko kamufatiye runini kuko kamutungiye umuryango ndetse kakanamufasha kuwuteza imbere.
Mu rukerera rwo ku wa 21 Gicurasi 2015, ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, ingabo na polisi, hakozwe umukwabu wo gufata abakora Kanyanga maze hasenywa inganda ebyiri ndetse bagwa gitumo abantu bane bayitetse.
Itsinda ry’abanya-Suede basuye Ishuri Rikuru ry’Amahoro ( Rwanda Peace Academy) kuri uyu wa 21Gicurasi 2015 bashimye intambwe u Rwanda rwateye mu gushyira mu bikorwa amahame akubiye ku mwanzuro wa 1325 w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ugamije kuzamura umugore no guteza imbere uburenganzira bwe.
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko gahunda yo gutera intanga ku nka ariyo yizewe kurusha kubangurira ku bimasa, kuko ngo ibimasa hari igihe bitera inka indwara.
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko gahunda y’iminsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana itafashije abana gusa, ahubwo ngo yanafashije abantu bakuru kwifata neza no kurya indyo yuzuye intungamubiri aho kuzura igifu.
Intumwa zo mu gihugu cya Uganda zibumbiye mu itsinda ry’abayobozi mu nzego zifite aho zihurira n’imibereho myiza y’abaturage, kuri uyu wa kane tariki 21/5/20015 zasuye Akarere ka Gatsibo, rukaba rwari urugendo rugamije kureba uko abatuye aka karere biteza imbere mu rwego rw’imibereho myiza.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 abikorera bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015 abikorera bo mu Karere ka Kirehe bashimiye ubuyobozi bubafasha mu mikorere yabo mu gihe Leta yakoze Jenoside yo bahigaga.
Uwari umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Ali Bizmungu yamaze gusezererwa n’iyo kipe yari yarasinye mo amasezerano y’umwaka nyuma yo kudatanga umusaruro uhagije muri iyi Shampiona aho Kiyovu yayirangije ku mwanya wa 9 n’amanota 32
Perezida wa Sena, Bernard Makuza aratangaza ko inteko rusange y’inteko ishinga amategeko izafata icyemezo ku gukoresha referandumu abaturage ku bijyanye no guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda; ubwo Inteko ishinga amategeko izaba iri mu gihembwe cyayo gisanzwe, kizatangira mu kwezi kwa Kamena 2015.
Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bigiye gutangira igikorwa cyo kubaga abarwayi bari bategereje kubagwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Nyuma y’aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagiriye mu itorero bagashishikarizwa kurushaho kuba umusemburo w’iterambere ry’aho bayobora, abo mu Ntara y’Amajyepfo biyemeje gukira indwara z’imikorere mibi bari barwaye.
Umugabo witwa Habumugisha Jean Bosco wo mu Kagari ka Kabaya, Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero, yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Gicurasi 2015, saa tanu z’ijoro, akekwaho gutanga ruswa ubwo yajyaga gushaka abapolisi babiri, (umwe ufite ipeti rya AIP n’undi ufite PC), bakorera muri uwo murenge (…)
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko amatsinda ya twigire muhinzi adakora neza mu Karere ka Muhanga, mu gihe yagiyeho agamije gufasha kongera umusaruro.
Abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9 & 12YBE) mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze kwitabira gahunda yo kurira ku ishuri, bavuga ko bayishimiye kuko yagize impinduka mu myigire yabo, cyakora ku b’amikoro make batabona umusanzu wayo, baracyafite ikibazo gikomeye kuko ahenshi, mu gihe abandi (…)
Rutayisire John utuye mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, avuga ko abangamiwe n’ubuzima bwo kuba mu nzu y’icyumba kimwe abanamo n’abana 12 harimo babiri bafite ubumuga bwo mu mutwe, nyuma yo kubuzwa kwagura inzu ye kuko ngo atuye mu manegeka.
