2015: Mu kwibuka Hibanzwe ku guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside
Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, byibanze ku gukangurira amahanga kwamagana ihakana n’ipfobya rya Jenoside n’amacakubiri.
Ibi bikorwa byateguwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), ibishyira mu bikorwa ku bufatanye n’imiryango itandukanye y’abacitse ku icumu n’Abanyarwanda bose muri rusange, aho byabereye mu midugudu itandukanye batuyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yatangaje ko mu rwego rwo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside mu mahanga byatangiye gukorwa hifashishwa Abanyarwanda baba muri Diaspora na gahunda yo kubaka mu bihugu bitandukanye ibimenyetso, n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, kugirango ibyabaye mu Rwanda bitazibagirana mu Ruhando rw’amahanga.
Perezida Kagame yabigarutseho atangiza kwibuka ku nshuro ya 21
Perezida Kagame atangiza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21, umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku itariki 7 Mata 2015, yagaye cyane ibihugu by’amahanga yavuze ko bikomeje gukingira ikibaba ababihungiyemo bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, aho byanga nkana kubashyikiriza ubutabera ngo babazwe amahano basize bakoze mu Rwanda.
Muri uyu Muhango Perezida Kagame yaboneyeho kwereka amahanga ko u Rwanda rwahindutse rutakiri rwa rundi rwaranzwemo ubwicanyi n’umwiryane, ndetse anatangariza amahanga ko u Rwanda rurimo kugana aheza, kandi abanyarwanda biteguye kwakira amahoro ku babaha amahoro, ndetse no kurwana urugamba ku bifuza kubabuza amahoro.
Ibikorwa bya AERG Na GAERG byabimburiye gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 21 byanditse amateka mu Rwanda ajyanye no kwigira
Ibikorwa by’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakiri mu ishuri n’abarangije kwiga AERG/GAERG, byanditse amateka kandi biba imwe muri gahunda zagaragaye ko zigamije kwigira no kwishakamo ibisubizo ku barokotse Jenoside.
Ibi bikorwa, byatangijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2015, bizunguruka intara zose z’igihugu, byaranzwe n’umuganda ku nzibutso za Jenoside zo mu Gihugu cyose, birangwa no kuremera abacitse ku icumu batishoboye, ndetse no gushimira imwe mu miryango itarahigwaga, yagize ubutwari bwo guhisha no gutabara abahigwaga mu gihe cya Jenoside.
Mu bice bitandukanye by’u Rwanda bashyinguye imibiri y’abazize Jenoside mu Cyubahiro, indi iracyashakishwa
Nk’uko bisanzwe bigenda, buri mwaka mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, hari imibiri igenda igaragazwa n’abagize uruhare muri Jenoside, indi ikagenda ivumburwa aho yajugunywe mu gihe cya Jenoside.
No muri uyu mwaka wa 2015, hari imibiri yagiye igaragazwa mu duce dutandukanye tw’igihugu, hagakorwa umuhango wo kuyishyingura mu cyubahiro, igikorwa ubusanzwe kiruhura benshi mu babuze ababo, kuko batangaza neza ko iyo utarashyingura uwawe uhora udatuje ku mutima.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basangiye ubunararibonye na bagenzi babo bo mu Biyaga Bigari
ku itariki ya 29 Mata 2015, bamwe mu rubyiruko n’abasheshe akanguhe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagize umwanya wo gusubiza amaso inyuma bibukiranya amateka mabi banyuzemo ubwo bahigwaga, ariko banishimira intambwe bamaze gutera babifashijwemo n’umuryango “Mustard Seed Institute” uharanira amahoro n’ubwiyunge mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Lt. Gen. Romeo Dallaire yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ararira
Lt Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo z’umuryango w’abibumbye zitwaga MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, ku itariki ya 05 Gicurasi 2015 yasuye u Rwanda ndetse aboneraho no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Nk’umuntu wari wibereye mu Rwanda, akaba yarashoboraga kugira icyo akora ngo ahagarike ubwicanyi ariko akimwa ubushobozi bwo kubigeraho, ubwo yasuraga urwibutso rwa Kigali byamunaniye kwihangana ararira, anatangaza ko kwibuka ari igikorwa gikomeye kizafasha abanyarwanda gutera intambwe yo kwiyunga, no gutuma amahano yagwiririye u Rwanda nta handi azaba ku isi.
Imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yamaganye ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake
Imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, irangajwe imbere na IBUKA, AERG, GAERG, na AVEGA, yakoze urugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake, wari wafatiwe mu gihugu cy’Ubwongereza kuwa Gatandatu tariki 20 Kamena 2015, avuye mu butumwa bw’akazi.
