Abantu 9 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mulindi mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi bakekwaho kwica umusore witwa Mananzima bahimbaga Nzima.
Padiri Wellars Mugengana avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 ari umwanya wo kwibaza icyo abishe abatutsi bungutse.
Egide Nkuranga, Visi perezida wa Ibuka mu Rwanda, yibaza icyo abarokotse Jenoside bakora kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda itazabera n’i Burundi.
Abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative COCAMU bandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basaba ko ingingo y’101 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivugururwa maze Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza muri manda ya Gatatu.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 abatutsi bazize Jenoside basaga ibihumbi 47 bashyinguye mu rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi ruherereye mu Kibuza, Akagari ka Nkingo, mu Murenge wa Gacurabwenge, wabaye tariki 9 Gicurasi 2015, Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yatangaje ko abakoze Jenoside badafite amahoro kuko (…)
Inzu y’igorofa yubatswe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi igenewe gushyirwamo ubuhamya n’ibindi bimenyetso ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo ijye ikorerwamo ubushakashatsi imaze imyaka 9 idakorerwamo.
Inzego zitandukanye mu Karere ka Kayonza ngo zigiye gushaka uko ibibazo by’abafite ubumuga byakemuka nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho ya bo na serivisi bahabwa.
Ku wa 8 Gicurasi 2015, Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge wijihije umunsi mpuzahanga wa Croix-Rouge ushyikiriza Akarere ka Nyabihu umudugudu wa Kijyambere ugizwe n’amazu 180 yubakiwe abanyarwanda batahutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, abirukanywe muri Tanzaniya n’abandi batishoboye bari batuye (…)
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu mazu yo mu isoko rikuru rya Byumba no ku mpande yaryo baravuga ko bagiye gufunga imiryango, nyuma y’aho ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufashe icyemezo cyo kuzamura imisoro bwabasabaga kuko bavuga ko idahwanye n’ibyo bacuruza.
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rukira ruherereye mu murenge wa Huye wo mu karere ka Huye habaye igikorwa cyo gushyingura mu cybahiro imibiri irenga ibihumbi 35 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uhagarariye Umunyamabanga wa Loni mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) Ellen Margret Loej, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa i Juba azishimira ikinyabupfura n’ubunyamwuga buziranga mu kazi ko kubungabunga amahoro.
Abafundi 250 bakora umwuga wo gusiga amarangi mu karere ka Rusizi bibumbiye muri sendika y’abakora ubwubatsi n’ububaji, ubukanishi n’ubukorikori (STECOMA) bahuguwe ku buryo banoza umwuga wo gusiga amarangi mu kazi kabo ka buri munsi n’ahandi akoreshwa, kuri uyu wa gatandatu tariki 9/5/2015.
Umukinnyi ukiri muto w’umunyarwanda, Mugisha Samuel ku nshuro ya mbere yitabira amarushanwa ya Mountain Bike yabashije kwegukana umwanya wa 4 mu bakinnyi bakiri bato (Junior), mu marushanwa yo ku rwego rw’Afrika ari kubera mu karere ka Musanze.
Urugendo rurerure abana bo mu kagari ka Rugendabari mu murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza bakora bajya kwiga, rutuma hari abanga ishuri bakiga basiba. Abagerageje kujya kwiga na bo ngo hari igihe bananirirwa mu nzira bakicara bategereje ko abandi batahana.
Producer Bob usanzwe azwi nk’umwe mu batunganya umuziki hano mu Rwanda bakomeye yamaze gutangiza inzu ireberera inyungu z’abahanzi (Label) nshya yise “The Sounds” izita ku bahanzi bafite impano ariko badafite ubushobozi.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, irashishikariza abahinzi bo mu karere ka Gatsibo guhinga kinyamwuga bitabira gukoresha inyongeramusaruro. Iyi Minisiteri irabikora mu rwego rwo gusobanurira abahinzi amategeko n’amabwiriza agenga ikoreshwa ry’amafumbire.
Imiryango ine ihuriye kuri gahunda y’uburezi bugamije amahoro (Peace Education Program) yahuguye abanyeshuri n’abarezi 160 bo mu Karere ka Musanze ku mahoro arambaye, kuko bizera ko habayeho uburezi bwiza Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga ( Beach Volleyball) yabonye itiki yo kwerekeza mu mikino izwi nka All African Games nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 2-0.