Bamwe mu baturage bo mu Mudududu wa Rugarama, Akagari ka Tambwe, Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’umutekano muke umaze iminsi ugaragara mu baturanyi babo kandi ababiri inyuma ntibamenyekane.
Guhera ku wa 20 Gicurasi 2015, umugabo witwa Munyarugerero Seth wo mu Mudugudu wa Rugabano, Akagari ka Rukomo ya 2 mu Murenge wa Rukomo, ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Gatunda akurikiranyweho kwigira muganga akaba yavuriraga iwe mu rugo.
Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rwamagana yateranye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, yagaragaje ko ubusinzi, by’umwihariko ubushingiye ku ikoreshwa rya “Kanyanga” buza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere, bafata ingamba z’uko bagiye kuyihagurukira kugeza irandutse.
Umugore witwa Hugette Mireille, yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’iminsi itatu amaze ageze ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rusizi ahunga umutekano muke uri mu gihugu cye cy’u Burundi.
Abaturage bo mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Gakenke baravuga ko gusobanukirwa n’akamaro k’iminsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana kuva nyina agisama kugera agejeje imyaka ibiri byabagiriye akamaro.
Ahitwa Rubumbashi mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango wo mu Karere ka Ruhango, mu gitondo cyo ku wa 21 Gicurasi 2015, habonetse umurambo w’umusore witwa Ishimwe Samuel uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko umanitse mu nzu yari acumbitsemo.
Mu gihe ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015, mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko, Umuyobozi w’Inteko/Umutwe wa Sena aza kuvuga ku cyifuzo cy’abaturage basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka, abaturage bo mu Karere ka Ngororero babyutse iya maromba na bo bajyana ku Ngoro y’Inteko inyandiko zisaba ko (…)
Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Agustine rwa Giheke, ku wa 20 Gicurasi 2015, batanze inkunga z’ibiribwa, imyambaro ndetse n’amasabune byo gufasha impunzi z’Abarundi 55 ziri mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’Agateganyo, ibarizwa mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Gihundwe.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu turere twa Rubavu bagize itorere “Rushingwangerero” bahuye n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’Intara y’Uburengerazuba kugira ngo barebere hamwe ibituma akazi kabo katagenda neza hamwe n’icyakorwa kugira ngo imihigo bahize ishobore kugerwaho.
Abaturage basaga 1500 bo mu Karere ka Ngoma na Kirehe bararira ayo kwarika nyuma yo gutanga amafaranga ibihumbi 16 buri muntu by’umugabane muri kompanyi yababwiraga ko bazajya bahembwa buri kwezi bitewe n’abayinjiyemo bashya (pyramid scheme), ntibikorwe.
Nsabihoraho Jean Damascène, umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) mu Karere ka Nyanza arakekwaho gutorokana amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 24.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnny McKinstry aratangaza ko afitiye icyizere abakinnyi be nyuma y’iminsi igera kuri ine bamaze bakorana imyitozo bitegura ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 23 bazakina kuri uyu wa gatandatu
Ishyirahamwe ry’abageze mu zabukuru bafata amafaranga y’ubwitegenyirize batanze bagikora rirasaba ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) kubongerera amafaranga kibaha kuko ayo bahabwa ngo atajyanye n’igihe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’ubwa Komini Wolwe St Pierre yo mu gihugu cy’u Bubiligi burishimira ko umubano bafitanye wagize uruhare mu iterambere ry’abatuye Akarere ka Kamonyi.
Kuva kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, mu Mujyi w’Akarere ka Rwamagana harimo kubera imurikagurisha ry’iminsi ibiri ry’amashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba.
Mu myaka ibiri mubazi zikoresha ikoranabuhanga (Electronic Billing Machines/EBM) zimaze zitangiye gukoreshwa mu Rwanda, zatangiye kugira akamaro ku gihugu kuko zahise zizamura imisoro Ikigo k’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA) cyakiraga ho 5%.