Muri uru rugendo rwakozwe rugana ku cyicaro cya Ambasade y’ubwongereza ku itariki ya 25 Kamena 2015, abagize iyi miryango bahatangiye ubutumwa bugaragaza akababaro batewe n’ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake, Banashyikiriza inyandiko abahagarariye ambasade y’ UBwongeleza mu Rwanda basaba ko Lt. Gen Karake arekurwa ku buryo bwihuse.
Hasohotse igitabo kibeshyuza ibyakinwe muri Filime ya HOTEL RWANDA
Ku itariki ya 23 Kamena 2015, hashyizwe hanze igitabo cyitwa “INSIDE THE HOTEL RWANDA”, igitabo cyanditswe n’Umunyarwanda witwa Kayihura Edouard afatanyije n’umunyamerika witwa Kerry Zukus.
Iki gitabo kikaba cyarashyizwe hanze n’aba banditsi, bagamije kwerekana ukuri, babeshyuza ibinyoma byasohotse muri Filime yiswe HOTEL RWANDA, byavugaga ko Rusesabagina yarokoye abatutsi bari barahungiye muri Hotel des Mille Colline, mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
GAERG yiyemeje gushoza urugamba ku butabera mpuzamahanga kubera Abarundi
Mu muhango wo kwibuka imiryango yazimye wabereye ku Mayaga mu Ntara y’Amajyepfo, tariki ya 16 Gicurasi 2015, Umuyobozi wa GAERG, Habonimana Charles yavuze ko biteguye gutangiza urugamba ku butabera mpuzamahanga bakabusaba gukurikirana abarundi bagize uruhare mu kwica abantu bakanabarya imitima, mu Gace k’Amayaga.
Muri uwo muhango amazina y’abo barundi yaragaragajwe ariyo Nzeyimana Kadafi, Ntirandekura Jean, Mwamiratunga, Miburo, Mukerabirori na Pascal, Habonimana yatangaje ko aba baramutse bafashwe bakaryozwa ibyo bakoze intimba y’Abanyamayaga yashira.
Kansiime yababajwe n’ibyo yabonye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umunyarwenya Anne Kansiime yakoze urugendo rwo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku itariki ya 5 Kemena 2015, ababazwa bikomeye anarizwa n’amateka yahabonye, kuri uru rwibutso.
Ikipe ya Rayon Sports F.C yibutse abakinnyi n’abakunzi bayo bazize Jenoside
Kuri itariki ya 07 Kamena 2015 abakinnyi, abayobozi na bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports icumbitse mu Mujyi wa Nyanza, bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda igahitana bamwe mu bari abakinnyi n’abakunzi bayo.
Bamwe mu bo umuryango wa Rayo Sports wibutse barimo Murekezi Raphael bitaga Fatikaramu wabaye umukinnyi akaba n’umutoza, Ramutsa Marcel wabaye Perezida wayo, Gatera Carpaphore wabaye Visi Perezida n’abakinnyi nka Kayombya Charles, Munyurangabo Longin, Masaka, Murenzi Abba n’abandi.
Imiryango mpuzamahanga yiyemeje gusobanura ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abagize ihuriro ry’imiryango mpuzahanga ikorera mu Rwanda biyemeje kuzegera amahanga atazi ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ikayayasobanurira.
Ibi abagize iri huriro babitangaje ku wa 16 Mata 2015, ubwo bari bamaze gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Hagaragaye ibimenyetso bihamya ko Leta y’u Bufaransa yafashishije iy’Abatabazi amadorali asaga miliyoni 3 muri Jenoside
Hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Leta y’u Bufaransa yari iyobowe na Perezida François Mitterand mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatanze amadorali y’Amerika asaga miliyoni eshatu yo gutiza umurindi Jenoside mu Rwanda.
Ibi bimenyetso bigaragazwa n’ amabaruwa Perezidansi z’ibi bihugu byombi zandikiranye kuva tariki 22 Mata 1994 kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 1994; yerekana uruhare Leta y’u Bufaransa yagize mu guha interahamwe imyitozo ya gisirikare n’ibikoresho by’intwaro zitandukanye zakoreshejwe mu bikorwa bya Jenoside.
Niba ushaka kureba ayo mabaruwa wayasanga hano: “ http://kigalitoday.com/IMG/pdf/jacques_morel.pdf
Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 21 cyasojwe ku ya 15 Nyakanga 2015
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA hamwe n’indi miryango iwugize, basoje ku mugaragaro icyunamo cy’iminsi 100 isobanura igihe Jenoside yo mu 1994 yamaze, ku itariki ya 15 Nyakanga 2015.
Icyo gikorwa cyaranzwe no kunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 259 zashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ndetse no kuzimya urumuri rw’icyizere rwari rumaze iminsi 100 rwaka.
Visi Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, yavuze ko icyunamo cy’uyu mwaka gicumbitswe, kandi ashimira umwihariko w’ibikorwa byagikozwemo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|