Banki ya Kigali (BK) yatangarije abafatanyabikorwa bayo ko yungutse miliyari 5,3 amafaranga y’u Rwanda mu mezi atatu ya mbere ya 2015. Iyi nyungu ngo irenze kure iyabonetse mu gihembwe nk’iki umwaka ushize yanganaga na miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitaro bya Muhororo mu karere ka Ngorororero bishimirwa ko byabaye intangarugero mu kubimburira ibindi bitaro bigize aka karere mu kubakira urwibutso abari abakozi babyo bazize Jenoside yakorewe AbatutsI mu 1994.
Mu rwuri rw’umuryango w’abanyeshuri bakotse Jenoside (AERG) ruri mu mudugudu wa Karama akagari ka Karama, umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, hagejewe inka 81 harimo 20 zatanzwe na madamu wa Perezida Repubulika Jeannette Kagame binyuze mu muryango Imbuto Foundation.
Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko babangamiwe n’uruganda rw’icyayi rwa Mata rwikubira amafaranga akagumamo imbere ntasohoke ngo agere no ku bandi bacuruzi.
Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Kirehe two mu Ntara y’Uburasirazuba tumaze amasaha arenga 24 tutabona amashanyarazi.
Abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bo muri IPRC-South basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruri mu Karere ka Nyamagabe ku wa 8 Gicurasi 2015, batashye bavuga ko uru rwibutso rugaragaza neza amateka ya Jenoside ku buryo nta wahagendereye wakongera guhakana ko Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho.
Abadepite n’abasenateri bagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2015, batangije ihuriro rishinzwe gukumira Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, ku ikubitiro abagera kuri 82 bahita basaba kuba abanyamuryango baryo.
Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ruri mu Karere ka Musanze rwahamije icyaha cy’ubushoreke Hakizimana Jean Pierre na Umwari Marie Claire rubakatira igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi 9 kuri Hakizimana, igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu kuri Umwari, no gutanga ihazabu y’ibihumbi 100 kuri buri wese.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwakatiye Rukundo Marie Grâce na Mukanoheri Véstine igifungo cy’umwaka n’amezi umunani, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwenga inzoga itemewe ya kanyanga.
Igikorwa cyo gutera imiti yica imibu ikwirakwiza indwara ya Malaria mu nzu cyarangiye ingo zateganyijwe zigezweho ku kigereranyo cya 99%, kuko abajijutse batabonetse ngo inzu zabo ziterwemo umuti.
Uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi (PAM) mu karere k’ibiyaga bigari no muri Afurika yo hagati, Valerie Guarnieri, yashimye uruhare abaturage bagira mu kwiteza imbere biciye mu mishinga ibafasha bakayibyaza umusaruro barwanya inzara n’ubukene.
Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya MTN yongeye gutera inkunga ingana na Milioni 53 z’amanyarwanda isiganwa ku maguru rizabera mu Rwanda taliki ya 24 Gicurasi 2015 rizwi ku izina rya International Peace Marathon.
Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Kamonyi imaze igihe kirenga umwaka yubakwa i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, igiye kuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari ngo ishobora kuzatangirwa gukorerwamo mu mpera za Gicurasi 2015.
Bisangwa Nganji Benjamin wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Nganji mu njyana ya Reggae n’injyana nyarwanda, amakinamico ndetse no mu gihangano cye yise “inkirigito”, agiye kwitabira igitaramo mu Mujyi wa Kigali bwa mbere mu mateka ye mu gihe ahamaze imyaka isaga itatu ari umuhanzi utigaragaza.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu mirenge ya Murama na Rukira igize icyahoze ari Komini Rukira mu gihe cya Jenoside, ubu akaba ari mu Karere ka Ngoma, bagabiye inka umuryango wa Ruhigira Donat,wahoze ari burugumesitiri wa Komini Rukira muri Jenoside.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 09 Gicurasi 2015, mu karere ka Musanze haratangira isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ryo mu misozi rizwi ku izina rya Africa Continental Mountain Bike Championships.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ahagarariwe na Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Vénantie, yashyikirije impano y’imodoka koperative COCAMU ihinga ikawa yo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster itwara abagenzi, ku munsi w’ejo ku uyu 6 Gicurasi 2015, yagonz umwana witwa Umukunzi Chamila w’imyaka 8 y’amavuko ahita y’itaba Imana ako kanya.