Umuryango Nyafurika w’Abayisiramu (Direct Aid) waremeye imiryango 40 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 inka 40 ziherekejwe n’izazo zo gufasha iyo miryango guhita itangira kubona amata no kubereka ko izo nka atari ingumba.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu mpera z’iki cyumweru ategerejwe mu mujyi wa Dallas wo mu Ntara ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [USA] mu biganiro bizahuza urubyiruko rw’Abanyarwanda bo muri Diaspora baganira ku hazaza h’u Rwanda.
Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Save the Children hamwe n’Urwego rushinzwe uburezi mu Rwanda (REB), bishimiye ko abanditsi n’abashushanya b’ibitabo by’abana bahuguwe ngo basigaye bandika ibitabo bifite ireme; ndetse n’abana babihawe nabo ngo bagaragaje itandukaniro ryo kuba bamaze kumenya gusoma no kwandika neza (…)
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Baribwirumuhungu Steven icyaha cyo kwica abantu 6 bo mu muryango umwe mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, rumukatira igifungo cya burundu, akazanatanga indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 34 n’ibihumbi 400 kuri Ngayaberura Silvestre wiciwe umuryango.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2015 ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwagiranye inama n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ab’imirenge ndetse n’abafite aho bahurira n’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), maze ubuyobozi bw’akarere bubasab kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage gutanga imisanzu ya (…)
Sibomana Callixte warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 mu yahoze ari Komini Kivu, ubu ni mu Murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru, arashimira Kanyeshyamba Phillipe wamuhishe iwabo mu rugo yarangiza akanamuherekeza ahunga.
Hakizimana Faustin wo mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo arwariye bikomeye mu Bitaro bya Nyagatare nyuma y’aho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2015 aciriwe ikirimi n’umuvuzi gakondo naho uwitwa Nikuze wo mu Murenge wa Karama bhuje ikibazo we ngo atangiye gukira.
Sydney Engelberg, umwarimu muri kaminuza y’i Yeruzalemu, yabaye icyamamare ku mbuga nkorayambaga kubera ifoto ye ari kwigisha ateruye umwana w’umwe mu banyeshuri be.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Rutsiro, mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’Intara y’Iburengerazuba kuri uyu 19 Gicurasi 2015 bashinje ubuyobozi bw’akarere amarangamutima mu kubimura mu kazi.
Abagabo babiri; Muhire na Ntirenganya Anastase bo mu Kagari ka Bushaka, Umurenge wa Boneza ho mu Karere ka Rutsiro bari gushakishwa nyuma y’uko bagiye kuroba mu kiyaga cya Kivu ntibagaruke.
Umukozi w’ikigo cy’imari cyo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO” cy’Umurenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, arashakishwa akekwaho gutorokana amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 7 y’abanyamuryango.
Itorero Inganzo Ngari riritegura kwizihiza imyaka 10 rimaze ribonye izuba, mu gitaramo kizaba ku wa 25 Ukwakira 2015 aho ngo bazahuriza hamwe abakunda imbyino gakondo n’umuco Nyarwanda.
Abakobwa b’Abanyarwandakazi biga muri Kaminuza zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, bakomeje kwitwara neza mu banyeshuri bo muri za bigamo.
Abaturage batuye mu Karere ka Nyamasheke cyane cyane abibumbiye mu mashyirahamwe, mu matsinda cyangwa se mu makoperative atandukanye, barasabwa gutera intambwe bakamenya uburyo bw’imicungire y’ibyo babamo, bagasezera gukora ntacyo bunguka kigaragara.
Gasana Edna Darlene, umwe mu bakobwa 15 batowemo Nyampinga w’u Rwanda, nyuma yo guhabwa ikamba rya Nyampinga wabanye neza n’abandi (Miss Congeniality), aherutse no gutorerwa kuba Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubucuruzi n’ubukungu yahoze ari SFB (UR/CBE).
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyanza babarizwa mu byiciro bitandukanye barahamya ko bamaze kwigira babikesheje kwishyira hamwe mu makoperative bagiye bibumbiramo ngo barwanye ubukene.