Uruganda rukora Sima rwa CIMERWA rukorera i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba rwamaze kwagura ibice byarwo bikora sima, ku buryo rugiye kuzajya rukora ikubye inshuro esheshatu iyo rwakoraga.
Komiseri mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda (RCS), Maj. Gen. Paul Rwarakabije avuga ko mu gihe inkiko zigikatira abakoze ibyaha binyuranye gufungwa burundu y’umwihariko, amikoro naboneka bakubaka ahagenewe gufungirwa bene bantu nta kabuza bazabafungira mu kato.
Abaturage bo mu Tugari twa Miko na Kabasigirira two mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi bavuga ko bafata Perezida wa Repubulika, Paul Kagame nk’intumwa y’Imana ku isi, kuko ku buyobozi bwe bagezweho n’iterambere.
Ministeri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yakiriye inkunga y’umuryango w’ubumwe bw’i Burayi(EU) ingana na miliyoni umunani z’amayero (ahwanye na miliyari 6.3 z’amanyarwanda RwF), igice kimwe cyayo kikazafasha u Rwanda kunoza serivisi z’ubutaka, ikindi kikazaharirwa kongera ubumenyi ku bakozi mu nzego za Leta zitandukanye.
Umuryango Nyarwanda wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le dévelopement Rural (Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro) watangije mu Karere ka Nyanza umushinga w’igihe gito ugamije gushishikariza abantu kuvuga no kudahishira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Abaturage bo mu tugari twa Kabaya na Kiringa, ho mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera, batangaza ko ivuriro riciriritse rya Kabaya (Poste de Sante) begerejwe rizatuma bivuriza hafi, rinatume kandi badasubira kwivuza magendu muri Uganda.
Théogène Rusanganwa yatorewe kuyobora inama njyanama y’Akarere ka Ruhango mu minsi isigaye kugira ngo manda yayo irangire nyuma y’igihe gisaga ukwezi kumwe itagira umuyobozi, mu matora yabaye ku wa 07 Gicurasi 2015.
U Rwanda rwazamutseho umwanya umwe mu mupira w’Amaguru ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) aho rwavuye ku mwanya wa 74 rujya ku wa 73.
Ku wa 7 Gicurasi 2015, Abakozi b’Akarere ka Rubavu barindwi bagize akanama gashinzwe amasoko bashinjwa gufatanya na Kalisa Christophe, wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere kwemeza ko ABBA Ltd yegukana isoko rya kijyambere rya Gisenyi mu buryo butubahirije amategeko ndetse ntatange n’amafaranga bagejejwe imbere (…)
Abatutsi barokokeye mu yahoze ari Komine Ntongwe mu gace k’Amayaga ubu ni mu Karere ka Ruhango, bavuga ko mbere y’uko batangira kwicwa, babanje gukusanyirizwa ku biro bya Komine Ntongwe amazi yajyagayo bakayafunga mu gihe kingana n’icyumweru bahamaze.
Mu nama Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagiranye n’abakuriye amatorero bo mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015 babasabye kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abaturage babasobanurira gahunda zitandukanye za Leta kugira ngo bagire imibereho myiza.
Umugabo witwa Ndayisenga François utuye mu Mudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza aravuga ko ari mu bibazo by’akaga gakomeye bituruka ku mugabo yishingiye muri banki amwita inshuti magara ye, ariko yamara guhabwa inguzanyo akamutorokera mu gihugu cya Zambia.
Abaturage bo mu Midugudu ya Nyabitekeri na Kabirizi, mu Kagari ka Nyabitekeri, Umurenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare barasaba ko bahabwa amazi meza kuko ayo bakoresha ari mabi bavoma mu mugezi w’umuyanja.
Abagize urwego rushinzwe gufasha akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Ngororero bavuga ko Igihugu gifite umutekano, ariko ngo ntibakwicara kuko bafite inshingano zo gufasha abaturage batishoboye gutera intambwe begera abandi babatanze kuzamuka.